ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Nyakanga pp. 26-30
  • ‘Intambara ni iya Yehova’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Intambara ni iya Yehova’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABABYEYI BANJYE BARI ABAMISIYONARI BARANGWA N’ISHYAKA
  • NJYA GUKORERA KU CYICARO GIKURU
  • NKORA MU RWEGO RUSHINZWE AMATEGEKO
  • MPARANIRA KO UMURIMO WO KUBWIRIZA WEMERWA N’AMATEGEKO
  • WARAKOZE YEHOVA!
  • Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2012
  • Kurinda Ubutumwa Bwiza Hakoreshejwe Amategeko
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • ‘Kurwanirira ubutumwa bwiza no gutuma umurimo wemerwa n’amategeko’
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Nyakanga pp. 26-30
Philip Brumley.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

‘Intambara ni iya Yehova’

BYAVUZWE NA PHILIP BRUMLEY

KU ITARIKI ya 28 z’ukwezi kwa mbere 2010, nari mu mujyi mwiza cyane wa Strasbourg mu Bufaransa. Ariko sinari muri uwo mujyi nagiye gutembera, ahubwo nari kumwe n’abandi bantu twagiye kuburanira Abahamya ba Yehova mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Leta y’u Bufaransa yavugaga ko Abahamya ba Yehova bagomba gutanga umusoro w’amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari 124. Ubwo rero twashakaga kugaragaza ko ibyo bidahuje n’amategeko. Ariko ayo mafaranga si yo mpamvu y’ingenzi yatumaga dushaka gutsinda urwo rubanza. Ahubwo gutsinda urwo rubanza byari gutuma izina rya Yehova risingizwa, abagaragu be bagakomeza kuvugwa neza kandi mu Bufaransa tugakomeza gukorera Yehova twisanzuye. Ibyabaye muri urwo rubanza byatwemeje ko “intambara ari iya Yehova” (1 Sam. 17:47). Reka mbabwire uko byagenze.

Mu mwaka wa 1999, leta y’u Bufaransa yavuze ko ibiro by’ishami by’u Bufaransa bigomba kwishyura imisoro ku mpano zose zatanzwe hagati y’umwaka wa 1993 n’uwa 1996. Twabanje kuburanira mu nkiko zo mu Bufaransa dushaka ko ziturenganura maze turatsindwa. Twagerageje kujurira ntibyagira icyo bitanga, nuko leta y’u Bufaransa ifatira amafaranga ibiro by’ishami byari bifite kuri banki, angana na miriyari zigera hafi ku icyenda z’amafaranga y’u Rwanda. Uburyo bwonyine twari dusigaranye bwari gutuma twongera gusubirana ayo mafaranga bwari ukujyana icyo kirego mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Ariko mbere y’uko urwo rukiko rwumva urubanza rwacu, rwadusabye kubanza guhura n’abavoka ba leta y’u Bufaransa hamwe n’uhagarariye urwo rukiko, kugira ngo niba bishoboka twumvikane bitabaye ngombwa ko urwo rubanza ruba.

Twatekerezaga ko uwari uhagarariye urwo rukiko yari kudusaba guha leta y’u Bufaransa amafaranga make ku yo yadusabaga. Icyakora twari tuzi neza ko niyo twishyura ifaranga rimwe gusa, twari kuba dukoze ibinyuranye n’amahame yo muri Bibiliya. Abavandimwe na bashiki bacu bari baratanze izo mpano kugira ngo bashyigikire inyungu z’Ubwami. Ubwo rero ayo mafaranga y’impano batanze, ntiyagombaga guhabwa leta (Mat. 22:21). Ariko twemeye kugirana na bo ibiganiro kugira ngo twubahirize ibyo urukiko rwasabye.

Ndi kumwe n’abo twakoranaga mu birebana n’amategeko imbere y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu mwaka wa 2010

Twahuriye muri kimwe mu byumba byiza cyane by’urukiko kugira ngo tuganire. Icyakora ibiganiro ntibyatangiye neza. Uwari uhagarariye urukiko muri ibyo biganiro yatangiye avuga ko Abahamya ba Yehova bagombye kwishyura amafaranga make ku misoro leta y’u Bufaransa yabasabaga. Yehova yaradufashije, duhita tumubaza tuti: “Ese waba uzi ko leta yamaze gufatira amafaranga ari kuri konti yacu, agera hafi kuri miriyari icyenda?”

Twabonye ko yahise atungurwa. Abari bahagarariye leta bamaze kwemeza ko bafatiriye ayo mafaranga, uwari uhagarariye urukiko yahise arakara. Yarabatonganyije maze ako kanya asoza inama. Nabonye ko ari Yehova wari udufashije mu buryo tutari twiteze kugira ngo tuze gutsinda urwo rubanza. Twavuye muri ibyo biganiro twishimye cyane kuko twari twatunguwe n’ibyari bimaze kuba.

Ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu 2011, abagize Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bose, bafashe umwanzuro uturenganura. Urukiko rwavuze ko imisoro leta yatwakaga itari ihuje n’amategeko, maze ruyitegeka kudusubiza amafaranga yafatiriye yongeyeho n’inyungu. Uwo mwanzuro w’urukiko utazibagirana ukomeje gutuma abagaragu ba Yehova bo mu Bufaransa bamukorera bisanzuye. Cya kibazo twabajije mu buryo butunguranye cyabaye nka rya buye ryishe Goliyati. Ni cyo cyatumye dutsinda urwo rubanza. Kuki twarutsinze? Ni ukubera ko nk’uko Dawidi yabibwiye Goliyati, “intambara ari iya Yehova.”—1 Sam. 17:​45-47.

Urwo rubanza si rwo rwonyine twatsinze. Nubwo Leta zikomeye n’amadini byagiye biturwanya, twatsinze imanza 1.225 mu nkiko zo mu bihugu 70 no mu nkiko mpuzamahanga. Izo manza twatsinze zatumye tubona uburenganzira bw’ibanze twemererwa n’amategeko. Urugero, twabonye ubuzimagatozi, twemererwa gukora umurimo wo kubwiriza mu ruhame, duhabwa uburenganzira bwo kutifatanya mu minsi mikuru ifitanye isano na politike, twemererwa no kudaterwa amaraso.

None se byagenze bite ngo njye kuburanira mu Burayi kandi nkorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

ABABYEYI BANJYE BARI ABAMISIYONARI BARANGWA N’ISHYAKA

Ababyeyi banjye ari bo George na Lucille, bize ishuri rya 12 rya Gileyadi, maze boherezwa gukorera umurimo muri Etiyopiya ari na ho navukiye mu mwaka wa 1956. Banyise Philip (Filipo), banyitiriye umubwirizabutumwa wo mu kinyejana cya mbere (Ibyak. 21:8). Mu mwaka wakurikiyeho, leta yahagaritse umurimo wacu wakorerwaga muri icyo gihugu. Nubwo nari nkiri muto cyane, ndacyibuka neza ukuntu umuryango wacu wakoreraga Yehova mu ibanga. Kuko nari nkiri umwana nabonaga ari byiza. Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 1960 abayobozi badutegetse kuva muri Etiyopiya.

Nathan H. Knorr (hirya ibumoso) yasuye umuryango wacu muri Addis Abeba, muri Etiyopiya mu mwaka wa 1959

Ababyeyi banjye bimukiye mu mujyi wa Wichita muri leta ya Kansasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko bakomeje gukunda umurimo nk’uko bawukundaga bakiri abamisiyonari. Babagaho bakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Nanone njye na mushiki wanjye mukuru witwa Judy na murumuna wanjye Leslie, na bo bavukiye muri Etiyopiya, batwigishije gukunda Yehova no kumukorera n’umutima wacu wose. Nabatijwe mfite imyaka 13. Nyuma y’imyaka itatu, umuryango wacu wimukiye mu mujyi wa Arequipa muri Peru, ahari hakenewe ababwiriza benshi.

Mu mwaka wa 1974 igihe nari mfite imyaka 18, njye n’abandi bavandimwe bane, ibiro by’ishami byo muri Peru byatwohereje kuba abapayiniya ba bwite. Twagombaga kujya kubwiriza mu mafasi atarabwirizwamo yari mu misozi miremire ya Andes. Twabwirizaga abasangwabutaka bavugaga ururimi rw’Igikecuwa n’urwa Ayimara. Imodoka twagendagamo ni na yo twabagamo. Twari twarayise “Inkuge” kubera ko yari imeze nk’igisanduku. Iyo nibutse ukuntu twakoreshaga Bibiliya tukereka abasangwabutaka ukuntu Yehova ari hafi gukuraho ubukene, indwara n’urupfu, biranshimisha cyane (Ibyah. 21:​3, 4). Abenshi muri bo babaye Abahamya ba Yehova.

Imodoka twabagamo iri kunyura mu mazi.

“Inkuge,” mu mwaka wa 1974

NJYA GUKORERA KU CYICARO GIKURU

Mu mwaka wa 1977, umuvandimwe Albert Schroeder, wari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasuye igihugu cya Peru. Yanteye inkunga yo kuzuza fomu isaba gukora kuri Beteli, kugira ngo nzajye gukorera ku cyicaro gikuru. Narabikoze, nuko bidatinze ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa gatandatu 1977, ntangira gukorera kuri Beteli y’i Brooklyn. Namaze imyaka irenga ine nkorera mu Rwego Rushinzwe Isuku n’Urushinzwe Kwita ku Nyubako za Beteli.

Ku munsi w’ubukwe bwacu, mu mwaka wa 1979

Mu kwezi kwa gatandatu 1978, nagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye mu mujyi wa New Orleans, muri leta ya Luwiziyana. Icyo gihe ni bwo nahuye bwa mbere na mushiki wacu Elizabeth Avallone. Ababyeyi be bakoreraga Yehova n’umutima wabo wose nk’abanjye. Icyo gihe Elizabeth yari amaze imyaka ine ari umupayiniya w’igihe cyose, kandi yifuzaga gukomeza gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose ubuzima bwe bwose. Twakomeje kujya tuvugana, bidatinze dutangira gukundana cyane. Twakoze ubukwe ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa cumi 1979, maze twembi twemererwa gukora kuri Beteli.

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero twabanje kujyamo ry’i Brooklyn ryakoreshaga Icyesipanyoli batwitayeho cyane. Nyuma yaho twagiye mu yandi matorero atatu kandi abavandimwe na bashiki bacu baho na bo baradukundaga cyane. Bakomeje kudutera inkunga mu murimo twakoreraga kuri Beteli. Nanone twishimira ukuntu abavandimwe na bashiki bacu, incuti zacu na bene wacu badufashije kwita ku babyeyi bacu bari bageze mu zabukuru.

Philip ari kumwe n’abandi bakozi ba Beteli bari mu materaniro.

Abakozi ba Beteli bateraniraga mu itorero ry’i Brooklyn ryakoreshaga Icyesipanyoli, mu mwaka wa 1986

NKORA MU RWEGO RUSHINZWE AMATEGEKO

Mu kwezi kwa mbere 1982, natunguwe cyane n’uko bansabye gukorera mu Rwego Rushinzwe Amategeko. Nyuma y’imyaka itatu, bansabye kujya kwiga ibirebana n’amategeko muri kaminuza kugira ngo nzabe umwavoka. Nashimishijwe cyane no kumenya ko abantu bo muri Amerika n’abo mu bindi bihugu bafite uburenganzira bwo gukora ibintu byinshi bitewe n’imanza zitandukanye Abahamya ba Yehova batsinze. Izo manza twakundaga kuzigarukaho kenshi mu ishuri.

Mu mwaka wa 1986 igihe nari mfite imyaka 30, nasabwe guhagararira Urwego Rushinzwe Amategeko. Nishimiye ko Beteli yari ingiriye icyizere ikampa iyo nshingano nubwo nari nkiri muto. Ariko nanone nari mpangayitse kuko hari ibintu byinshi ntari nzi, kandi nari nzi ko iyo nshingano itoroshye.

Mu mwaka wa 1988 nabaye umwavoka, ariko sinari naramenye ko kwiga kaminuza byari byarangizeho ingaruka, cyane cyane ku bucuti nari mfitanye na Yehova. Kwiga kaminuza bishobora gutuma umuntu aba umwibone kandi akumva ko arusha ubwenge abatarayize. Icyakora umugore wanjye Elizabeth ni we wandokoye. Yaramfashije nongera kujya nkora ibintu nakoraga ntarajya kwiga muri kaminuza, bigatuma mba incuti ya Yehova. Nubwo byansabye igihe, buhoro buhoro nongeye kuba incuti ya Yehova. Ibyambayeho byanyeretse ko kugira ubumenyi bwinshi atari byo by’ingenzi mu buzima, ahubwo ko kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, kumukunda cyane no gukunda abantu be ari byo bituma ubuzima bugira agaciro.

MPARANIRA KO UMURIMO WO KUBWIRIZA WEMERWA N’AMATEGEKO

Ndangije kwiga iby’amategeko, nashyize imbaraga nyinshi mu mirimo yakorerwaga mu Rwego Rushinzwe Amategeko rukorera kuri Beteli, kandi nkanibanda ku kuvuganira umuryango wa Yehova. Akazi nakoraga karanshimishaga cyane, ariko nanone nahuraga n’ibibazo kubera ko mu muryango wa Yehova ibintu bihinduka vuba vuba. Urugero, mbere twasabaga abantu impano z’ibitabo twabahaga. Ariko guhera mu mwaka wa 1991, Urwego Rushinzwe Amategeko barusabye gushaka amabwiriza yafasha umuryango wacu kubihagarika. Nyuma yaho Abahamya ba Yehova batangiye kujya batanga ibitabo ntawe batse amafaranga. Ibyo byoroheje akazi gakorerwa kuri Beteli no mu ifasi, kandi muri iki gihe biturinda ibibazo byo kwishyura imisoro. Hari abatekereje ko iryo hinduka ryari gutuma tutongera kubona amafaranga yo gusohora ibitabo bihagije byo guha abantu bifuza kumenya Imana, maze bigatuma abantu bifuza kwiga Bibiliya bagabanuka. Icyakora ntibyigeze biba. Kuva mu mwaka wa 1990, umubare w’Abahamya ba Yehova wikubye kabiri, kandi muri iki gihe buri wese ashobora kubona inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zisohoka mu bitabo byacu nta mafaranga atanze. Niboneye ko ibintu bikomeye bigenda bihinduka mu muryango wacu bigira icyo bigeraho bitewe gusa n’uko Yehova adufasha kandi akatuyobora akoresheje umugaragu wizerwa.—Kuva 15:2; Mat. 24:45.

Igituma dutsinda imanza si uko gusa dufite abavoka beza. Akenshi igituma abacamanza n’abayobozi ba leta baturenganura, ni uko abagaragu ba Yehova bitwara neza. Ibyo nabyiboneye mu mwaka wa 1998 igihe abagize Inteko Nyobozi batatu n’abagore babo bajyaga mu ikoraniro ryihariye ryari ryabereye muri Kiba. Icyo gihe bagaragaje umuco wo kugwa neza no kubaha. Imyitwarire yabo ni yo yafashije abayobozi ba leta kwibonera ko tutivanga muri politike, kurusha ibintu byose twari twarababwiye mu nama twagiye tugirana.

Icyakora rimwe na rimwe iyo ibibazo bidakemutse mu bwumvikane, tujyana icyo kibazo mu rukiko kugira ngo ‘duharanire ko umurimo wo kubwiriza wemerwa n’amategeko’ (Fili. 1:7). Icyakora hashize imyaka myinshi abayobozi bo mu bihugu by’i Burayi n’abo muri Koreya y’Epfo batubahiriza uburenganzira bw’abavandimwe bwo kwanga kujya mu gisirikare. Ibyo byatumye abavandimwe bacu bagera ku 18.000 bo mu Burayi n’abarenga 19.000 bo muri Koreya y’Epfo bafungwa bazira ko umutima nama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Amaherezo, ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa karindwi 2011, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro utazibagirana mu rubanza Bayatyan yaburanaga na Leta ya Arumeniya. Uwo mwanzuro wasabaga ibihugu byose by’i Burayi kwemera ko abantu bose umutima nama wabo utemerera kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo, bajya bakora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Uwo mwanzuro wakurikiwe n’undi umeze nka wo wafashwe n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ryo muri Koreya y’Epfo, ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa gatandatu 2018. Iyo myanzuro iturenganura ntiyari gufatwa, iyo hataboneka abavandimwe bakiri bato bakomeza kuba indahemuka, niyo baba bake.

Abakora mu Rwego Rushinzwe Amategeko ku cyicaro gikuru no ku biro by’amashami byo hirya no hino ku isi, bakorana umwete kugira ngo tubone uburenganzira bwo gukorera Yehova no kubwiriza iby’Ubwami twisanzuye. Gufasha abavandimwe na bashiki bacu batotezwa tubona ari umugisha. Imanza tuburana, twazitsinda cyangwa tutazitsinda, ziduha uburyo bwo gutanga ubuhamya imbere y’abategetsi n’abami ndetse n’abantu bo mu bindi bihugu (Mat. 10:18). Abacamanza, abahagarariye za leta, abanyamakuru n’abandi bantu muri rusange, baba bagomba gusoma imirongo y’Ibyanditswe tuba twashyize mu birego twatanze cyangwa iyo tuba twavuze turimo kwiregura. Ibyo bituma abantu bifuza kumenya ukuri bamenya Abahamya ba Yehova kandi bakamenya ko ibyo twizera bishingiye kuri Bibiliya. Bamwe muri bo babaye Abahamya ba Yehova.

WARAKOZE YEHOVA!

Mu myaka irenga 40 ishize, nagize imigisha yo gukorana n’abavandimwe bo ku biro by’amashami byo hirya no hino ku isi mu birebana n’amategeko, no kuburanira mu nkiko z’ikirenga nyinshi n’imbere y’abategetsi benshi bakomeye. Nkunda cyane abavandimwe na bashiki bacu dukorana ku cyicaro gikuru mu Rwego Rushinzwe Amategeko n’abakora muri urwo rwego ku biro by’amashami biri hirya no hino ku isi, kandi ndabashimira cyane. Hari ibintu byinshi byiza byagiye bimbaho mu buzima kandi numva nyuzwe.

Philip na Elizabeth Brumley.

Umugore wanjye Elizabeth yambereye indahemuka, arankunda kandi aranshyigikira mu gihe cy’imyaka 45 tumaranye. Yabikoraga mu bihe byiza ndetse no mu bihe bibi. Ndamushimira cyane kubera ko ibyo byose yabikoraga arwaye indwara ituma abasirikare b’umubiri we bacika intege, kandi n’imbaraga ze zikagenda ziba nke.

Twiboneye ko imbaraga dukoresha no kuba dutsinda imanza bidaterwa n’ubushobozi bwacu. Nk’uko Dawidi yabivuze, “Yehova ni we uha imbaraga abantu be” (Zab. 28:8). Mu by’ukuri, ‘intambara ni iya Yehova.’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze