panitan/stock.adobe.com
Yesu azakuraho ubukene
Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragarije urukundo abantu, ariko cyane cyane abakene n’abafite ibibazo (Matayo 9:36). Nanone yatanze ubuzima bwe ku bw’abantu (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, azongera kugaragaza ko akunda abantu, akoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana, maze akureho ubukene ku isi hose.
Bibiliya ikoresha amagambo meza ivuga ibyo Yesu azakora:
“Utume Umwami arenganura aboroheje, akize abana b’umukene.”—Zaburi 72:4.
Twagaragaza dute ko dushimira kubera ibintu byose Yesu yadukoreye n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Bumwe mu buryo twabikoramo ni ukumenya ibyerekeye “Ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana,” akaba ari na bwo butumwa yatangazaga (Luka 4:43). Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”