ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 39
  • Ese Umukristo ashobora kwivuza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Umukristo ashobora kwivuza?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ese Abahamya ba Yehova barivuza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese Abahamya ba Yehova barivuza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Murwanye Satani n’amayeri ye
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Komeza kwita ku buzima bwawe mu buryo buhuje n’ibyanditswe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 39

Ese Umukristo ashobora kwivuza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yego. Yesu yumvikanishije ko abigishwa be bagombye kwivuza igihe yavugaga ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Matayo 9:12). Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, irimo amahame yayobora abantu bifuza gushimisha Imana.

Ibibazo ushobora kwibaza

1. Ese nsobanukiwe uburyo ngiye kuvurwamo? Bibiliya itugira inama yo gushakisha amakuru yizewe, aho ‘kwizera ijambo ryose rivuzwe.’​—Imigani 14:15.

2. Ese nagombye kugisha inama abandi baganga ngo nizere ko ibyo uwa mbere yavuze ari ukuri? “Abajyanama benshi” bashobora kukugirira akamaro, cyane cyane iyo ubuzima bwawe buri mu kaga.​—Imigani 15:22.

3. Ese ahari ubu buryo bwo kwivuza ntibwaba buhabanye n’itegeko rya Bibiliya ryo ‘kwirinda amaraso’?​—Ibyakozwe 15:20.

4. Ese uburyo bwo kunsuzuma cyangwa kumvura, bwaba bufitanye isano n’ubupfumu? Bibiliya iciraho iteka ibikorwa by’“ubupfumu” (Abagaratiya 5:19-21). Kugira ngo umenye niba uburyo wivuzamo bufitanye isano n’ubupfumu, suzuma ibibazo bikurikira:

  • Ese umuntu umvura akoresha ubupfumu?

  • Ese uburyo mvurwamo bushingiye ku myizerere ivuga ko indwara ziterwa no kubabaza imana cyangwa ko ari ibitererano?

  • Ese bizaba ngombwa ko ntanga amaturo, bakamvugiraho imitongero cyangwa indi mihango ijyana n’ubupfumu kugira ngo mvurwe?

5. Ese nkabya guhangayikishwa n’ubuzima bwanjye? Bibiliya itanga inama igira iti “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Gushyira mu gaciro bizagufasha guhangayikishwa n’“ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ni ukuvuga ibintu byo mu buryo bw’umwuka.​—Abafilipi 1:10; Matayo 5:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze