Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira
Ntimukazimye umuriro w’umwuka.—1 Tes. 5:19.
None se twakora iki ngo tubone umwuka wera? Dushobora gusenga tuwusaba, tukiyigisha Bibiliya kandi tugakomeza kwifatanya n’umuryango wa Yehova uyoborwa n’umwuka wera. Ibyo bizatuma twitoza “imbuto z’umwuka” (Gal. 5:22, 23). Abantu bakomeza kugira ibitekerezo bitanduye n’imyifatire myiza, ni bo bonyine Yehova aha umwuka wera. Ubwo rero, turamutse dukomeje kugira ibitekerezo bibi no gukora ibibi, ntiyakomeza kuwuduha (1 Tes. 4:7, 8). Nanone niba twifuza ko awuduha, ntitugomba ‘guhinyura amagambo y’ubuhanuzi’ (1 Tes. 5:20). “Ubuhanuzi” buvugwa muri uyu murongo, ni ubutumwa Yehova atugezaho akoresheje umwuka we wera, urugero nk’ubuvuga iby’umunsi we n’uko wegereje. Ubwo rero, ntitugomba kumva ko uwo munsi cyangwa Harimagedoni bizabaho kera cyane, tutakiriho. Ahubwo tugomba guhora twumva ko uri hafi, twitwara neza kandi buri munsi imyifatire yacu ikarangwa n’‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana.’—2 Pet. 3:11, 12. w23.06 12 par. 13-14
Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira
Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.—Imig. 9:10.
None se wakora iki mu gihe urimo gukoresha igikoresho cya elegitoronike, maze hakazamo amashusho ya porunogarafiya? Ugomba guhita ureka kuyareba. Nuzirikana ko kuyareba bishobora gutuma udakomeza kuba incuti ya Yehova, kandi ari cyo kintu cy’agaciro ufite, bizatuma ugira imbaraga zo kutayareba. Hari n’amafoto atitwa ko ari aya porunogarafiya, ariko akaba ashobora gutuma tugira irari ry’ibitsina ryinshi. Kuki na yo tugomba kwirinda kuyareba? Ni ukubera ko tutifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose, niyo cyaba cyoroheje, cyatuma dusambana no mu mutima (Mat. 5:28, 29). Umusaza w’itorero wo muri Tayilandi witwa David yaravuze ati: “Njya nibaza nti: ‘Ese nubwo aya mashusho atari aya porunogarafiya, Yehova yakwishimira ko nkomeza kuyareba?’ Ibyo bituma nirinda kuyareba.” Gutinya gukora ikintu cyababaza Yehova, bituma dufata imyanzuro myiza. Bibiliya ivuga ko ‘gutinya Yehova ari intangiriro y’ubwenge.’ w23.06 23 par. 12-13
Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira
Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe.—Yes. 26:20.
Ibyo “byumba,” bishobora kuba bigereranya amatorero yacu. Nidukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azaturinda nk’uko yabidusezeranyije. Ubwo rero, muri iki gihe tugomba gukora uko dushoboye tugakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, aho kubana na bo byo kubura uko ugira. Birashoboka ko ibyo ari byo bizatuma turokoka! “Umunsi ukomeye wa Yehova” nuza, abantu bazahura n’ibibazo byinshi (Zef. 1:14, 15). Ibyo bibazo bizagera no ku bagaragu ba Yehova. Ariko nitwitegura duhereye ubu, tuzakomeza gutuza kandi dufashe n’abandi. Tuzihanganira ingorane zose tuzahura na zo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu nibahura n’ibibazo, tuzabagaragariza impuhwe maze dukore uko dushoboye, tubafashe kubona ibyo bakeneye. Ikindi kandi, nitwitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe, bizatuma no kubagaragariza urukundo mu gihe kiri imbere, bitworohera. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka mu isi itazongera kubamo ibiza n’imibabaro.—Yes. 65:17. w23.07 7 par. 16-17