ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 10
  • Ni nde washinze idini ry’Abahamya ba Yehova?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni nde washinze idini ry’Abahamya ba Yehova?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ibisa na byo
  • Batangaza ukugaruka k’Umwami (1870-1914)
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Bagosorwa n’ibigeragezo biturutse muri bo
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Bakomeje kunguka ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ubwami bushyirwaho mu ijuru
    Ubwami bw’Imana burategeka
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 10
Yesu yigisha abigishwa be

Ni nde washinze idini ry’Abahamya ba Yehova?

Amateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova, ahera mu mpera z’ikinyejana cya 19. Icyo gihe itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya babaga hafi y’umugi wa Pittsburgh, muri leta ya Pennsylvania muri Amerika, batangiye gusesengura Bibiliya mu buryo bwimbitse. Bagereranyaga inyigisho z’amadini n’icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Ibyo babaga bamaze kwiga babisohoraga mu bitabo, mu binyamakuru no mu igazeti muri iki gihe yitwa Umunara w’Umurinzi​—Utangaza Ubwami bwa Yehova.

Muri iryo tsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya, harimo umugabo witwaga Charles Taze Russell. Nubwo Russell ari we wayoboraga umurimo wo kwigisha Bibiliya icyo gihe, akaba ari na we wari umwanditsi mukuru wa mbere w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, ntiyari ashinze idini rishya. Intego ya Russell hamwe n’abandi Bigishwa ba Bibiliya, nk’uko bitwaga icyo gihe, yari iyo kumenyekanisha inyigisho za Yesu Kristo no gukurikiza ibyakorwaga mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Yesu ni we washinze idini ryacu kuko ari we watangije Ubukristo.​—Abakolosayi 1:18-20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze