Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira
Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.—Imig. 9:10.
None se wakora iki mu gihe urimo gukoresha igikoresho cya elegitoronike, maze hakazamo amashusho ya porunogarafiya? Ugomba guhita ureka kuyareba. Nuzirikana ko kuyareba bishobora gutuma udakomeza kuba incuti ya Yehova, kandi ari cyo kintu cy’agaciro ufite, bizatuma ugira imbaraga zo kutayareba. Hari n’amafoto atitwa ko ari aya porunogarafiya, ariko akaba ashobora gutuma tugira irari ry’ibitsina ryinshi. Kuki na yo tugomba kwirinda kuyareba? Ni ukubera ko tutifuza gukora ikintu icyo ari cyo cyose, niyo cyaba cyoroheje, cyatuma dusambana no mu mutima (Mat. 5:28, 29). Umusaza w’itorero wo muri Tayilandi witwa David yaravuze ati: “Njya nibaza nti: ‘Ese nubwo aya mashusho atari aya porunogarafiya, Yehova yakwishimira ko nkomeza kuyareba?’ Ibyo bituma nirinda kuyareba.” Gutinya gukora ikintu cyababaza Yehova, bituma dufata imyanzuro myiza. Bibiliya ivuga ko ‘gutinya Yehova ari intangiriro y’ubwenge.’ w23.06 23 par. 12-13
Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira
Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe.—Yes. 26:20.
Ibyo “byumba,” bishobora kuba bigereranya amatorero yacu. Nidukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azaturinda nk’uko yabidusezeranyije. Ubwo rero, muri iki gihe tugomba gukora uko dushoboye tugakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, aho kubana na bo byo kubura uko ugira. Birashoboka ko ibyo ari byo bizatuma turokoka! “Umunsi ukomeye wa Yehova” nuza, abantu bazahura n’ibibazo byinshi (Zef. 1:14, 15). Ibyo bibazo bizagera no ku bagaragu ba Yehova. Ariko nitwitegura duhereye ubu, tuzakomeza gutuza kandi dufashe n’abandi. Tuzihanganira ingorane zose tuzahura na zo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu nibahura n’ibibazo, tuzabagaragariza impuhwe maze dukore uko dushoboye, tubafashe kubona ibyo bakeneye. Ikindi kandi, nitwitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe, bizatuma no kubagaragariza urukundo mu gihe kiri imbere, bitworohera. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka mu isi itazongera kubamo ibiza n’imibabaro.—Yes. 65:17. w23.07 7 par. 16-17
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira
[Yehova] azatuma mushikama kandi atume mukomera.—1 Pet. 5:10.
Bibiliya ikunze kuvuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka, babaga ari intwari. Icyakora, si ko buri gihe bo biyumvaga batyo. Urugero, hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ‘akomeye nk’umusozi,’ ariko ikindi gihe bwo akumva afite “ubwoba bwinshi” (Zab. 30:7). Samusoni na we yari azi ko umwuka wa Yehova ari wo watumaga agira imbaraga zidasanzwe, kandi ko atawufite ‘yacogora akamera nk’abandi bantu bose’ (Abac. 14:5, 6; 16:17). Yehova ni we watumaga abo bagaragu be b’indahemuka, bagira imbaraga. Intumwa Pawulo yari azi ko na we yari akeneye ko Yehova amuha imbaraga (2 Kor. 12:9, 10). Yari afite ibibazo by’uburwayi, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe (Gal. 4:13, 14). Hari n’igihe gukora ibyiza byamugoraga (Rom. 7:18, 19). Nanone hari igihe yabaga ahangayitse cyane, kandi agaterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho (2 Kor. 1:8, 9). Icyakora iyo Pawulo yabaga afite intege nke, ni bwo yagiraga imbaraga. None se ibyo byashobokaga bite? Yehova yamuhaga imbaraga, maze akihanganira ibigeragezo yabaga ahanganye na byo. w23.10 12 par. 1-2