ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 22
  • Ubwami bw’Imana ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami bw’Imana ni iki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Vuba aha isi izahinduka paradizo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ubwami bw’Imana
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 22
Yesu Kristo Umwami w’Ubwami bw’Imana

Ubwami bw’Imana ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi bwashyizweho na Yehova Imana. Muri Bibiliya, “Ubwami bw’Imana” bwitwa nanone “Ubwami bwo mu ijuru,” kubera ko butegekera mu ijuru (Mariko 1:14, 15; Matayo 4:17). Nubwo ubwo bwami buruta kure cyane ubutegetsi bw’abantu, hari ibintu byinshi bihuriyeho.

  • Abategetsi babwo. Imana yashyizeho Yesu Kristo kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami, kandi yamuhaye ubutware buruta ubwo undi mutegetsi uwo ari we wese (Matayo 28:18). Yesu akoresha ububasha bwe akora ibintu byiza gusa, kuko yagaragaje ko ari Umutegetsi wiringirwa kandi ugira impuhwe (Matayo 4:23; Mariko 1:40, 41; 6:31-34; Luka 7:11-17). Yesu abifashijwemo n’Imana, yatoranyije abategetsi mu bantu bo mu mahanga yose, “bazategeka isi” bari kumwe na we mu ijuru.​—Ibyahishuwe 5:9, 10.

  • Igihe buzamara butegeka. Mu buryo bunyuranye n’ubutegetsi bw’abantu buhora busimburana, Ubwami bw’Imana bwo ‘ntibuzigera burimburwa.’​—Daniyeli 2:44.

  • Abayoboke babwo. Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ashobora kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana, hatitawe ku muryango akomokamo cyangwa aho yavukiye.​—Ibyakozwe 10:34, 35.

  • Amategeko yabwo. Amategeko yashyizweho n’Ubwami bw’Imana akora ibirenze kubuza abantu gukora ibibi. Atuma abayoboke b’Ubwami bw’Imana bagira imico myiza. Urugero, Bibiliya igira iti “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ ” (Matthew 22:37-39). Urukundo abayoboke b’Ubwami bw’Imana bakunda Imana na bagenzi babo rubatera kwita ku nyungu z’abandi.

  • Inyigisho zabwo. Ubwami bw’Imana bushyiriraho abayoboke babwo amahame yo mu rwego rwo hejuru kandi bukabigisha uko bayashyira mu bikorwa.​—Yesaya 48:17, 18.

  • Intego yabwo. Abami b’Ubwami bw’Imana ntibanyunyuza imitsi y’abo bashinzwe kuyobora. Ibinyuranye n’ibyo, basohoza ibyo Imana ishaka, ibyo bikaba bikubiyemo isezerano ry’uko abakunda Imana bazatura ku isi izahinduka paradizo iteka ryose.​—Yesaya 35:1, 5, 6; Matayo 6:10; Ibyahishuwe 21:1-4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze