GEORGIY PORCHULYAN | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
“Urukundo Yehova ankunda rwarankomeje”
Igihe nari mfite imyaka 23 noherejwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato k’i Magadan muri Siberiya. Icyo gihe nari maze umwaka umwe mbatijwe. Igihe nabwirizaga imfungwa bwa mbere, byarangiye twenda kurwana, kubera ko nari nkiri mushya mu kuri kandi nkaba narakoraga ibintu ntabanje kubitekerezaho.
Ariko se ni iki cyatumye uwahoze ari Umukomunisiti atangira kwifatanya n’idini ryafatwaga nk’aho rirwanya leta? Kandi se urukundo nakundaga Yehova hamwe n’imyitozo nahawe byamfashije bite guhindura imyitwarire, igihe namaze mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato no mu buhungiro?
Nshakisha ubutabera n’amahoro yo mu mutima
Navukiye mu mudugudu ukennye wa Tabani uri mu majyaruguru ya Moludaviya mu mwaka wa 1930. Ababyeyi bange bari abahinzi. Bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo babone ibitunga abana batandatu. Ntitwari dutunze ibintu byinshi. Mama yari mu idini ry’Aborutodogisi bo mu Burusiya naho Data akaba umugatolika. Inshuro nyinshi bakundaga kuganira ku bintu bibi abayobozi b’amadini yabo babaga bakoze.
Igihe narangizaga amashuri yisumbuye mfite imyaka 18, ninjiye muri Komsomol, iryo rikaba ryari itsinda ry’urubyiruko ryigishaga amatwara ya Gikomunisiti. Intego yaryo yari iyo gutegura abayoboke b’ejo hazaza b’ishyaka ry’Abakomunisiti. Bidatinze natorewe kuba umunyamabanga w’iryo tsinda mu gace nari ntuyemo. Twigishwaga ko twese turi abavandimwe, tureshya kandi ko tugomba gufatwa kimwe. Icyakora igihe nabonaga akarengane na ruswa bikomeje kwiyongera byanciye intege.
Kubera ko nari umuyoboke wa Komsomol urangwa n’ishyaka, byanze bikunze nagombaga gushyigikira umwanzuro wa Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyetia wo gufunga insengero no guhagarika amadini. Mu mudugudu wacu hari hatuye Abahamya ba Yehova. Nubwo nari narabonye ko ari abantu b’inyangamugayo kandi babana amahoro n’abandi, nakomezaga kubabona nk’aho ari abafana b’idini. Icyakora sinari nzi ko nyuma y’igihe umwe muri bo ari we wari kunsubiza ibibazo nibazaga byose.
Hari Data wacu witwaga Dimitriy, wari Umuhamya wa Yehova, twari dutuye mu mudugudu umwe. Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1952 yarambajije ati: “Georgiy, wumva ari iki uzakoresha ubuzima bwawe?” Ni we muntu wenyine wanyitagaho, wambajije icyo kibazo. Mu by’ukuri hari ibibazo byinshi nari ntarabonera ibisubizo. Urugero, naribazaga nti: ‘Niba Imana iriho koko, kuki yemera ko ibibi bikomeza kubaho.’ Mu minsi umunani namaranye na Dimitriy, yakoresheje Bibiliya asubiza ibibazo byose nibazaga. Hari igihe twaganiraga ibyerekeye Imana tukageza saa kenda za mu gitondo.
Hari igihe Georgiy na Dimitriy bararaga amajoro baganira kuri Bibiliya
Nyuma y’ibyo biganiro twagiranye nafashe umwanzuro wo kwiga Bibiliya. Naje kumenya ko mfite Data wo mu ijuru unkunda by’ukuri (Zaburi 27:10). Nubwo ntari nzi ibintu byinshi muri Bibiliya, urukundo nakundaga Imana rwamfashije gukora ibikwiriye. Nasezeye mu ishyaka ry’Abakomunisiti nubwo uwari urihagarariye yanteye ubwoba. Muri Nzeri 1952, hashize amezi ane gusa niga Bibiliya niyeguriye Yehova kandi ndabatizwa.
Urukundo nakundaga Yehova rwarageragejwe
Kugeza icyo gihe ibikorwa by’Abahamya ba Yehova byari bikibuzanyijwe. Icyakora nifuzaga kugira icyo nkora ngo nereke Yehova ko mukunda. Ubwo rero, niyemeje kujya nshyira abandi Bahamya bari batuye mu midugudu y’iwacu ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Byari biteje akaga kubera ko mu midugudu imwe n’imwe iyo abaturage babonaga umuntu batazi, bahamagaraga abayobozi. Nanone hari Abahamya batangiriraga ikizere, kuko batekerezaga ko ndi umuporisi wiyoberanyije nkaza kubatata. Icyakora bidatinze byaje kugaragara ko ntari umutasi. Hashize amezi abiri gusa mbatijwe narafashwe, nshinjwa ko natangaga ibitabo byabuzanyijwe.
Hashize nk’umwaka mfunzwe by’agateganyo, bampase ibibazo inshuro nyinshi kandi abaporisi bari bagamije gutuma nihakana ukwizera kwange. Icyakora ubucuti nari mfitanye na Yehova bwari bwararushijeho gukomera. Amaherezo urubanza rwange rwabereye mu ruhame mu mugi wa Odessa muri Ukraine. Icyo gihe ababyeyi bange n’abo tuvukana ntibari Abahamya, ariko nabo bahamagawe mu rukiko.
Naciriwe urubanza nk’aho nashutswe nkinjizwa mu gatsiko gateje akaga. Abayobozi bifuzaga ko ababyeyi bange ndetse n’abo tuvukana bemera ko nataye umutwe. Ababyeyi bange bari bashobewe. Bararize kandi bansaba ko nareka kuba Umuhamya. Icyakora nakomeje gutuza. Nabwiye mama nti: “Wihangayika. Nta bwo nataye umutwe. Nabonye ikintu nifuzaga mu buzima bwange kandi sinzakireka” (Imigani 23:23). Sinari nzi ibintu byinshi muri Bibiliya, ariko ibyo nari nzi byari bihagije kugira ngo nkomeze kwizirika kuri Yehova. Hashize imyaka itandatu ababyeyi bange baje gukunda ibyo nizeraga, nuko baba Abahamya ba Yehova.
Ababyeyi ba Georgiy baje mu rubanza rwe aho yashinjwe kujya mu idini riteje akaga
Nakatiwe imyaka 15 y’imirimo y’agahato kandi noherejwe mu kigo cyari mu gace ka Kolyma. Ako gace ni ko karimo ibigo binini bikorerwamo imirimo y’agahato muri Siberiya. Kugira ngo imfungwa zubahe abayobozi n’abarinzi ba gereza, barazikubitaga kandi bakazicisha inzara. Nkihagera najyaga nibaza uko nzabaho.
Niboneye ko Yehova anyitaho kandi mpabwa imyitozo
Hashize igihe gito ngeze muri icyo kigo nasanze hari Abahamya 34 bahafungiye. Barambajije bati: “Mu itsinda ryanyu haba hari Abayonadabu?” Nahise menya ko ari abavandimwe bange. Ni bo bonyine bashoboraga kumenya amagambo akoreshwa muri Bibiliya. Abo bavandimwe b’inararibonye, ntibanyigishije gusa uko nashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu gihe mpanganye n’ibibazo ahubwo nanone bamfashije kugira imico iranga Abakristo, urugero nk’ubushishozi.
Nakoreshaga imashini. Umunsi umwe hari umuntu twakoranaga witwaga Matphey wavuze yiyemera ko yafashe mu mutwe amazina 50 y’abatagatifu. Igihe nari ntangiye guseka abo yita abatagatifu, Matphey yatangiye kunkubita maze ndiruka. Nyuma nababajwe no kubona abavandimwe barimo banseka. Narababajije nti: “Kuki murimo kunseka kandi nashakaga kubwiriza?” Banyibukije mu bugwaneza ko intego yacu ari iyo gutangaza ubutumwa bwiza atari iyo guserereza abandi (1 Petero 3:15). Matphey yari umunyaporitike utavuguruzwa, ariko yashishikajwe n’ukuntu Abahamya bubahaga abacungagereza n’abayobozi. Amaherezo yaje gushishikazwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Buri gihe mpora nibuka ukuntu yabatijwe mu ibanga, akabatirizwa mu ngunguru y’amazi akonje. Icyo gihe hari nijoro.
Hashize igihe gito tugeze muri icyo kigo, nge n’abandi bavandimwe babiri bakiri bato, twatumiwe kujya mu nama ya poritike. Twahise twanga kuyitabira. Twibwiraga ko kujya muri iyo nama byari kuba ari nko kwivanga muri poritike (Yohana 17:16). Ibyo byatumye tumara ibyumweru bibiri dufungiwe muri kasho ziri mu mwijima. Igihe twavaga muri iyo kasho yihariye, abavandimwe batwitagaho badusobanuriye ko kujya muri iyo nama bitasobanuraga byanze bikunze ko twivanze muri poritike. Ahubwo batubwiye ko bwashoboraga kuba ari uburyo tubonye bwo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Abo bavandimwe barangwaga n’urukundo badufashije kuba abantu barangwa n’ubwenge no gushyira mu gaciro.
Ukuntu badutoje bihanganye byanyeretse ko Yehova ankunda kandi ko anyitaho. Urugero, hari umupadiri twari dufunganywe, wari ushinzwe icungamutungo muri gereza. Buri gihe iyo twahuraga yaransuhuzaga ati: “Bite muhungu wa satani!” Undi muntu twari dufunganywe yangiriye inama y’uko ubutaha niduhura akansuhuza, nzamwikiriza nti: “Ni byiza Papa.” Ikibabaje nuko numviye iyo nama kandi ibyo byatumye bankubita cyane. Igihe abavandimwe bamenyaga ibyambayeho bamfashije kubona ko imyitwarire yange itari ikwiriye (Imigani 29:11). Nagiye gusaba uwo mupadiri imbabazi.
Mbere y’uko noherezwa mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato, nari menyereye kujya mu materaniro mu ibanga haba nijoro cyangwa mu gitondo cya kare. Icyakora muri icyo kigo nta hantu wari kwihisha. Ubwo rero, buri munsi twahagararaga aho twitegeye abacungagereza, kugira ngo tuganire ku mirongo ya Bibiliya twabaga twanditse ku dupapuro duto. Twari dufite intego y’uko tugomba gufata mu mutwe imirongo myinshi uko bishoboka kose kandi tukajya tuyiyibutsa buri gihe. Iyo hari umuyobozi wazaga kureba ibyo turimo twahitaga tumira utwo dupapuro.
Nubwo ntaho kwihisha bari bafite Abahamya basomaga Bibiliya, bahagaze bitegeye abacunga gereza
Nabaye impunzi ariko nakomeje kuba inshuti y’Imana
Mu myaka ya za 1960, nyuma yaho Georgiy arekuwe avuye mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato
Mu mwaka wa 1959, nararekuwe maze noherezwa mu gace ka Karaganda muri Kazakisitani. Nubwo nari nkiri mu bihano natse uruhushya rw’iminsi 20 kugira ngo nge gukora ubukwe. Nagiye mu Burusiya mu ntara ya Tomsk aho nari nzi mushiki wacu w’indahemuka kandi warangwaga n’urukundo witwaga Maria. Nk’uko nari nsanzwe mbigenza, nahise ngusha ku ngingo maze mubwira icyo nashakaga. Naramubwiye nti: “Maria, nta gihe dufite cyo kurambagizanya. Ndashaka ko umbera umugore!” Yahise abyemera maze dukora ubukwe bworoheje. Maria yahaga agaciro kuba naramaze imyaka nihanganira ibigeragezo kandi yifuzaga kumfasha gukomeza gukorera Yehova.—Imigani 19:14.
Mu myaka ya 1960, ntitwashoboraga kujya kubwiriza ku nzu n’inzu, ariko twakoreshaga uburyo bwose tubonye tukabwiriza mu buryo bufatiweho. Iyo twabaga twasuye abantu cyangwa turi mu biruhuko, twabonaga uburyo bwo kubwira abandi ibyiringiro dufite byo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Nanone twashakaga uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Urugero twasuraga amazu agurishwa maze twaba turi kuvugana na ba nyirayo, tukagerageza kubabwiriza. Nge na Maria twakoresheje ubwo buryo, maze dufasha abantu batandatu kwiga Bibiliya kandi babaye Abahamya ba Yehova.
Rimwe na rimwe, mu bihe by’amatora twabonaga uburyo bwo kubwiriza. Umunsi umwe abaporisi b’abatasi baje mu ruganda aho nge n’abandi Bahamya twakoreraga. Maze batubariza imbere y’abakozi bagera ku 1 000 twakoranaga, impamvu Abahamya ba Yehova batajya muri poritike. Uwari udukuriye hamwe na bamwe mu bakozi twakoranaga baradushyigikiye. Babwiye abo baporisi ko turi abakozi beza kandi b’abanyamwete. Kuba baradushyigikiye, byatumye tugira ubutwari bwo gusobanura imyizerere yacu dukoresheje imirongo y’Ibyanditswe twafashe mu mutwe. Nyuma yaho byatumye abakozi bane twakoranaga, biga Bibiliya kandi babatizwa mu gihe kitageze ku mwaka.
Mu ntangiriro ya 1970, abantu benshi b’imitima itaryarya bo muri Kazakisitani babaye Abahamya ba Yehova, ubwo rero twumvise tugomba gutegura ikoraniro rya mbere. Ariko se twari kugira ikoraniro dute ku buryo abayobozi batari kubimenya? Twiyemeje gukora ikoraniro ry’umunsi umwe turihuza n’ubukwe bwari bwabereye mu mudugudu wo hafi y’umugi wa Almaty. Iryo koraniro ryari ririmo n’ubukwe, ryari ryitabiriwe n’abantu 300 baje gushyigikira abageni. Umugore wange hamwe na bashiki bacu bake batatse aho hantu kandi bategura ibyokurya biryoshye. Abatumiwe bishimiye cyane inyigisho nziza zishingiye kuri Bibiliya bahawe n’abantu bagera kuri 12. Uwo munsi bwari ubwa mbere mu buzima bwange ntanze disikuru imbere y’abantu benshi.
Urukundo dukunda Yehova rwaradukomeje cyane mu bigeragezo
Georgiy n’umugore we Maria, bari kumwe n’umukobwa wabo Lyudmila
Umugore wange nakundaga Maria, yakomeje kumfasha mu budahemuka. Ntiyarakazwaga n’ubusa, yarubahaga cyane kandi buri gihe yashyiraga iby’ubwami mu mwanya wa mbere. Nubwo yari asanzwe ari umugore ukomeye, mu buryo butunguranye yarwaye indwara ifata amagufwa kandi yamaze hafi imyaka 16 yaraheze mu buriri. Nge n’umukobwa wacu Lyudmila twakomeje kumwitaho kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 2014.
Iyo nabonaga umugore wange Maria ababara, numvaga nshobewe. Icyakora, kugeza igihe yapfiriye twakomeje gusomera Bibiliya hamwe n’izindi ngingo zitera inkunga. Kenshi twavugaga ibirebana n’isi nshya. Icyo gihe nariraga bucece ndi iruhande rwe. Icyakora igihe cyose twasomaga ibirebana n’amasezerano ya Yehova, twumvaga dutuje maze tukabona imbaraga zo gukomeza kwihangana.—Zaburi 37:18; 41:3.
Georgiy na Lyudmila bari mu ikoraniro
Kuva namenya ko Yehova ankunda, nakomeje kwibonera ko anshyigikira kandi ko anyitaho (Zaburi 34:19). Kuva nkiri muto Yehova yagiye angaragariza urukundo akoresheje abavandimwe bagiye banyihanganira bakantoza kuba umuntu mwiza. Igihe nabaga mpanganye n’ibibazo haba mu kigo nakoreyemo imirimo y’agahato cyangwa ndi mu buhungiro, niboneye ko Yehova anshyigikira akoresheje Ijambo rye. Nanone yampaye imbaraga nari nkeneye kugira ngo mbashe kwita ku mugore wange Maria, kugeza igihe yapfiriye. Uyu munsi nshobora kuvugana ikizere ko urukundo Yehova ankunda rwankomeje mu buzima bwange bwose.—Zaburi 31:19.
a Kazakisitani, Moludaviya na Ukraine byari mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kugeza mu mwaka wa 1991.