ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 7
  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ibisa na byo
  • Abahamya ba Yehova Bizera Iki?
    Abahamya ba Yehova Bizera Iki?
  • Abahamya ba Yehova ni bantu ki?
    Nimukanguke!—2016
  • Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ese Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bonyine bazakizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 7
Umugore wiga Bibiliya

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo?

Yego. Dore impamvu zigaragaza ko turi Abakristo:

  • Twihatira gukurikiza inyigisho za Yesu Kristo hamwe n’imyifatire ye.​—1 Petero 2:21.

  • Twemera ko Yesu ari we uzaduhesha agakiza, kandi ko “nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”​—Ibyakozwe 4:12.

  • Iyo abantu babaye Abahamya ba Yehova, babatizwa mu izina rya Yesu.​—Matayo 28:18, 19.

  • Amasengesho yacu tuyavuga mu izina rya Yesu.​—Yohana 15:16.

  • Twemera ko Yesu ari Umutware wa buri mugabo wese.​—1 Abakorinto 11:3.

Icyakora hari ibindi bintu bidutandukanya n’andi madini avuga ko ari aya gikristo. Urugero, twemera ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko atari umwe mu bagize Ubutatu (Mariko 12:29). Ntitwemera ko ubugingo budapfa. Nanone twemera ko inyigisho y’uko Imana izababariza abantu mu muriro w’iteka idashingiye mu Byanditswe, kandi ko abayobozi b’idini batagombye guhabwa amazina y’icyubahiro abashyira hejuru y’abandi.​—Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4; Matayo 23:8-10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze