AspctStyle/stock.adobe.com
Yesu azakuraho intambara
Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragaje ko akunda abantu cyane, kugeza aho yatanze ubuzima bwe ku bwabo (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, nanone azongera agaragaze ko akunda abantu, akoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana maze ‘akureho intambara kugeza ku mpera z’isi.’—Zaburi 46:9.
Reba uko Bibiliya ivuga ibyo Yesu azakora:
“Azakiza abakene batabaza, akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera. Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene, kandi azakiza abakene. Azabakiza urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12-14.
Twagaragaza dute ko dushimira Yesu kubera ibintu byose yadukoreye ndetse n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Uburyo bumwe twabigaragazamo ni ukwiga byinshi ku birebana n’“ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana,” Yesu yigishaga (Luka 4:43). Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”