UKO WAKWIYIGISHA
Jya ukoresha Bibiliya nk’indorerwamo
Umwigishwa Yakobo yagereranyije Bibiliya n’indorerwamo, idufasha kumenya abo turi bo by’ukuri (Yak. 1:22-25). Twakoresha Bibiliya dute nk’indorerwamo?
Jya uyisoma witonze. Iyo wirebye mu ndorerwamo akanya gato, ushobora kutabona icyo ugomba gukosora. Mu buryo nk’ubwo, iyo dusomye Bibiliya twirukanka, dushobora kutabona icyo tugomba gukosora. Ubwo rero tugomba kuyisoma twitonze.
Jya wisuzuma aho gusuzuma abandi. Bitewe n’uko indorerwamo iteretse, ushobora kuyirebamo ukabona abandi, kandi ibyo bishobora gutuma twibeshya ku byo tugomba gukosora. Ibyo bishobora kutubaho nko mu gihe dusoma Bibiliya dushaka gusuzuma abandi. Ariko ibyo nta cyo byadufasha mu gihe hari ibyo twe tugomba gukosora.
Jya ushyira mu gaciro. Iyo twirebye mu ndorerwamo tukabona gusa ibintu bitadushimishije, dushobora kumva ducitse intege. Ubwo rero mu gihe dusoma Bibiliya, tujye tugerageza kwibona nk’uko Yehova atubona, aho kwitega ibintu bidashyize mu gaciro.—Yak. 3:17.