ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb15 p. 19-p. 23 par. 1
  • Bibiliya ikomeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ikomeye
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibifubiko byihinahina
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi nyinshi
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
  • Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Guhindura no gucapa igitabo k’ingenzi kurusha ibindi
    Uko impano utanga zikoreshwa
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015
yb15 p. 19-p. 23 par. 1
Ifoto yo ku ipaji ya 19

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Bibiliya ikomeye

ABAHAMYA BA YEHOVA bakunda Bibiliya kuruta ikindi gitabo icyo ari cyo cyose. Tuyiga buri gihe kandi tukayikoresha twigisha abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mat 24:14). Ni yo mpamvu abavandimwe bacu bakoze ibishoboka byose kugira ngo Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013 mu cyongereza, ibe inogeye ijisho kandi ikomeye.

Igihe abavandimwe bo mu icapiro ryacu ry’i Wallkill muri leta ya New York muri Amerika, baganiraga n’umuyobozi w’isosiyete iteranya ibitabo bakamubwira Bibiliya bifuza gukora, yarababwiye ati “iyo Bibiliya mushaka ntibaho.” Yongeyeho ati “birababaje kuba Bibiliya hafi ya zose zarakozwe ku buryo zigaragara neza ariko ntizimare kabiri.”

Hari Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zacapwe kera zitamaraga igihe kirekire. Ni yo mpamvu abavandimwe bo ku icapiro ryacu ry’i Wallkill basuzumanye ubwitonzi ibintu igifubiko kigomba kuba gikozwemo, kore n’uburyo bwo guteranya Bibiliya, ku buryo yari gukoreshwa cyane igihe kirekire mu turere dutandukanye. Bahereye ku byo bagezeho muri ubwo bushakashatsi, maze bakora Bibiliya z’igerageza baziha Abahamya bo mu bihugu bifite ikirere gishyuha cyane n’ibifite ikirere gikonja cyane.

Nyuma y’amezi atandatu, bagaruye izo Bibiliya maze abavandimwe bagira ibyo banonosora, bakora izindi Bibiliya ngo na zo zijye kugeragezwa. Bibiliya zose hamwe zakoreweho igerageza, zisaga 1.690. Nke muri zo zanyuze mu mimerere ikabije bitewe n’impanuka. Urugero, hari Bibiliya imwe yagonzwe n’imodoka, indi inyagirirwa hanze nijoro, indi irengerwa n’amazi igihe hari habaye imyuzure.

Igihe iryo gerageza ryakorwaga mu mwaka wa 2011, haguzwe imashini ziteranya ibitabo mu buryo bwihuse bazishyira mu icapiro ry’i Wallkill n’iryo muri Ebina mu Buyapani. Ntitwari dukeneye gusa gucapa Bibiliya zihagije zo kuzatanga igihe yari kuba itangajwe bwa mbere, ahubwo nanone twifuzaga gucapira muri ayo macapiro yombi Bibiliya zimeze kimwe.

Ibifubiko byihinahina

Ifoto yo ku ipaji ya 21

Mu mizo ya mbere, ibifubiko byarihinahinaga

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ayo macapiro abiri yatangiye gucapa Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu mwaka wa 1984, bakoresheje igifubiko gishya. Icyakora izo mashini nshya zashyize mu gifubiko kore n’umwenda bitigeze bikorerwa igerageza, ariko ibyo bifubiko byarihinahinaga mu buryo bugaragara. Ni cyo cyatumye tudakomeza gucapa izo Bibiliya.

Abakoze bimwe mu bikoresho byifashishijwe mu gukora ibyo bifubiko, bavuze ko ikibazo cy’ibifubiko byihinahina gikunze kubaho kandi bumvaga ko kugikemura bidashoboka. Aho kugira ngo abavandimwe bakoreshe igifubiko gikomeye, biyemeje gukora Bibiliya ifite igifubiko cyoroshye, kiramba kandi kizakomeza kugaragara neza. Nyuma y’amezi hafi ane bagerageza ibifubiko birimo kore n’imyenda bitandukanye, baje kubona kore n’umwenda byatumye icapiro ryongera gukora Bibiliya zifite igifubiko cyoroshye kitihinahina.

Ifoto yo ku ipaji ya 22

Imashini iteranya ibitabo mu icapiro ry’i Wallkill

Byari biteganyijwe ko iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye isohoka ku itariki ya 5 Ukwakira 2013, mu nama ngarukamwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Amacapiro yohererejwe mu buryo bwa elegitoroniki umwandiko wa Bibiliya nshya kuwa gatanu tariki ya 9 Kanama 2013, atangira gucapa bukeye bwaho. Barangije gucapa Bibiliya ya mbere yuzuye ku itariki ya 15 Kanama. Mu byumweru birindwi byakurikiyeho, abakozi bo mu icapiro ry’i Wallkill n’iryo muri Ebina bakoze amanywa n’ijoro, kugira ngo bashobore gucapa no kohereza Bibiliya zisaga 1.600.000, zikaba zari zihagije kugira ngo uwitabiriye iyo nama ngarukamwaka wese ahabwe iyo Bibiliya.

Nubwo iyo Bibiliya ari nziza kandi iramba, ubutumwa butanga ubuzima buyikubiyemo burashishikaje kurushaho. Hari mushiki wacu wo muri Amerika wabonye iyo Bibiliya nshya, maze bukeye bwaho arandika ati “ubu nshobora gusobanukirwa Bibiliya neza mbifashijwemo n’iyi Bibiliya nshya.”

Ubuhinduzi bwa Bibiliya

Byageze ku itariki ya 31 Kanama 2014, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye cyangwa ibice byayo yarahinduwe mu ndimi 124. Dore urutonde rw’izacapwe zigasohoka mu mwaka w’umurimo wa 2014.

IGIHE

AHO YASOHOKEYE

URURIMI

IYACAPWE

6 Nzeri 2013

Afurika y’Epfo

Igiswati

Ibyanditswe by’ikigiriki

20 Nzeri 2013

Paragwe

Ikigwarani

Ibyanditswe by’ikigiriki

17 Mutarama 2014

Timoru

Igitetumu

Ibyanditswe by’ikigiriki

5 Nyakanga 2014

Ukraine

Ikinyawukereniya

Bibiliya yuzuye

8 Kanama 2014

Esitoniya

Ikinyesitoniya

Bibiliya yuzuye

22 Kanama 2014

U Bwongereza

Igiperesi

Ibyanditswe by’ikigiriki

22 Kanama 2014

Zambiya

Igitonga

Bibiliya yuzuye

22 Kanama 2014

Zambiya

Igikawonde

Bibiliya yuzuye

29 Kanama 2014

Kenya

Ikiluwo

Ibyanditswe by’ikigiriki

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze