ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwwd ingingo 16
  • Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama
  • Ese byararemwe?
  • Ibisa na byo
  • Abahinzi bo mu ishyamba ry’inzitane
    Nimukanguke!—2014
  • Ikinyugunyugu gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva
    Nimukanguke!—2015
Ese byararemwe?
ijwwd ingingo 16
Agacurama kaguruka.

ESE BYARAREMWE?

Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama

Nubwo muri rusange uducurama tureba, iyo nijoro dushaka kumenya ibintu bidukikije, utwinshi muri two twifashisha nyiramubande y’ijwi ryatwo kugira ngo tumenye intera iri hagati yatwo n’ikintu runaka n’uko giteye. Urugero, hari uducurama dushobora gutandukanya umubu n’utundi dusimba duto, bitewe n’inshuro utwo dusimba dukubita amababa yatwo.

Suzuma ibi bikurikira: Uducurama twinshi dukoresha umunwa cyangwa amazuru tugasohora ijwi rifite imbaraga. Nyuma yaho tubangura amatwi yatwo manini kugira ngo twumve nyiramubande y’iryo jwi. Iyo nyiramubande ituma agacurama kamenya uko ibintu ijwi ryakubiseho biteye. Icyo gihe kaba gashobora kumenya aho ibyo bintu biherereye, uko bireshya n’intera biriho, kabone niyo haba hari andi majwi menshi y’utundi ducurama.

Ibyo bituma agacurama kadahusha umuhigo cyangwa se ikindi kintu gashaka gufata. Hari abashakashatsi bavuze ko ubwo buryo bwo kumenya aho ikintu giherereye ukoresheje nyiramubande, buhambaye cyane ku buryo agacurama katabishobora. Icyakora, hari abandi bahanga bakoze ubushakashatsi bwitondewe, bagaragaje ko uducurama dushobora kumenya mu buryo bworoshye intera iri hagati yatwo n’ikindi kintu, bigatuma tudahusha umuhigo cyangwa se ikindi kintu dushaka gufata.

Abashakashatsi biganye ubwo buryo bwo gukoresha nyiramubande, bakora inkoni ifasha abafite ubumuga bwo kutabona. Iyo nkoni ibafasha kumenya ibintu biri hafi yabo ntibabisitareho kandi ikabafasha kumenya n’ibyo bashobora gukubitaho umutwe, urugero nk’ishami ry’igiti. Abashakashatsi babiri mu bakoze iyo nkoni, ari bo Brian Hoyle na Dean Waters, bagize bati: “Ubwo bushobozi buhambaye agacurama gafite ni bwo ahanini bwatumye tugira igitekerezo cyo gukora iyo nkoni.”

Umugabo ufite ubumuga bwo kutabona witwaje inkoni imuyobora. Iyo nkoni bakoze biganye agacurama imufashije kumenya ko imbere ye hari ikintu.

Ubitekerezaho iki? Ese uducurama twifashisha nyiramubande y’ijwi ryatwo kugira ngo tumenye intera iri hagati yatwo n’ibindi bintu, twabayeho binyuze ku bwihindurize cyangwa twararemwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze