Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize
Yehova yeretse Ezekiyeli mu iyerekwa igare rinini cyane, rigereranya igice cy’umuteguro wa Yehova kitagaragara. Nubwo iryo gare ari rinini cyane, rigenda ryihuta cyane kandi rihindura icyerekezo rifite umuvuduko nk’uw’umurabyo (Ezek 1:15-28). Ibintu bishishikaje byabaye mu mwaka ushize, bigaragaza ko igice cy’umuteguro wa Yehova Imana cyo ku isi na cyo gikomeza kujya mbere.