ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb17 pp. 134-135
  • Urukundo ntirushira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urukundo ntirushira
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Ibisa na byo
  • Nasabye Yehova ko anyobora
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Mwabaga he?
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
  • Bakurira hamwe mu rukundo
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Kunyurwa gushingiye ku kubaha Imana byarankomeje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017
yb17 pp. 134-135

JEWORUJIYA

Urukundo ntirushira

Igor: Twese twari mu itsinda ry’Abahamya ryo mu mugi wa Tkvarcheli, mu ntara ya Abkhazia. Kubera ko itorero ryagenzuraga itsinda ryacu ryari mu mugi wa Jvari ku birometero 85, buri kwezi najyagayo gufata ibitabo by’itsinda ryacu. Mu mwaka wa 1992, hashize igihe gito Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse, intara ya Abkhazia na yo yagerageje kwitandukanya na Jeworujiya. Intambara yashyamiranyije abigometse n’ingabo za Jeworujiya, yaduteje imibabaro myinshi.

Gizo Narmania na Igor Ochigava

Gizo Narmania na Igor Ochigava

Aba bavandimwe babiri bafashije bagenzi babo bahuje ukwizera mu gihe cy’intambara yo mu ntara ya Abkhazia.

Gizo: Nabatijwe mfite imyaka 21, habura umwaka umwe ngo iyo ntambara itangire. Igihe intambara yatangiraga, abavandimwe bagize ubwoba kandi ntibari bazi uko bakwitwara mu murimo wo kubwiriza. Ariko Igor, wakomeje kuba umwungeri mwiza, yaduteye inkunga, aratubwira ati “abantu bakeneye guhumurizwa. Umurimo wo kubwiriza ni wo wonyine wadufasha gukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka.” Bityo, buri munsi twakomezaga kugeza ku baturanyi bacu ubutumwa buhumuriza bwo mu Ijambo ry’Imana, tubigiranye amakenga.

Igor: Iyo ntambara yatumye tudakomeza kunyura mu muhanda twari dusanzwe tunyuramo tujya i Jvari gufata ibitabo. Ariko kuko nari narakuriye muri ako karere, nabonye indi nzira nziza ica mu mirima y’icyayi no mu misozi. Icyakora twashoboraga guhura n’abantu bitwaje intwaro, cyangwa tugakandagira igisasu. Sinifuzaga gushyira abavandimwe mu kaga. Bityo nakoraga urugendo rimwe mu kwezi ndi jyenyine. Yehova yaramfashije, buri gihe nkazana ibitabo byadufashije gushikama mu kuri.

Nubwo i Tkvarcheli nta ntambara yari ihari, umugi wacu waragoswe, bituma dutangira kugerwaho n’ingaruka z’intambara. Twari duhangayitse kubera ko itumba ryari ryegereje kandi nta byokurya bihagije twari dufite. Icyakora twarishimye cyane igihe twumvaga ko abavandimwe b’i Jvari bari bagiye kutuzanira imfashanyo.

Gizo: Umunsi umwe, Igor yabajije ababyeyi banjye niba bakwemera ko inzu yacu ikoreshwa mu kubika no gutanga ibiribwa abavandimwe bari barakusanyije. Yateganyaga kujya i Jvari akabizana. Twari tumuhangayikiye kubera ko yagombaga kunyura kuri bariyeri nyinshi kandi akaba yarashoboraga guhura n’abantu bitwaje intwaro n’abambuzi.—Yoh 15:13.

Twarishimye cyane igihe nyuma y’iminsi mike Igor yagarukaga ari mutaraga, atwaye imodoka ipakiye ibyokurya bihagije byari kudufasha mu mezi y’imbeho yari agiye kuza. Muri ibyo bihe bigoye, twiboneye ko urukundo ruranga Abakristo b’ukuri rudashira.—1 Kor 13:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze