Ese abantu bashobora gukuraho intambara n’urugomo?
Hari impamvu nyinshi zituma abantu bajya mu ntambara. Hari abajya mu ntambara kugira ngo bakureho ubutegetsi buriho, bagire ibyo bahindura mu birebana n’ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage. Hari abandi barwana bashaka kwigarurira igihugu cyangwa imitungo kamere yacyo. Hari intambara nyinshi ziterwa n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa amadini. None se, ni iki abantu bakora kugira ngo bahagarike intambara, maze habeho amahoro? Ese twakwizera ko ibyo bakora hari icyo bizageraho?
UBUYOBOZI BUGERAGEZA KUZAMURA UBUKUNGU
Intego: Ubuyobozi buba bushaka ko abantu bamererwa neza. Ibyo bishobora kugabanya ubusumbane cyangwa bukavaho, kuko iyo ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma habaho intambara.
Kuki bitagerwaho? Ni uko bisaba ko abategetsi bahindura ibyo batangaho amafaranga. Mu mwaka wa 2022, ugereranyije miliyari 34,1 z’amadorali ya Amerika zakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye byo guharanira amahoro no kuyabungabunga ku isi hose. Ariko kandi, ayo mafaranga (angana na 0,4 ku ijana), ni make cyane ugereranyije n’ayakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare.
“Dutanga amafaranga menshi dufasha abahuye n’intambara kuruta ayo dutanga tuzikumira.”—Byavuzwe na António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Icyo Bibiliya ibivugaho: Nubwo ubuyobozi bw’abantu n’imiryango itandukanye, bakora uko bashoboye ngo bafashe abakene, ntibashobora gukuraho ubukene burundu.—Gutegeka kwa Kabiri 15:11; Matayo 26:11.
AMASEZERANO Y’AMAHORO HAGATI Y’IBIHUGU
Intego: Abayobozi baba bagamije gukemura ibibazo no guhuza impande zihanganye binyuze mu biganiro.
Kuki bitagerwaho? Hari igihe abari mu mishyikirano baba badashaka kuganira, kugira ibyo bemeranyaho cyangwa ngo bemere imyanzuro yafashwe. Iyo bimeze bityo, amasezerano y’amahoro ntiyubahirizwa.
“Amasezerano ibihugu bigirana, si ko buri gihe agira icyo ageraho. Imishyikirano yo guhagarika intambara ishobora kuba, ariko na yo hari igihe iteza izindi ntambara.”—Byavuzwe na Raymond F. Smith, Umudipolomate w’Umunyamerika.
Icyo Bibiliya ibivugaho: Abantu bagombye ‘gushaka amahoro’ (Zaburi 34:14). Ikibabaje ariko, ni uko abenshi mu bantu bo muri iki gihe ari ‘abahemu, batumvikana n’abandi n’abagambanyi’ (2 Timoteyo 3:1-4). Iyo myitwarire ituma n’abanyapolitike bafite umutima mwiza, bananirwa gukemura ibibazo.
KUGABANYA INTWARO
Intego: Ni ukugabanya intwaro cyangwa kuzikuraho, cyane cyane intwaro za kirimbuzi n’intwaro z’ubumara.
Kuki bitagerwaho? Akenshi ibihugu ntibiba bishaka kugabanya intwaro, bitewe no gutinya ko ububasha bwabyo bwagabanuka cyangwa gutinya ko bishobora guterwa bikabura uko byitabara.
“Niyo ibihugu byakwikuraho intwaro, ntibyabuza abantu kurwana. Amasezerano ibihugu byagiranye yo kwikuraho intwaro, igihe intambara y’ubutita yarangiraga ntiyigeze agerwaho. Ayo masezerano yari agamije kugabanya ibintu byateza akaga, gukumira ubushyamirane hagati y’ibihugu, maze abantu bakagira amahoro n’umutekano.”—Byavuye mu gitabo “Securing Our Common Future: An Agenda for Disarmament.”
Icyo Bibiliya ibivugaho: Abantu bakwiriye kureka intwaro, maze ‘amacumu yabo bakayacuramo ibikoresho by’ubuhinzi’ (Yesaya 2:4). Ariko birumvikana ko abantu bagomba gukora ibirenze ibyo, kuko kugira urugomo bihera mu mutima w’umuntu.—Matayo 15:19.
IBIHUGU BYISHYIRA HAMWE KUGIRA NGO BYIRINDE INTAMBARA
Intego: Ibihugu byishyira hamwe kugira ngo bizatabarane mu gihe byatewe. Ibyo bihugu byishyize hamwe biba bitekereza ko nta watinyuka kubitera, kuko biba bishobora gutabarana.
Kuki bitagerwaho? Kuba nta wushobora gutera ibihugu byishyize hamwe, si byo bigaragaza byanze bikunze ko amahoro azagerwaho. Akenshi ibihugu ntibyubahiriza amasezerano byagiranye cyangwa ngo byemeranye uko bizatabarana n’igihe bizabikorera.
“Nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga n’Umuryango w’Abibumbye yakoze ibishoboka byose ngo ufashe za leta kwishyira hamwe, ibyo ntibyatumye intambara zidakomeza kubaho.”—Byavuye muri Encyclopedia Britannica.
Icyo Bibiliya ibivugaho: Akenshi iyo abantu bafatanyije bagira icyo bageraho (Umubwiriza 4:12). Ariko ntidushobora kwitega ko imiryango yashyizweho n’abantu izazana amahoro arambye n’umutekano. Bibiliya igira iti: “Ntukiringire abayobozi b’abantu kuko badashobora kugukiza. Iyo bapfuye basubira mu mukungu, uwo munsi imigambi yabo yose igashira.”—Zaburi 146:3, 4, Today’s English Version.
Nubwo ibihugu byinshi bikora ibishoboka byose ngo bizane amahoro, intambara zikomeye ziracyariho.