Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Abahamya ba Yehova barivuza?
Yesu yaravuze ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Matayo 9:12). Ayo magambo yavuze, agaragaza ko Ibyanditswe bitabuzanya kujya kwivuza ku baganga babyigiye. Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova barivuza kandi bakemera imiti bahawe. Bifuza kubungabunga amagara yabo, kugira ngo barebe ko iminsi yakwicuma. Nanone kandi, kimwe na Luka Umukristo wo mu kinyejana cya mbere, bamwe mu Bahamya ba Yehova ni abaganga.—Abakolosayi 4:14.
Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibemera uburyo bwo kwivuza burengera amahame ya Bibiliya. Urugero, ntibemera guterwa amaraso kuko Bibiliya ibuzanya kurya amaraso (Intangiriro 9:4; Abalewi 17:1-14; Ibyakozwe 15:28, 29). Nanone Ijambo ry’Imana ryamagana imiti cyangwa uburyo bwo kuvura bufitanye isano n’“ubumaji,” cyangwa ubupfumu.—Yesaya 1:13; Abagalatiya 5:19-21.
Hari abaganga benshi babyigiye bavura abantu neza, kandi mu buryo butarengera amahame ya Bibiliya. Abahamya benshi bemera ubwo buryo bwo kwivuza, kandi akenshi buba ari bwo bwiza cyane kurusha ubundi buryo bwo kwivuza burengera amahame y’Imana.
Birumvikana ko abantu batanga ibitekerezo bitandukanye ku birebana no kwita ku buzima. Uburyo bwo kwivuza bugirira umuntu umwe akamaro, bushobora kutagira icyo bumarira undi. Ku bw’ibyo rero, bishobora kuba ngombwa ko abarwayi bifuza kwisuzumisha no kuvurwa neza, babanza kugisha inama undi muntu uzi neza iby’ubuvuzi.—Imigani 14:15.
Abahamya ba Yehova bose ntibivuza mu buryo bumwe. Ijambo ry’Imana ryemerera Abakristo gufata imyanzuro itandukanye bitewe n’umutimanama wabo, mu gihe nta mahame ya Bibiliya yarengerewe (Abaroma 14:2-4). Ni yo mpamvu buri wese yagombye kugenzura uburyo bwo kwivuza ashaka guhitamo, kugira ngo yizere ko butanyuranye n’umutimanama we watojwe na Bibiliya.—Abagalatiya 6:5; Abaheburayo 5:14.
Buri Muhamya yagombye kumva ko umwanzuro wose yafata, ari kimwe n’uw’umushoferi ugiye kugera mu ihuriro ry’imihanda ririmo imodoka nyinshi. Uwo mushoferi aramutse apfuye gukurikira imodoka zimuri imbere kandi yagera mu ihuriro ry’imihanda akihuta, ashobora guteza impanuka ikomeye. Umushoferi w’umunyabwenge azagabanya umuvuduko, maze arebe uko imodoka zigenda, mbere yo gukomeza. Abahamya na bo ntibihutira gufata imyanzuro irebana no kwivuza cyangwa ngo bakurikize buhumyi ibitekerezo bya benshi. Ahubwo batekereza ku myanzuro itandukanye bashobora gufata, kandi bagasuzuma amahame ya Bibiliya mbere yo gufata umwanzuro.
Abahamya ba Yehova bishimira cyane umurimo abaganga bakorana umwete n’ubwitange. Nanone kandi, bashimishwa no kubona abo baganga babavura, maze bagakira.