Ni iki Bibiliya ivuga ku ntambara y’ibitwaro bya kirimbuzi?
Isi ikomeje guterwa ubwoba n’intambara ishobora kuzakoresha ibitwaro bya kirimbuzi, kubera ko ibihugu bikomeye ku isi bikomeje kurundanya ibyo bitwaro. Abantu batekereza ko nibikomeza kwiyongera hazabaho intambara izakoreshwamo ibyo bitwaro. Nanone hari abavuga ko hagize igihugu gikoresha izo ntwaro nubwo zaba ari nkeya byateza intambara ikomeye ku buryo yarimbura isi yose. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “isaha n’isaha dushobora gutungurwa n’intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi.”
Ese koko twugarijwe n’intambara izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi? Ese iyi si izarokoka iyo ntambara? None se twakora iki kugira ngo tudahangayikishwa cyane n’iyo ntambara? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Muri iyi ngingo turasuzuma
Ese Bibiliya yahanuye ko hazabaho intambara izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi?
Wakora iki kugira ngo udahangayikishwa cyane n’iyo ntambara?
Ese Bibiliya yaba yarahanuye ko intambara ya Harimagedoni izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi?
Ese igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi?
Ese Bibiliya yahanuye ko hazabaho intambara izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi?
Bibiliya ntiyemeza ko hazabaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Icyakora, gutinya ko hazabaho iyo ntambara bituruka ku bintu bitandukanye Bibiliya yari yarahanuye ko byari kubaho.
Reba ibyo Bibiliya yari yarahanuye mu mirongo ikurikira, ubigereranye n’ibibera ku isi muri iki gihe:
Imirongo yo muri Bibiliya: Abigishwa ba Yesu baramubajije bati: “Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko uhari kandi kikagaragaza iminsi y’imperuka?” Yesu yarashubije ati: “Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi, kandi hirya no hino hazaba inzara n’imitingito.”—Matayo 24:3, 7.
Ibibera ku isi: Ibihugu byinshi harimo n’ibifite ibitwaro bya kirimbuzi bihora mu ntambara.
“Muri iyi myaka ya vuba aha, urugomo n’intambara birimo birarushaho kwiyongera.”—Byavuzwe muri raporo ya Armed Conflict Location & Event Data Project.
Umurongo wo muri Bibiliya: “Umwami wo mu majyepfo azahangana n’umwami wo majyaruguru amutere afite amagare y’intambara n’amafarashi n’amato menshi.”—Daniyeli 11:40.
Ibibera ku isi: Ibihugu bihanganye hamwe n’ababishyigikiye birapiganwa bishaka kumenya ikirusha ibindi ubushobozi nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye. Nubwo muri iki gihe ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bitarwana hagati yabyo mu buryo bweruye, bikomeje gukora intwaro nk’izo zikaze cyane kandi zakwica abantu benshi kurushaho.
“Mu myaka icumi ishize, intambara nyinshi zagiye ziyongera hagati y’ibihugu, hakubiyemo n’ibishyigikiwe n’ibihugu bikomeye.”—Byavuzwe muri raporo ya Uppsala Conflict Data Program.
Imirongo yo muri Bibiliya: “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. Abantu bazaba . . . batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome.”—2 Timoteyo 3:1-3.
Ibibera ku isi: Kimwe n’abantu benshi muri iki gihe, abategetsi nabo bahora bahanganye. Aho gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro, babikemura barwana cyangwa batera abandi ubwoba. Ibyo bituma abantu barushaho kugira ubwoba bw’uko hazabaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi.
“Kubera ko abantu batifuza gukorana neza n’abandi, bizatuma amakimbirane arushaho kwiyongera.”—Byavuzwe na S. Saran na J. Harman.
Ese Imana izemera ko habaho intambara nk’iyo?
Bibiliya nta cyo ibivugaho ariko ivuga ko muri ibi bihe turimo hari kubaho ‘ibintu biteye ubwoba’ (Luka 21:11). Muri ibyo bintu biteye ubwoba harimo ibisasu bya kirimbuzi byatewe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Bibiliya isobanura impamvu Imana ireka hakabaho intambara. Niba wifuza kumenya byinshi, reba videwo ivuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
Ese iyi si izarokoka?
Yego. Nubwo abantu bakoresha ibitwaro bya kirimbuzi, Imana ntizemera ko ibintu biba bibi cyane kugeza ubwo abantu barimbura iyi si. Bibiliya ivuga ko iyi si itazigera irimbuka kandi ko abantu bazayituraho iteka ryose.
Hari abantu batekereza ko mu gihe kizaza, isi izaba ituwe n’abantu bake bazaba bahanganye nuko ikirere cyahumanye bitewe n’ibitwaro bya kirimbuzi. Icyakora Bibiliya yo igaragaza ko ibyo abantu bazangiza uko byaba bingana kose, Imana izongera ikabitunganya neza.
Imana yifuza ko tuba ku isi twishimye
Umuremyi wacu yahanze isi neza ku buryo yayihaye ubushobozi bwo kwisubiranya. Amaherezo, Imana izakoresha ububasha bwayo kugira ngo isi yongere kumera neza hanyuma abantu bayitureho iteka ryose kandi bishimye.—Zaburi 37:11, 29; Ibyahishuwe 21:5.
Wakora iki kugira ngo udahangayikishwa cyane n’iyo ntambara?
Hari abashobora kurwara indwara yo guhangayika bitewe no gutinya ibitwaro bya kirimbuzi n’ingaruka byagira. Amasezerano yo muri Bibiliya n’inama dusangamo bishobora kudufasha kudahangayikira ibyo bintu cyane. Mu buhe buryo?
Bibiliya idusezeranya ko isi izaba nziza kandi n’abantu bazaba bayiriho bakabaho neza. Kumenya ibyo, bituma tugira ibyiringiro bikatubera nk’“icyuma gitsika ubwato” kirinda ubuzima bwacu, kikatugabanyiriza imihangayiko (Abaheburayo 6:19, ibisobanuro). Nanone dushobora kugabanya imihangayiko mu gihe dutekereza gusa ku by’uwo munsi aho guhangayikishwa n’ibishobora kuzaba mu gihe kizaza. Yesu yaravuze ati: “Buri munsi uba ufite ibibazo byawo bihagije.”—Matayo 6:34.
Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko wiyitaho kugira ngo ukomeze gutuza no gutekereza neza. Ibyo wabigeraho uramutse wirinze kumva, gusoma no kureba amakuru atuma uhangayika, urugero nko gutega amatwi ibiganiro bivuga uko ibitwaro bya kirimbuzi byiyongera n’abavuga uko bizaba byifashe mu gihe kizaza. Ibyo ntibisobanura ko twirengagiza ukuri cyangwa tukigira ba ntibindeba. Ahubwo tuba twirinda gukomeza gutekereza ku bintu tudafitiye ubushobozi bwo kugira icyo tubikoraho kandi bishobora no kutazigera biba.
Jya umara igihe utareba amakuru mabi kugira ngo wibande ku bintu byiza uhura na byo mu buzima.
Bibiliya iduha ibyiringiro by’igihe kizaza
Kumenya byinshi ku masezerano Imana itanga na byo bishobora gutuma ugira ibyiringiro, ukagira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima.
Ese Bibiliya yaba yarahanuye ko intambara ya Harimagedoni izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi?
Hari abantu bibwira ko intambara ya Harimagedoni izakoresha ibitwaro bya kirimbuzi. Nta gushidikanya ko babiterwa nuko baba bumva ko iyo ntambara izasenya ibintu bitagira ingano.
Icyakora Bibiliya ikoresha ijambo “Harimagedoni” ivuga ku ntambara izahuza “abami bo mu isi yose ituwe,” ni ukuvuga abategetsi b’ibihugu n’Imana (Ibyahishuwe 16:14, 16).a Intambara ya Harimagedoni ntizapfa kurimbura abantu bose n’ibiri ku isi nk’uko ibitwaro bya kirimbuzi byabigenza. Ahubwo kuri iyo ntambara, Imana izarimbura abantu babi maze habeho amahoro n’umutekano.—Zaburi 37:9, 10; Yesaya 32:17, 18; Matayo 6:10.
Bibiliya ivuga ko intambara zizavaho zite?
Yehovab Imana azakoresha ububasha afite ahagarike intambara kandi arimbure intwaro zose zikoreshwa mu ntambara. Azabikora akoresheje Ubwami bwe, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi yose.—Daniyeli 2:44.
Ubwami bw’Imana buzigisha abantu kubana mu mahoro kandi bunze ubumwe. Kubera ko isi yose izaba iyobowe n’ubutegetsi bumwe, nta makimbirane azongera kubaho kandi nta muntu uzongera kwiga kurwana (Mika 4:1-3). Ibyo bizagira akahe kamaro? “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzamutera ubwoba, kuko Yehova nyiri ingabo ari we ubivuze.”—Mika 4:4.
a Reba ingingo ivuga ngo: “Intambara ya Harimagedoni ni iki?”
b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”