ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Indimi nshya ziboneka: Betsimisaraka (Northern), Betsimisaraka (Southern), Konkomba, Matses, Mi'kmaq
  • Uyu munsi

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira

[Yehova] azatuma mushikama kandi atume mukomera.—1 Pet. 5:10.

Bibiliya ikunze kuvuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka, babaga ari intwari. Icyakora, si ko buri gihe bo biyumvaga batyo. Urugero, hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ‘akomeye nk’umusozi,’ ariko ikindi gihe bwo akumva afite “ubwoba bwinshi” (Zab. 30:7). Samusoni na we yari azi ko umwuka wa Yehova ari wo watumaga agira imbaraga zidasanzwe, kandi ko atawufite ‘yacogora akamera nk’abandi bantu bose’ (Abac. 14:5, 6; 16:17). Yehova ni we watumaga abo bagaragu be b’indahemuka, bagira imbaraga. Intumwa Pawulo yari azi ko na we yari akeneye ko Yehova amuha imbaraga (2 Kor. 12:9, 10). Yari afite ibibazo by’uburwayi, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe (Gal. 4:13, 14). Hari n’igihe gukora ibyiza byamugoraga (Rom. 7:18, 19). Nanone hari igihe yabaga ahangayitse cyane, kandi agaterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho (2 Kor. 1:8, 9). Icyakora iyo Pawulo yabaga afite intege nke, ni bwo yagiraga imbaraga. None se ibyo byashobokaga bite? Yehova yamuhaga imbaraga, maze akihanganira ibigeragezo yabaga ahanganye na byo. w23.10 12 par. 1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira

Yehova areba umutima.​—1 Sam. 16:7.

Niba hari igihe tujya twumva ko nta cyo tumaze, tujye twibuka ko Yehova ubwe ari we watwireherejeho (Yoh. 6:44). Hari ikintu cyiza yatubonyeho twe tutabona, kandi atuzi neza (2 Ngoma 6:30). Ubwo rero mu gihe avuze ko dufite agaciro, tujye tubyemera(1 Yoh. 3:19, 20). Mbere y’uko bamwe muri twe bamenya ukuri, bakoraga ibintu bishobora gutuma n’ubu bumva umutimanama ubacira urubanza (1 Pet. 4:3). Ndetse n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova ari indahemuka, hari ibintu baba bagifiteho intege nke. Ese hari igihe wumva Yehova atarakubabariye? Niba ari uko bimeze, kumenya ko hari abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bajyaga biyumva batyo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, iyo intumwa Pawulo yatekerezaga ko adatunganye, yumvaga agize agahinda (Rom. 7:24). Wibuke ko yari yarihannye ibyaha bye kandi akabatizwa. Ariko yakomezaga kuvuga ko ‘ari uworoheje mu ntumwa’ kandi ko mu banyabyaha ‘ari uw’imbere.’—1 Kor. 15:9; 1 Tim. 1:15. w24.03 27 par. 5-6

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira

Bataye inzu ya Yehova.​—2 Ngoma 24:18.

Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Umwami Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig. 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.​—Imig. 13:20. w23.09 9-10 par. 6-7

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze