ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 109
  • Yesu azavanaho ubugizi bwa nabi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu azavanaho ubugizi bwa nabi
  • Izindi ngingo
  • Ibisa na byo
  • Yesu azakuraho ubukene
    Izindi ngingo
  • Yesu azakuraho intambara
    Izindi ngingo
  • Ni nde wakwiringira?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Ubugome burushaho kwiyongera hirya no hino ku isi—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 109
Umugizi wa nabi ukurikiye umugore uri wenyine. Uwo mugore abonye umugizi wa nabi amukurikiye, afata telefone ye ahamagara atabaza asaba ubufasha.

alfa27/stock.adobe.com

Yesu azavanaho ubugizi bwa nabi

Yesu asobanukiwe neza uko umuntu yiyumva iyo agiriwe nabi cyangwa iyo arenganyijwe. Igihe yari hano ku isi yashinjwe ibinyoma, akubitwa azira ubusa, acirwa urubanza, anashinjwa ibyaha hadakurikijwe amategeko kandi yicwa urw’agashinyaguro. Nubwo nta cyaha yari yakoze, yemeye “gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, azakoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana maze azane ubutabera ku isi hose, akureho ubugizi bwa nabi burundu.—Yesaya 42:3.

Bibiliya igaragaza uko ibintu bizaba bimeze igihe Yesu azaba ategeka isi. Igira iti:

  • “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho. Uzitegereza aho yabaga, umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi. Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

Twagaragaza dute ko dushimira kubera ibintu byose Yesu yadukoreye n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Uburyo bumwe twabigaragazamo ni ukwiga byinshi ku birebana n’“ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana,” Yesu yigishaga (Luka 4:43). Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze