UKO WAKWIYIGISHA
Jya wiyigisha ufite intego yo kubwira abandi ibyo wamenye
Kwiyigisha bitugirira akamaro, ariko birushaho kutugirira akamaro iyo tubwiye abandi ibintu byiza twamenye. Mu Migani 11:25 hagira hati: “Ugirira neza abandi na we azagirirwa neza.”
Kubwira abandi ibyo twiyigishije bishobora gutuma twibuka ibintu by’ingenzi twamenye, kandi bikadufasha kurushaho gusobanukirwa ibyo twiga. Nanone kubera ko ibyo twiyigishije bishobora gufasha abandi, iyo tubibabwiye biradushimisha cyane.—Ibyak. 20:35.
Icyo wakora: Mu cyumweru gitaha, uzagerageze kubwira undi muntu ibyo wiyigishije. Ushobora kubibwira mwene wanyu, umuntu muteranira hamwe, uwo mukorana, uwo mwigana, uwo muturanye cyangwa se undi muntu mushobora guhura uri mu murimo wo kubwiriza. Uzagerageze kubimubwira mu magambo yawe kandi yumvikana neza.
Icyo wazirikana: Jya ubwira abandi ibyo wamenye ugamije kubatera inkunga, atari ukubiyemeraho.—1 Kor. 8:1.