Ese ibyo imiryango iharanira amahoro ku isi ikora bizatuma amahoro aboneka?
Hirya no hino ku isi hakomeje kuvuka intambara n’imitwe yitwaje intwaro. Ibyo byatumye Umuryango w’Abibumbye hamwe n’indi miryango iharanira amahoro biyemeza gukora ibikorwa byo kugarura amahoro, bohereza abakozi bayo cyangwa abasirikare bayo mu duce turimo intambara. Intego baba bifuza kugeraho ni uguhosha amakimbirane mu duce turimo intambara. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yaravuze ati: “Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zoherezwa mu butumwa bw’amahoro zizirikana ko intego yazo y’ibanze ari ukuzana amahoro ku isi.”
Mu myaka ishize, ibikorwa byo kubungabunga amahoro byagiye bigira icyo bigeraho. Urugero, byatumye abasivili barindwa mu bihe by’intambara, impunzi zisubizwa mu bihugu byazo, hatangwa imfashanyo, hongera kubakwa no gusana amazu ndetse n’ibikorwa remezo byangiritse. Icyakora iyo miryango iharanira amahoro ihura n’inzitizi zituma itagera ku ntego iba yiyemeje. Ese haba hari igisubizo kirambye cyatuma haboneka amahoro ku isi? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Inzitizi imiryango iharanira amahoro ihura na zo n’ibisubizo Bibiliya itanga
Inzitizi: Ubwumvikane buke. Buri gihe si ko biba byoroshye ko intumwa ziharanira amahoro zaba izigenga cyangwa iza gisirikare zikorera hamwe, zigafatanya kandi zaturutse mu bihugu bitandukanye. Nanone hari igihe abo bantu bananirwa kumvikana kuko buri wese aba arengera inyungu ze.
Igisubizo Bibiliya itanga: “Imana yo mu ijuru izashyiraho ubwami . . . buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] kandi ni bwo bwonyine buzagumaho iteka.”—Daniyeli 2:44.
Vuba aha, Imana izakuraho intambara zose kandi izazana amahoro ku isi yose (Zaburi 46:8, 9). Izasimbuza ubwami bwose bwo ku isi ubutegetsi bumwe, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana. Igihe ubwo bwami butunganye buzaba butegekera mu ijuru buzategeka isi, intambara ntizizongera kubaho. Ubwo rero n’imiryango ibungabunga amahoro ntizaba igikenewe.
Inzitizi: Ibikoresho bike n’ubushobozi buke. Si ko buri gihe haboneka abantu bahagije bifatanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, amafaranga, cyangwa ibindi bikoresho biba bikenewe. Ibyo bituma ibyo bikorwa bidindira. Nanone hari igihe abantu bifatanya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro boherezwa gufasha mu duce duteje akaga.
Igisubizo Bibiliya itanga: ‘Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo yamwicaje iburyo bwayo mu ijuru, imuha umwanya wo hejuru usumba ubutegetsi bwose, ubutware bwose n’imbaraga zose.’—Abefeso 1:17, 20, 21.
Yehovaa Imana Ishoborabyose yahaye Yesu ubwami maze imugira Umwami w’Ubwami bwayo kandi imuha ibikenewe byose kugira ngo azategeke neza (Daniyeli 7:13, 14b). Imana yahaye Yesu imbaraga, ubwenge, ubuhanga n’ubushobozi bwo gutandukanya ibintu buruta kure cyane iby’undi mutegetsi w’umuntu yagira (Yesaya 11:2). Nanone Yesu afite ingabo zikomeye zo mu ijuru ari zo abamarayika (Ibyahishuwe 19:14). Nta kintu na kimwe gikomeye cyangwa kigoye kuri we.
Yesu azakoresha ibikoresho n’ubushobozi Imana yamuhaye maze akore ibirenze kuvanaho intambara. Azatuma abantu bose bazabaho mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, bagira umutuzo, umutekano n’amahoro nyakuri.—Yesaya 32:17, 18.
Inzitizi: Amategeko abakumira. Rimwe na rimwe, hari igihe abakozi b’imiryango ibungabunga amahoro bananirwa kugera ku ntego y’ibyo biyemeje gukora, kubera ko badafite amabwiriza asobanutse neza abafasha kumenya ibyo bemerewe gukora n’ibyo bitezweho mu nshingano yabo yo kugarura amahoro. Nanone hari igihe haba hari amategeko abakumira mu bikorwa runaka. Ibyo bishobora gutuma batarinda neza abo bashinzwe cyangwa bigatuma batagera ku ntego yabo n’ibyo bifuzaga gukora.
Igisubizo Bibiliya itanga: ‘[Yesu]Yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.’—Matayo 28:18.
Imana yahaye Yesu amabwiriza asobanutse neza azamufasha kugarura amahoro ku isi kandi yamuhaye n’ubushobozi bwo kubikora (Yohana 5:22). Yesu ntarya ruswa kandi ntazigera ananirwa gusohoza iyo nshingano (Yesaya 11:3-5). Ubwo rero birakwiriye ko Bibiliya ivuga ko Yesu ari “Umwami w’amahoro,” kandi ubwami bwe bushingiye ku “butabera no gukiranuka.”—Yesaya 9:6, 7.
Ubwami bw’Imana buzazana amahoro nyakuri
Imiryango ibungabunga amahoro ishobora gukora ibishoboka byose igahagarika intambara mu gace runaka kandi ikagarura umutekano. Icyakora ntishobora kuvanaho igiteza urugomo, ni ukuvuga urwango ruba mu mitima y’abantu rutuma abantu banga abandi.
“Ikibazo nyamukuru ni uko udashobora kubungabunga amahoro aho adasanzwe ari.”—Dennis Jett, yahoze ari ambasaderi wa Amerika.
Ku rundi ruhande ariko, Ubwami bw’Imana bwo buzazana amahoro nyakuri kubera ko buzafasha abantu kurandura urwango mu mitima yabo. Urugero, zirikana ko igihe Yesu yari ku isi, yigishaga abantu akabereka uko babana n’abandi amahoro nuko bagaragarizanya urukundo binyuriye mu byo yavugaga n’ibyo yakoraga.
Nanone Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuranga abayoboke b’Ubwami bw’Imana ari urukundo bakunda abandi. Bibiliya ibisobanura neza ivuga ko abantu banga bagenzi babo badashobora kuyoborwa n’Ubwami bw’Imana, igira iti:
Kubera ko Yehova Imana ari we waremye abantu, azi neza icyatuma isi igira amahoro. Ubwami bw’Imana buzakora ibyo ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukora, harimo no kugarura amahoro ku isi.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”
b Imvugo ngo “umwana w’umuntu” ikoreshwa muri Daniyeli 7:13, 14, yerekeza kuri Yesu Kristo.—Matayo 25:31; 26:63, 64.