KOMEZA KUBA MASO
Uko wagira ibyishimo no mu gihe uhanganye n’ibibazo—Icyo Bibiliya ibivugaho
Muri ubu buzima bugoye tubamo, ntidushobora kugira icyo dukora ku bintu byose bitubaho. Icyakora, akenshi uko tubona ibintu ni byo bituma tugira ibyishimo, nubwo twaba duhanganye n’ibibazo. Bibiliya ivuga ko “umuntu ufite umutima unezerewe ahora mu birori” uko ibibazo yaba afite byaba bingana kose (Imigani 15:15). Ni iki twakora kugira ngo turusheho kugira ibyishimo? Reba uko inama Bibiliya itanga zabigufashamo.
Uko wakwirinda guhangayika
Bibiliya igira iti: “Iyo umuntu ahangayitse ariheba, ariko iyo abwiwe ijambo ryiza riramushimisha.”—Imigani 12:25.
Bibiliya ishobora kugufasha kugabanya imihangayiko. Niba wifuza kumenya uko yabigufashamo, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Imihangayiko.”
Uko warwanya irungu
Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.
Muri Bibiliya harimo inama zagufasha kugirana ubucuti bukomeye n’abandi, bityo ukabasha kurwanya irungu. Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko Bibiliya yagufasha kurwanya ikibazo cy’irungu—Gushaka incuti.”
Rushaho gukunda Imana n’abantu
Bibiliya igira iti: “Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. . . . Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”a—Matayo 22:37-39.
Isengesho rishobora gutuma urukundo dukunda Imana rwiyongera. Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Imana yumva amasengesho yacu?”
Tugaragaza ko dukunda bagenzi bacu twubahiriza itegeko rikunda kwitwa Itegeko rya Zahabu. Niba wifuza kurisobanukirwa neza, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Itegeko rya Zahabu ni iki?”
Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko Bibiliya yagufasha kugira ibyishimo muri ubu buzima, Iga Bibiliya ku buntu.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana. Zaburi 83:18.