Ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiyana, mu mwaka wa 1925
1925—Hashize imyaka ijana
IGAZETI y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama 1925, yaravuze iti: “Twebwe Abakristo twiteze ko muri uyu mwaka hazaba ibintu bidasanzwe.” Icyakora yakomeje igira iti: “Ntidukwiriye guhangayikishwa cyane n’ibishobora kubaho. Turamutse tubikoze byaturangaza, maze ntidukomeze gukora umurimo Yehova ashaka ko dukora.” None se Abigishwa ba Bibiliya bari biteze ko mu mwaka wa 1925 hari kuba iki, kandi se ni iki cyabafashije gukomeza gukorana umwete umurimo w’Umwami, nubwo ibyo bari biteze bitabaye?
IBYO BARI BITEZE NTIBYABAYE
Abigishwa ba Bibiliya benshi bari biteze ko mu mwaka wa 1925 ari bwo isi yari kuba Paradizo. Babiterwaga n’iki? Umuvandimwe Albert Schroeder, waje kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yabisobanuye agira ati: “Twizeraga ko mu mwaka wa 1925 ari bwo Abakristo basutsweho umwuka bari kujya mu ijuru kandi abagabo b’indahemuka ba kera, urugero nka Aburahamu, Dawidi n’abandi, bakazuka maze bagategeka iyi si.” Igihe ibyo bari biteze muri uwo mwaka bitabaga, hari abavandimwe na bashiki bacu byarakaje.—Imig. 13:12.
Nubwo ibyo Abigishwa ba Bibiliya bari biteze bitabaye, abenshi muri bo bakomeje kugira umwete mu murimo wo kubwiriza kandi barushaho gusobanukirwa inshingano bari bafite yo guhamya ibyerekeye Yehova. Reka turebe ukuntu bakwirakwije ukuri ko muri Bibiliya bakoresheje radiyo.
BASHYIZEHO AMARADIYO MENSHI
Mu mwaka wa 1924, abantu benshi bumvaga radiyo ya WBBR. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1925, Abigishwa ba Bibiliya bashyizeho indi radiyo yari ifite imbaraga, bayubaka hafi y’umujyi wa Chicago muri leta ya Ilinoyi. Iyo radiyo yitwaga WORD. Umuvandimwe Ralph Leffler wagize uruhare mu kubaka iyo radiyo, yavuze ko iyo habaga ari nimugoroba hakonje, abantu bo mu duce twa kure cyane bumvaga iyo radiyo. Urugero, hari umuryango wabaga mu mujyi wa Pilot Station muri leta ya Alasika, ku birometero birenga 5.000 uvuye aho iyo radiyo yari iri, wumvise kimwe mu biganiro byanyujijwe kuri iyo radiyo igitangira. Abari bagize uwo muryango bamaze kuyumva, bandikiye abakoraga kuri iyo radiyo, babashimira ko babagejejeho inyigisho zabateye inkunga kandi zikabafasha kurushaho kumenya Imana na Bibiliya.
Ibumoso: Iminara ya radiyo yitwaga WORD yari yubatse i Batavia muri leta ya Ilinoyi
Iburyo: Umuvandimwe Ralph Leffler ari mu kazi, aho radiyo yakoreraga
Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1925 wasobanuye impamvu n’abantu bari batuye kure cyane bashoboraga kumva iyo radiyo. Wagize uti: “Iyi radiyo ni imwe mu maradiyo afite imbaraga nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu baturiye Inyanja ya Atalantika n’iya Pasifika bashobora kuyumva neza. Nanone abatuye mu gihugu cya Kiba na kure cyane mu majyaruguru ya leta ya Alasika, na bo bashobora kuyumva. Abantu benshi batari barigeze bumva inyigisho zo muri Bibiliya, bifuje kumenya byinshi bitewe n’ibyo bumvise kuri iyo radiyo.”
George Naish
Nanone icyo gihe, Abigishwa ba Bibiliya bashakaga kongera imbaraga mu gukoresha radiyo batangaza ubutumwa bwiza muri Kanada. Mu mwaka wa 1924 hari Abigishwa ba Bibiliya bo muri Kanada bubatse radiyo yitwa CHUC, mu mujyi wa Saskatoon uri mu ntara ya Saskatchewan. Yari imwe mu maradiyo ya mbere yavugaga ibyerekeye Imana, yubatswe muri Kanada. Mu mwaka wa 1925 bashakaga kuyimurira ahandi hantu hanini. Ubwo rero yabaye iy’umuryango wa Watch Tower Society maze iyimurira mu nzu yitwaga Regent Building. Yari inzu ishaje yari mu mujyi wa Saskatoon, yaberagamo imikino. Umuryango wacu warayiguze urayivugurura.
Iyo radiyo yatumye abantu benshi bari batuye mu mijyi mito no mu byaro byo mu ntara ya Saskatchewan bumva ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere. Urugero, umugore witwa Graham wari utuye mu mujyi wari kure cyane, yumvise iyo radiyo ku nshuro ya mbere, maze yandika ibaruwa asaba ko bamwoherereza igitabo gisobanura Bibiliya. Umuvandimwe George Naish yaravuze ati: “Ukuntu yatwinginze agira ati: ‘Rwose nimutwigishe,’ byagaragazaga ko abikeneye cyane. Ni yo mpamvu twamwoherereje imibumbe yose y’igitabo cyakoreshwaga mu kwigisha Bibiliya (Studies in the Scriptures).” Nyuma yaho gato, uwo mugore yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, agera na kure cyane.
TURUSHAHO GUSOBANUKIRWA INYIGISHO Y’INGENZI
Mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1925, hasohotsemo ingingo yari ifite umutwe utazibagirana ugira uti: “Ishyanga rivuka.” Kuki iyo ngingo yari yihariye? Abigishwa ba Bibiliya bari bamaze igihe bazi ko Satani afite umuryango ayobora, ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru by’abadayimoni n’igice cyo ku isi kigizwe n’amadini y’ikinyoma, ubucuruzi na politiki. Icyakora ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yakoresheje iyo ngingo, maze afasha abavandimwe na bashiki bacu gusobanukirwa ko Yehova na we afite umuryango, ugizwe n’abagaragu be bo mu ijuru n’abo ku isi bunze ubumwe. Batandukanye cyane n’abantu bo mu isi ya Satani kandi bakorera hamwe kugira ngo bashyigikire Yehova, barwanye Satani n’abamushyigikiye (Mat. 24:45). Nanone umugaragu yasobanuye ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914 kandi ko muri uwo mwaka ‘mu ijuru habaye intambara,’ yatumye Satani n’abadayimoni be birukanwayo, ubu bakaba bari hano ku isi.—Ibyah. 12:7-9.
Hari Abigishwa ba Bibiliya batahise bemera ibyo bisobanuro bishya. Ni yo mpamvu iyo ngingo yagize iti: “Niba hari abasoma Umunara w’Umurinzi batemera ibyo bisobanuro bishya, turabatera inkunga yo gukomeza kwihangana no kwiringira Yehova kandi bagakomeza kumukorera mu budahemuka.”
Icyakora, umukoruporuteri (ubu bakaba bamwita umupayiniya) witwaga Tom Eyre wo mu Bwongereza, yavuze uko Abigishwa ba Bibiliya benshi bakiriye ibyavuzwe muri iyo ngingo agira ati: “Abavandimwe bishimiye ibyo bisobanuro bishya byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 12. Kubera ko twari tumaze gusobanukirwa ko Ubwami bwashyizweho mu ijuru, twari dushishikajwe cyane no kugeza ubwo butumwa bwiza ku bandi. Ibyo bisobanuro byatumye turushaho kugira icyifuzo cyo gukora umurimo wo kubwiriza kandi bidufasha kubona ko Yehova yari hafi gukora ibintu bishimishije.”
BAMENYE KO BAGOMBAGA GUHAMYA IBYEREKEYE YEHOVA
Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bamenyereye amagambo yo muri Yesaya 43:10, agira ati: “Yehova aravuga ati: ‘Muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije.’” Icyakora, mbere y’umwaka wa 1925 uwo murongo ntiwakundaga kuboneka mu bitabo byacu. Ariko ibyo byari bigiye guhinduka. Mu mwaka wa 1925 hasohotse nomero z’igazeti y’Umunara w’Umurinzi zigera kuri 11, zose zivuga ku murongo wo muri Yesaya 43:10, 12.
Mu mpera z’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 1925, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Indianapolis, muri leta ya Indiyana. Kuri porogaramu y’ikoraniro Joseph F. Rutherford yari yanditseho amagambo yo guha ikaze abari barijemo agira ati: “Twaje muri iri koraniro kugira ngo Umwami aduhe imbaraga . . . maze tuzasubire mu murimo wo kubwiriza dufite icyifuzo gikomeye cyo kumubera abahamya.” Mu minsi umunani yose iryo koraniro ryamaze, abari barijemo batewe inkunga yo kujya bahamya Yehova igihe cyose babonye uburyo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 29 z’ukwezi kwa munani, umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Mugire icyo mukora.” Muri iyo disikuru yagaragaje akamaro ko kubwiriza. Yaravuze ati: “Yehova abwira abantu be ati: ‘Muri abahamya banjye . . . bo guhamya ko ndi Imana.’ Hanyuma yabahaye itegeko akoresheje amagambo afite imbaraga, arababwira ati: ‘Mushingire amahanga ibendera.’ Nta bandi bantu ku isi bashobora gukora icyo gikorwa cyo gushinga ibendera, mu yandi magambo bakamubera Abahamya, uretse abo ayobora akoresheje umwuka we, kuko ari abantu be.”—Yes. 43:12, King James; Yes. 62:10, Bibiliya Yera.
Inkuru y’Ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo: “Ubutumwa bw’Ibyiringiro”
Umuvandimwe Rutherford amaze gutanga iyo disikuru, yasomye inyandiko yari ifite umutwe uvuga ngo: “Ubutumwa bw’Ibyiringiro.” Abari bateze amatwi bose bagaragaje ko bemeraga ubwo butumwa bwavugaga ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzatuma abantu babona “amahoro, ubukire, ubuzima bwiza, umudendezo n’ibyishimo by’iteka.” Iyo nyandiko baje kuyihindura mu ndimi nyinshi kandi barayicapa, kugira ngo ibe inkuru y’Ubwami yo kujya ikoreshwa mu murimo wo kubwiriza. Hatanzwe kopi z’iyo nyandiko zigera kuri miriyoni 40.
Abigishwa ba Bibiliya ntibahise bitwa Abahamya ba Yehova. Ariko bagendaga barushaho gusobanukirwa inshingano yabo yo kubwiriza ibyerekeye Yehova.
BATANGIRA GAHUNDA YO GUSUBIRA GUSURA ABISHIMIYE UBUTUMWA BWIZA
Kubera ko Abigishwa ba Bibiliya bagendaga barushaho kwiyongera hirya no hino ku isi, umuryango wacu wabateye inkunga yo kujya batanga ibitabo, ariko bakanasubira gusura abagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bwiza. Gahunda yo gutanga inkuru y’Ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo: “Ubutumwa bw’Ibyiringiro” irangiye, mu gatabo kitwaga Bulletina hasohotsemo amabwiriza agira ati: “Mushyireho gahunda yo gusubira gusura abantu. Ariko muzasubire gusura gusa abo mwasigiye inkuru y’Ubwami ifite umutwe ugira uti: ‘Ubutumwa bw’Ibyiringiro.’”
Bulletin yo muri Mutarama 1925 yasohotsemo raporo yatanzwe n’Umwigishwa wa Bibiliya wo mu mujyi wa Plano, muri leta ya Tegizasi. Iyo raporo yagiraga iti: “Dutangazwa cyane n’uko iyo dusubiye kubwiriza ahantu twari twarabwirije, akenshi batwakira neza kurusha aho tubwirije bwa mbere. Hari umujyi muto wo mu ifasi yacu wabwirijwe inshuro eshanu mu myaka 10. . . . Vuba aha, mama na mushiki wacu Hendrix basubiye kubwiriza muri uwo mujyi, batanga ibitabo byinshi kurusha ibyahatanzwe mbere hose.”
Nanone umukoruporuteri wo muri Panama yaranditse ati: “Abantu benshi bari baranze kuntega amatwi igihe nababwirizaga ku nshuro ya mbere, iyo nsubiye kubasura ku nshuro ya kabiri cyangwa iya gatatu, bantega amatwi. Mu mwaka ushize, mu murimo wo kubwiriza ahanini nasubiraga gusura abantu nari narabwirije kera, kandi inkuru za bamwe muri bo zirashimishije cyane.”
DUTEGEREJE IGIHE KIZAZA
Mu mpera z’umwaka wa 1925, umuvandimwe Rutherford yandikiye abakoruporuteri maze ababwira ibyakozwe mu murimo wo kubwiriza muri uwo mwaka n’ibyo bagombaga gukora mu mwaka wari gukurikiraho. Yaravuze ati: “Muri uyu mwaka, mwahumurije abantu bari bababaye. Uwo murimo warabashimishije cyane. . . . Muri uyu mwaka ugiye kuza, muzabona uburyo butandukanye bwo kubwira abantu ibyerekeye Imana n’Ubwami bwayo no kubafasha kumenya abayisenga by’ukuri. . . . Nimureke twese hamwe dukomeze gukoresha amajwi yacu dusingiza Imana yacu n’Umwami wacu.”
Mu mpera z’umwaka wa 1925, abavandimwe barimo bategura uko bakwagura ibiro by’ishami by’i Brooklyn. Mu mwaka wa 1926 umuryango wacu wari gutangira umushinga munini w’ubwubatsi, uruta iyari yarakozwe yose.
Umushinga w’ubwubatsi wari ku muhanda wa Adams Street, i Brooklyn muri leta ya New York, mu mwaka wa 1926
a Ubu ni Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.