Bishimiye amabaruwa yabandikiye
Brooke ni Umuhamya wa Yehova uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, yabwirizaga akoresheje amabaruwa. Mu by’ukuri, buri cyumweru Brooke yandikaga amabaruwa menshi. Icyakora, nyuma y’umwaka n’igice yumvishe acitse intege. Icyo gihe cyose, umuntu umwe gusa ni we wari warashubije ibaruwa yamwandikiye kandi yamushubije amwiyama, amusaba kutazongera kumwandikira. Brooke yatangiye gushidikanya yumva ko imihati yashyiragaho yandika amabaruwa nta cyo yageragaho.
Icyakora igihe kimwe, Umuhamya wa Yehova witwa Kim, ukora muri banki, yaganirije Brooke ibyerekeranye n’ikiganiro yagiranye n’umukiriya. Uwo mukiriya yabwiye Kim ibirebana n’ibaruwa yandikishijwe intoki, yohererejwe n’Umuhamya wa Yehova. Kim yaje kumenya ko iyo baruwa yari yaranditswe na Brooke. Mu cyumweru cyakurikiyeho, wa mukiriya yagarutse kuri banki. Igihe yaganiraga na Kim, yamubajije niba byashoboka ko yari kwitabira amateraniro yacu, icyo gihe akaba yarakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo.
Nyuma y’aho gato, undi Muhamya witwa David, yabwiye Brooke ibyerekeranye na mugenzi we bakorana wakiriye ibaruwa yanditswe na Brooke. Uwo mukozi ukorana na David yashimishijwe cyane n’ukuntu iyo baruwa yari yandikishijwe intoki. Yaravuze ati: “Abantu benshi bagombye kwerekana ko bita ku bandi mu buryo nk’ubu.” David yaboneyeho uburyo bwo kubwiriza uwo mukozi bakorana no kumuha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi yarabyishimiye.
Abahamya ba Yehova ntabwo buri gihe bamenya niba imbuto babibye bari mu murimo wo kubwiriza zarameze (Umubwiriza 11:5, 6). Nubwo bimeze bityo ariko, ibyabaye kuri Brooke byatumye arushaho guha agaciro ibyo akora mu murimo wo kubwiriza.—1 Abakorinto 3:6.