ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb13 pp. 174-177
  • Hashize imyaka ijana 1913

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hashize imyaka ijana 1913
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2013
  • Ibisa na byo
  • 1914​—Hashize imyaka ijana
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2007 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Dukurikire Yesu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ukwizera kwa Gikristo Kuzageragezwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2009 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2013
yb13 pp. 174-177
[Ifoto yo ku ipaji ya 174 n’iya 175]

Hashize imyaka ijana 1913

UMUNARA w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1913 wagaragaje igitekerezo cyari gihuriweho n’abantu benshi, igihe wasubiragamo amagambo y’umunyamakuru w’Umunyamerika witwa Herbert Kaufman agira ati “ijambo ngo ‘ibidashoboka’ ntirigihuje n’igihe . . . Ibintu hafi ya byose kera abantu babonaga ko ari inzozi ubu byabaye impamo.” Mu ntangiriro z’umwaka wa 1913 abantu bari bafite icyizere cy’igihe kizaza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 174]

Imwe mu mpamvu zatumaga bagira icyo cyizere ni iterambere mu by’ikoranabuhanga. Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uruganda rwa Ford rukora imodoka rwafunguye uruganda rushya i Highland Park muri leta ya Michigan. Mu gihe gito cyane, igiciro cy’imodoka cyaragabanutse cyane, bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora gutunga imodoka. Ni iki cyatumye igiciro kigabanuka? Urwo ruganda rwatangije uburyo bushya bwo gukoresha abakozi bakora ari uruhererekane. Ubwo buryo bwatumye urwo ruganda rwa Ford rushobora guteranya imodoka zari zigezweho mu gihe gito cyane, bituma igiciro kigabanuka.

Abagize ubwoko bwa Yehova na bo bari bafite icyizere cy’igihe kizaza ariko bo babitewe n’impamvu zinyuranye n’izo. Abigishwa ba Bibiliya bari bamaze imyaka myinshi batangaza ko umwaka wa 1914 wari kuba umwaka w’ingenzi mu mateka y’abantu, kandi bari biteze byinshi. Ukuntu bakomeje gukora umurimo babigiranye ishyaka byagaragaje ko batigeze bacogora uko uwo mwaka wagendaga wegereza.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 177]

Agakarita: Ingendo za Pasiteri Russell

Muri Kamena 1913 hatangijwe gahunda y’amakoraniro, atangirana n’ikoraniro ry’umunsi umwe ryabereye mu mugi wa Kansas muri leta ya Missouri, muri Amerika. Mu byumweru bine byakurikiyeho, gari ya moshi yari yakodeshejwe, yatwaye itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu basaga 200, ibajyana mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Kanada. Iyo buri koraniro ryabaga rirangiye, abateranye bwa mbere bahabwaga uburyo bwo gusaba ibindi bisobanuro. Abantu babarirwa mu bihumbi barabyitabiriye maze nyuma yaho abantu benshi bashimishijwe basurwa n’Abigishwa ba Bibiliya.

Mu mwaka wa 1913 abakozi bo ku cyicaro gikuru i Brooklyn bakoranye umwete bategura filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Iyo filimi yamaraga amasaha umunani, yari irimo disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi n’umuzika wajyaniranaga n’amashusho y’amabara yagendaga asimburana. Abigishwa ba Bibiliya bari biteze ko iyo filimi izagera ku bantu bashimishijwe babarirwa muri za miriyoni. Nubwo icyo gihe hari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bagera ku 5.100 gusa, intego yabo yari iyo “kuyamamaza ahantu henshi ku isi uko bishoboka kose.”

Ni iki cyabaye mu mwaka wa 1914? Iyo filimi yakiriwe ite? Ni iki cyari kuba ku muhindo, ku iherezo ry’Ibihe by’Amahanga? Abigishwa ba Bibiliya bari bategerezanyije amatsiko ibisubizo by’ibyo bibazo biringiye ko Yehova abashyigikiye.

Ariko Intambara Ikomeye yari yegereje ari na yo yaje kwitwa Intambara ya Mbere y’Isi Yose, yari kuzatuma isi itakaza icyizere yari ifite. Iterambere mu by’ikoranabuhanga ntiryari kuba igisubizo cy’ibibazo abantu bari bafite. Umwaka wakurikiyeho wari guhindukamo byinshi ku Bigishwa ba Bibiliya no ku batuye isi yose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze