ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 13
  • Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Uruhu rw’inzoka
    Nimukanguke!—2014
  • Amarira mu mufuka w’uruhu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Uruhu rw’ifi yo mu bwoko bwa Requin
    Ese byararemwe?
  • Ibinyabuzima bitanga urumuri
    Ese byararemwe?
Reba ibindi
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 13
Urubuto rwitwa pomelo ruri ku giti.

ESE BYARAREMWE?

Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo

Pomelo ni urubuto runini rwo mu bwoko bw’amacunga. Iyo ruhanutse ntirwangirika niyo rwaba ruvuye muri metero zirenga 10. Ni iki gituma urwo rubuto rutangirika?

Suzuma ibi bikurikira: Abashakashatsi babonye ko imbere mu gishishwa cy’urwo rubuto habamo ikindi gice cy’umweru kinepa. Hagati y’icyo gice cy’umweru n’imbere mu rubuto, haba harimo imyenge igenda iba minini, iba yuzuyemo umwuka cyangwa amazi. Iyo urwo rubuto rwikubise hasi, ayo mazi ni yo atuma rutangirika. Igishishwa cyarwo na cyo nticyangirika ahubwo kirafobagana.

Urubuto rwitwa pomelo basatuyemo kabiri kugira ngo bagaragaze imiterere y’igishishwa cyarwo. Ifoto yo hagati igaragaza uko igishishwa kigaragara muri mikorosikopi.

Abashakashatsi barimo baragerageza gucura ibyuma bigana imiterere y’igishishwa cy’urwo rubuto. Batekereza ko imiterere y’igishishwa cy’urwo rubuto ishobora kwifashishwa mu gukora ingofero z’abamotari, ibyuma bituma imodoka itangirika mu gihe habaye impanuka n’ibyuma birinda ibyogajuru ibibuye byo mu kirere bishobora kubyikubitaho.

Ubitekerezaho iki? Ese igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo cyabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa cyararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze