Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira
Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe.—Yes. 26:20.
Ibyo “byumba,” bishobora kuba bigereranya amatorero yacu. Nidukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azaturinda nk’uko yabidusezeranyije. Ubwo rero, muri iki gihe tugomba gukora uko dushoboye tugakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane, aho kubana na bo byo kubura uko ugira. Birashoboka ko ibyo ari byo bizatuma turokoka! “Umunsi ukomeye wa Yehova” nuza, abantu bazahura n’ibibazo byinshi (Zef. 1:14, 15). Ibyo bibazo bizagera no ku bagaragu ba Yehova. Ariko nitwitegura duhereye ubu, tuzakomeza gutuza kandi dufashe n’abandi. Tuzihanganira ingorane zose tuzahura na zo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu nibahura n’ibibazo, tuzabagaragariza impuhwe maze dukore uko dushoboye, tubafashe kubona ibyo bakeneye. Ikindi kandi, nitwitoza gukunda abavandimwe na bashiki bacu muri iki gihe, bizatuma no kubagaragariza urukundo mu gihe kiri imbere, bitworohera. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha ubuzima bw’iteka mu isi itazongera kubamo ibiza n’imibabaro.—Yes. 65:17. w23.07 7 par. 16-17
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira
[Yehova] azatuma mushikama kandi atume mukomera.—1 Pet. 5:10.
Bibiliya ikunze kuvuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka, babaga ari intwari. Icyakora, si ko buri gihe bo biyumvaga batyo. Urugero, hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ‘akomeye nk’umusozi,’ ariko ikindi gihe bwo akumva afite “ubwoba bwinshi” (Zab. 30:7). Samusoni na we yari azi ko umwuka wa Yehova ari wo watumaga agira imbaraga zidasanzwe, kandi ko atawufite ‘yacogora akamera nk’abandi bantu bose’ (Abac. 14:5, 6; 16:17). Yehova ni we watumaga abo bagaragu be b’indahemuka, bagira imbaraga. Intumwa Pawulo yari azi ko na we yari akeneye ko Yehova amuha imbaraga (2 Kor. 12:9, 10). Yari afite ibibazo by’uburwayi, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe (Gal. 4:13, 14). Hari n’igihe gukora ibyiza byamugoraga (Rom. 7:18, 19). Nanone hari igihe yabaga ahangayitse cyane, kandi agaterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho (2 Kor. 1:8, 9). Icyakora iyo Pawulo yabaga afite intege nke, ni bwo yagiraga imbaraga. None se ibyo byashobokaga bite? Yehova yamuhaga imbaraga, maze akihanganira ibigeragezo yabaga ahanganye na byo. w23.10 12 par. 1-2
Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira
Yehova areba umutima.—1 Sam. 16:7.
Niba hari igihe tujya twumva ko nta cyo tumaze, tujye twibuka ko Yehova ubwe ari we watwireherejeho (Yoh. 6:44). Hari ikintu cyiza yatubonyeho twe tutabona, kandi atuzi neza (2 Ngoma 6:30). Ubwo rero mu gihe avuze ko dufite agaciro, tujye tubyemera(1 Yoh. 3:19, 20). Mbere y’uko bamwe muri twe bamenya ukuri, bakoraga ibintu bishobora gutuma n’ubu bumva umutimanama ubacira urubanza (1 Pet. 4:3). Ndetse n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova ari indahemuka, hari ibintu baba bagifiteho intege nke. Ese hari igihe wumva Yehova atarakubabariye? Niba ari uko bimeze, kumenya ko hari abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bajyaga biyumva batyo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, iyo intumwa Pawulo yatekerezaga ko adatunganye, yumvaga agize agahinda (Rom. 7:24). Wibuke ko yari yarihannye ibyaha bye kandi akabatizwa. Ariko yakomezaga kuvuga ko ‘ari uworoheje mu ntumwa’ kandi ko mu banyabyaha ‘ari uw’imbere.’—1 Kor. 15:9; 1 Tim. 1:15. w24.03 27 par. 5-6