INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nabaye umumisiyonari nubwo nagiraga isoni
NKIRI umwana nagiraga isoni kandi ngatinya abantu. Ariko Yehova yaramfashije nitoza gukunda abantu kandi nkora umurimo w’ubumisiyonari. Byagenze bite? Kugira ngo Yehova amfashe yabanje gukoresha papa. Nyuma yaho yakoresheje mushiki wacu wari ufite imyaka 16 wambereye urugero rwiza. Hanyuma yakoresheje umugabo wanjye wari umugwaneza, akaba n’umunyabwenge. Reka mbabwire inkuru y’ubuzima bwanjye.
Navutse mu mwaka wa 1951, mvukira mu mujyi wa Vienne muri Otirishiya kandi umuryango wacu wari Abagatolika. Nagiraga isoni ariko ntibyambuzaga kwizera Imana kandi nasengaga kenshi. Mfite imyaka icyenda Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha papa Bibiliya, kandi nyuma yaho gato mama na we yatangiye kuyiga.
Ndi kumwe na murumuna wanjye Elizabeth (ari ibumoso)
Bidatinze twatangiye guteranira mu itorero rya Döbling ryari i Vienne. Mu muryango wacu twakoreraga hamwe ibintu byinshi. Twasomeraga hamwe Bibiliya kandi tukayigira hamwe, tugateranira hamwe kandi mu makoraniro twese tugakora imirimo itandukanye. Papa yamfashije gukunda Yehova cyane kuva nkiri muto. Yakundaga gusenga asaba ko njye na murumuna wanjye twazaba abapayiniya. Ariko njye si byo nashakaga.
NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
Nabatijwe mu mwaka wa 1965, mfite imyaka 14. Icyakora kubwiriza abantu ntazi byarangoraga. Inshuro nyinshi numvaga abana tungana babayeho neza kundusha, kandi nifuzaga ko banyemera. Ibyo byatumye nyuma gato y’uko mbatizwa, ntangira kumarana igihe kinini n’abantu batari Abahamya ba Yehova. Nubwo nishimiraga kuba ndi kumwe na bo, nanone byarambabazaga kuko nari nzi neza ko bidakwiriye ko marana igihe n’abantu badakunda Yehova. Icyakora kubareka byari byarananiye. Ni iki cyamfashije?
Nigiye byinshi kuri Dorothée (ari ibumoso)
Muri icyo gihe, mu itorero ryacu himukiye umukobwa wari ufite imyaka 16 witwaga Dorothée. Natangazwaga cyane n’ukuntu yagiraga umwete mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nubwo namurutaga njye sinabwirizaga kenshi. Najyaga ntekereza nti: “Njye ababyeyi banjye ni Abahamya. Ariko Dorothée we nta Muhamya n’umwe uri mu muryango we. Nubwo abana na mama we urwaye, abwiriza buri gihe.” Yambereye urugero rwiza bituma nanjye nifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bidatinze njye na Dorothée twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Twabanje kuba abapayiniya b’umufasha, nyuma yaho tuba abapayiniya b’igihe cyose. Kubera ko Dorothée yakundaga umurimo wo kubwiriza cyane, byatumye nanjye ntangira kuwukunda. Ni we wamfashije kubona umuntu nigisha Bibiliya bwa mbere. Buhoro buhoro naretse gutinya kubwiriza ku nzu n’inzu, mu muhanda cyangwa se ahandi hantu.
Mu mwaka wa mbere nabayemo umupayiniya w’igihe cyose, mu itorero ryacu himukiye umuvandimwe wavukaga muri Otirishiya witwaga Heinz. Yamenye ukuri igihe yari muri Kanada, yarasuye mukuru we wari Umuhamya wa Yehova. Heinz yari yaroherejwe mu itorero ryacu ryari i Vienne ari umupayiniya wa bwite. Nkimubona nahise numva mukunze, icyakora yifuzaga kuba umumisiyonari ariko njye sinabishakaga. Ni yo mpamvu ntashakaga ko amenya ko namukunze. Nyuma yaho twatangiye kumenyana, hashize igihe dukora ubukwe maze dutangira gukorana umurimo w’ubupayiniya.
NTANGIRA GUKUNDA UMURIMO W’UBUMISIYONARI
Heinz yakundaga kumbwira ko yifuza kuba umumisiyonari, gusa ntiyigeze abimpatira. Ahubwo yakundaga kumbaza ibibazo bituma ntekereza ku murimo w’ubumisiyonari, wenda akambaza ati: “Ese ko nta bana dufite, ntitwakora byinshi mu murimo wa Yehova?” Ariko kubera ko nagiraga isoni, kuba umumisiyonari byanteraga ubwoba. Nubwo nari narashoboye kuba umupayiniya, kuba umumisiyonari byo numvaga bizangora. Ariko Heinz yakomezaga kumfasha gutekereza ku murimo w’ubumisiyonari. Yanteraga inkunga yo guhora nshaka ibyo nakora ngo mfashe abandi, aho guhora nitekerezaho. Iyo nama yangiriye yaramfashije cyane.
Heinz ari kuyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu itorero rito ryakoreshaga ururimi rwitwa Igiseribe n’Igikorowate, mu mujyi wa Salzburg muri Otirishiya, mu mwaka wa 1974
Nagiye nkunda umurimo w’ubumisiyonari gahoro gahoro, maze twuzuza fomu isaba kwiga Ishuri rya Gileyadi. Icyakora, umukozi w’ibiro by’ishami yatugiriye inama y’uko nabanza nkamenya Icyongereza neza. Hashize imyaka itatu nkora uko nshoboye kose ngo nkimenye, twatunguwe n’uko twoherejwe mu itorero ryo muri Salzburg, muri Otirishiya, rikoresha ururimi bita Igiseribe n’Igikorowate. Twamaze imyaka irindwi tubwiriza abantu bakoresha urwo rurimi, harimo n’umwaka umwe umugabo wanjye yamaze asura amatorero yo muri iyo fasi. Nubwo urwo rurimi rwari rugoye, twari dufite abantu benshi twigishaga Bibiliya.
Mu mwaka wa 1979 abavandimwe badusabye kujya muri Bulugariya, tukamarayo igihe gito. Kubera ko umurimo wo kubwiriza wari warahagaritswe muri icyo gihugu, badusabye ko twajyayo tumeze nk’abantu bagiye gutembera gusa. Batubwiye ko tutari tugiye kubwiriza, ahubwo ko twari kujyanayo mu ibanga ibitabo byacu byabaga ari bito cyane, tukabishyira bashiki bacu batanu babaga mu mujyi wa Sofia, ari wo murwa mukuru wa Bulugariya. Nari mfite ubwoba, ariko Yehova yaramfashije muri iyo nshingano nziza cyane. Niboneye ukuntu abo bashiki bacu bari intwari cyane kandi bagahorana ibyishimo, nubwo abapolisi bashoboraga kubafunga igihe icyo ari cyo cyose. Bambereye urugero rwiza. Batumye ngira ubutwari bwo gukora ikintu cyose umuryango wa Yehova wansaba gukora.
Nyuma y’igihe twongeye gusaba kwiga Ishuri rya Gileyadi kandi noneho baratwemereye. Twumvaga ko tuziga iryo shuri mu Cyongereza kandi tukaryigira muri Amerika. Ariko mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 1981, umuryango wacu watangije Ishuri rya Gileyadi mu mujyi wa Wiesbaden, mu Budage. Ubwo rero twize iryo shuri mu rurimi rw’Ikidage, kandi ni rwo numvaga neza. None se bari kutwohereza he?
TUBWIRIZA MU GIHUGU CYAHORAGAMO INTAMBARA
Twoherejwe gukorera umurimo muri Kenya. Icyakora, ibiro by’ishami bya Kenya byatubajije niba twakwishimira kujya kubwiriza mu gihugu bituranye cya Uganda. Hari hashize imyaka irenga 10 ubutegetsi bwo muri Uganda bwarafashwe n’umusirikare ukomeye witwaga Idi Amin. Muri icyo gihe cy’ubutegetsi bwe, yari yarishe abantu benshi cyane kandi abandi babarirwa muri za miriyoni bari babayeho nabi. Mu mwaka wa 1979 abantu bari bahanganye na Idi Amin bamwambuye ubutegetsi maze arahunga. Ubwo rero, mushobora kwiyumvisha impamvu nari mfite ubwoba bwo kujya muri icyo gihugu cyahoragamo intambara. Icyakora Ishuri rya Gileyadi ryari ryaradutoje kwiringira Yehova. Ubwo rero twemeye kujyayo.
Muri Uganda ubuzima ntibwari bworoshye. Heinz yasobanuye uko ibintu byari byifashe icyo gihe. Mu Gitabo nyamwaka cyo muri 2010 (mu Cyongereza) yaravuze ati: ‘Leta ntiyari ishoboye guha abaturage amazi, umuriro n’ibindi bintu by’ibanze. Telefone na zo ntizakoraga. Abantu bararasanaga, bakiba, cyane cyane nijoro. Ubwo rero iyo bwiraga abantu bose bagumaga mu ngo zabo, bakanasenga kubera ko batinyaga ko hashobora kuza umuntu akabiba cyangwa akabica.’ Nubwo byari bimeze bityo ariko, abavandimwe baho bakomezaga gukorera Yehova bishimye.
Dutetse ibyokurya mu rugo rwa Waiswa
Mu mwaka wa 1982, njye na Heinz twageze i Kampala, mu murwa mukuru wa Uganda. Mu mezi atanu ya mbere, twabaga mu muryango wa Sam Waiswa n’umugore we Christina. Babanaga n’abana babo batanu, hamwe na bene wabo bane. Mu muryango wa Waiswa, inshuro nyinshi baryaga rimwe ku munsi ariko bishimiraga gusangira natwe ibyokurya bike babaga bafite. Mu gihe twamaze muri uwo muryango, njye na Heinz twize amasomo y’ingenzi menshi, yadufashije mu murimo w’ubumisiyonari. Urugero, twize gukoresha neza amazi, tukajya twoga amazi make kandi ayo mazi akaba ari na yo dukoresha dusukura ubwiherero. Mu mwaka wa 1983, njye na Heinz twabonye inzu mu kandi gace ko muri Kampala, kari karimo umutekano.
Twakundaga kubwiriza cyane. Ndibuka ko hari igihe mu kwezi kumwe twatanze amagazeti 4.000. Ariko icyadushimishaga kurusha ibindi ni ukuntu abantu baho bakundaga ukuri. Bubahaga Imana kandi babaga bifuza ko tubaganiriza kuri Bibiliya. Njye na Heinz akenshi buri wese yabaga afite abantu yigisha Bibiliya bari hagati ya 10 na 15. Nanone hari ibintu byinshi twigiye kuri abo bantu twigishaga Bibiliya. Urugero, nubwo babaga bagomba gukora urugendo buri cyumweru baza mu materaniro, ntibabyinubiraga ahubwo bahoraga bishimye.
Mu mwaka wa 1985 na 1986 muri Uganda hongeye kuba intambara inshuro ebyiri. Inshuro nyinshi twabonaga abana bafite ibibunda binini, bambaye imyenda ya gisirikare kandi bari kuri za bariyeri. Muri iyo myaka, iyo twabaga turi mu murimo wo kubwiriza, twakundaga gusenga Yehova tumusaba kugira ubwenge, kwirinda akaga no kutagira ubwoba. Yehova yasubizaga amasengesho yacu. Akenshi iyo twabonaga umuntu wemera ubutumwa bwiza, ubwoba twabaga dufite bwahitaga bushira.
Njye na Heinz turi kumwe na Tatjana (ari hagati)
Nanone twishimiraga kubwiriza abanyamahanga babaga baje muri Uganda. Urugero, twigishije Bibiliya umugabo witwa Murat Ibatullin n’umugore we Dilbar, bakomoka muri repubulika ya Tatarstan (mu Burusiya bwo hagati). Murat yari umuganga. Uwo mugabo n’umugore bose barabatijwe kandi n’ubu baracyakorera Yehova mu budahemuka. Nyuma yaho nigishije Bibiliya umugore ukomoka muri Ukraine witwa Tatjana Vileyska washakaga kwiyahura. Tatjana amaze kubatizwa yasubiye muri Ukraine kandi nyuma yaho yabaye umuhinduzi, akajya ahindura ibitabo by’umuryango wacu mu rurimi rw’Ikinyawukereniya.a
TWOHEREZWA MU KINDI GIHUGU
Mu mwaka wa 1991 igihe njye na Heinz twari twagiye muri Otirishiya, abavandimwe bo ku biro by’ishami byaho baratwandikiye batumenyesha ko twahawe inshingano nshya mu gihugu cya Bulugariya. Abakomunisiti bo mu Burayi bw’Iburasirazuba bamaze gutsindwa, umurimo w’Abahamya ba Yehova wongeye kwemerwa mu gihugu cya Bulugariya. Nk’uko nigeze kubivuga, njye na Heinz twari twarigeze kujya muri icyo gihugu mu gihe umurimo wacu wari warabuzanyijwe maze tuhatanga ibitabo mu ibanga. Ariko ubu bwo twari twoherejweyo kuhabwiriza.
Abavandimwe badusabye kudasubira mu gihugu cya Uganda, ahubwo tugahita tujya muri Bulugariya. Ubwo rero ntitwigeze dusubira muri Uganda ngo dupakire ibintu byacu cyangwa ngo dusezere ku bavandimwe na bashiki bacu. Twahise tujya kuri Beteli yo mu Budage dufata imodoka maze tujya mu gihugu cya Bulugariya. Batwohereje mu itsinda ryo mu mujyi wa Sofia ryari rigizwe n’ababwiriza nka 20.
Turi muri Bulugariya twahuye n’ibindi bibazo bitandukanye. Urugero, ntitwari tuzi ururimi rwaho. Nanone ibitabo byabonekaga muri urwo rurimi byari bibiri gusa, ari byo Ukuri Kuyobora ku Buzima bw’Iteka n’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya. Ikindi kibazo twari dufite ni uko kubona abantu twigisha Bibiliya byari bigoye. Nubwo twari duhanganye n’ibyo bibazo byose, abagize iryo tsinda rito bagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko abantu bo mu idini rya Orutodogisi bangaga umurimo wo kubwiriza twakoraga, batangiye kudutoteza.
Mu mwaka wa 1994, muri Bulugariya umurimo w’Abahamya ba Yehova warahagaritswe maze batangira kudufata nk’idini riteje akaga. Icyo gihe abavandimwe bamwe barafashwe barafungwa. Abanyamakuru batangiye kudushinja ibinyoma bibi cyane, bavuga ko Abahamya ba Yehova bica abana babo kandi bagashishikariza abandi Bahamya kwiyahura. Njye na Heinz kubwiriza byaratugoraga. Inshuro nyinshi twahuraga n’abantu b’abanyarugomo, bakadutuka, bagahamagara polisi ngo ize idufate kandi bakadutera ibintu. Kwinjiza ibitabo mu gihugu ntibyashobokaga kandi gukodesha amazu yo guteraniramo ntibyari byoroshye. Hari n’igihe polisi yahagaritse ikoraniro ryacu. Njye na Heinz ntitwari tumenyereye kubona abantu bafite urwango rungana rutyo. Bari batandukanye cyane n’abantu bo muri Uganda, bishimiraga kwiga Bibiliya. None se ni iki cyadufashije gukomeza kugira ibyishimo?
Icyadufashije ni ukugirana ubucuti bukomeye n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri icyo gihugu. Bahaga agaciro inyigisho z’ukuri bamenye kandi bakishimira ko twaje kubafasha. Twese twitanagaho kandi tugafashanya. Ibyatubayeho byatwigishije ko dushobora kwishimira inshingano iyo ari yo yose twahabwa. Icyo tuba dusabwa ni ugukomeza gukunda abantu aho guhora dutekereza ku bibazo byacu.
Turi ku biro by’ishami bya Bulugariya mu mwaka wa 2007
Nyuma y’igihe ibintu byarahindutse. Mu mwaka wa 1998 Abahamya ba Yehova bongeye guhabwa uburenganzira bwo gukorera muri Bulugariya. Nanone ibitabo byinshi byatangiye guhindurwa mu rurimi rwaho. Mu mwaka wa 2004, ibiro by’ishami byo muri Bulugariya byeguriwe Yehova. Ubu muri icyo gihugu hari ababwiriza 2.953 bari mu matorero 57. Mu mwaka w’umurimo ushize, abateranye ku Rwibutso bari 6.475. Hari igihe mu mujyi wa Sofia hari bashiki bacu batanu bonyine, none ubu hari amatorero icyenda yose. Mu by’ukuri twiboneye ukuntu ‘abantu bake babaye igihumbi.’—Yes. 60:22.
UKO TWIHANGANIYE IBIBAZO BYACU BWITE
Mu mibereho yanjye nakundaga kurwara. Inshuro nyinshi abaganga bagiye bansangamo ibibyimba. Hari n’icyo basanze mfite mu mutwe. Abaganga bagerageje kugishiririza kandi nyuma yaho nagiye kwibagisha mu Buhinde, maze umuganga amara amasaha 12 ari kukibaga, yenda kukimaramo. Nyuma yaho twamaze igihe runaka kuri Beteli yo mu Buhinde kugira ngo mbanze nkire neza. Maze gukira twasubiye muri Bulugariya.
Heinz na we yaje kurwara indwara abantu badakunda kugira. Iyo ndwara yatumaga kugenda no kuvuga bimugora cyane kandi ibice bimwe na bimwe by’umubiri we bikikoresha. Uko yagendaga arushaho kuremba ni ko nanjye byansabaga kumara igihe kinini mwitaho. Hari igihe nabaga numva naniwe cyane kandi ngahangayika, nibaza niba nzashobora gukomeza kumwitaho. Icyakora hari umuvandimwe ukiri muto witwa Bobi wakundaga gusaba Heinz ngo bajyane kubwiriza. Bobi ntiyaterwaga isoni n’uko Heinz yavugaga, cyangwa uko yari ameze, bitewe n’uko ibice bimwe by’umubiri we byikoreshaga. Igihe cyose nabaga ntashoboye kwita kuri Heinz, Bobi yabaga yiteguye kumufasha. Njye na Heinz twiyemeje kutagira abana kugira ngo dukore byinshi mu murimo wa Yehova, ariko twumvaga ari nkaho Yehova yaduhaye Bobi ngo atubere umwana.—Mar. 10:29, 30.
Nanone Heinz yaje kurwara kanseri. Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 2015 uwo mugabo wanjye nakundaga cyane yapfuye. Ndamukumbura cyane kuko ari we wamfashaga kumva nifitiye icyizere. Kwakira ko atagihari byarangoye cyane. Icyakora mpora mutekerezaho ku buryo mba numva ari nkaho akiriho (Luka 20:38). Buri munsi nkunda gutekereza ku magambo meza yambwiraga ndetse n’inama yangiraga. Nshimira Yehova ko namaze imyaka myinshi mukorera mfatanyije na Heinz.
NSHIMIRA YEHOVA KO YAMFASHIJE
Yehova yamfashije kwihanganira ibibazo byose nahuye na byo. Nanone yamfashije kuba umumisiyonari wita ku bantu nubwo ubusanzwe ngira isoni (2 Tim. 1:7). Ikindi kandi njye na murumuna wanjye yaradufashije, none twese ubu dukora umurimo w’igihe cyose. Ubu we n’umugabo we basura amatorero yo mu Burayi akoresha ururimi rw’Igiseribe. Yehova yashubije amasengesho yose papa yamusengaga tukiri abana.
Kwigisha abantu Bibiliya bituma ngira amahoro yo mu mutima. Mu bihe bigoye, nitoje kujya nsenga ‘nshishikaye’ nk’uko Yesu yabigenzaga (Luka 22:44). Bumwe mu buryo Yehova asubizamo amasengesho yanjye, ni ugukoresha abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Nadezhda riri mu mujyi wa Sofia. Barankunda kandi bakanyitaho. Bakunda kuntumira kandi akenshi bambwira amagambo yo kunshimira, bikanshimisha cyane.
Nkunda gutekereza ku muzuko. Icyo gihe nsa n’ureba ababyeyi banjye bahagaze imbere y’inzu yabo bongeye kuba bato nk’uko bari bameze igihe bakoraga ubukwe. Nanone mbona murumuna wanjye ari guteka naho Heinz ahagaze iruhande rw’ifarashi ye. Gutekereza ibintu nk’ibyo bituma nishima, bikamfasha kwihangana kandi ngashimira Yehova.
Iyo ntekereje ibyiza byose Yehova yampaye, ngatekereza n’ibindi byiza azampa mu gihe kiri imbere, numva meze nk’Umwami Dawidi wavuze amagambo aboneka muri Zaburi ya 27:13, 14. Yaravuze ati: “Ese iyo ntizera ko nzaba nkiriho ngo mbone ineza ya Yehova, nari kuba uwa nde? Iringire Yehova. Gira ubutwari kandi ukomere. Rwose, iringire Yehova.”
a Reba inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Tatjana Vileyska muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 20-24, mu Cyongereza.