ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Indimi nshya ziboneka: Betsimisaraka (Northern), Betsimisaraka (Southern), Konkomba, Matses, Mi'kmaq
  • Uyu munsi

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira

Yehova areba umutima.​—1 Sam. 16:7.

Niba hari igihe tujya twumva ko nta cyo tumaze, tujye twibuka ko Yehova ubwe ari we watwireherejeho (Yoh. 6:44). Hari ikintu cyiza yatubonyeho twe tutabona, kandi atuzi neza (2 Ngoma 6:30). Ubwo rero mu gihe avuze ko dufite agaciro, tujye tubyemera(1 Yoh. 3:19, 20). Mbere y’uko bamwe muri twe bamenya ukuri, bakoraga ibintu bishobora gutuma n’ubu bumva umutimanama ubacira urubanza (1 Pet. 4:3). Ndetse n’Abakristo bamaze igihe bakorera Yehova ari indahemuka, hari ibintu baba bagifiteho intege nke. Ese hari igihe wumva Yehova atarakubabariye? Niba ari uko bimeze, kumenya ko hari abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka bajyaga biyumva batyo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, iyo intumwa Pawulo yatekerezaga ko adatunganye, yumvaga agize agahinda (Rom. 7:24). Wibuke ko yari yarihannye ibyaha bye kandi akabatizwa. Ariko yakomezaga kuvuga ko ‘ari uworoheje mu ntumwa’ kandi ko mu banyabyaha ‘ari uw’imbere.’—1 Kor. 15:9; 1 Tim. 1:15. w24.03 27 par. 5-6

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira

Bataye inzu ya Yehova.​—2 Ngoma 24:18.

Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Umwami Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig. 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.​—Imig. 13:20. w23.09 9-10 par. 6-7

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira

Ndi Alufa na Omega.​—Ibyah. 1:8.

Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki, naho Omega ni iya nyuma. Ubwo rero, kuba Yehova yaravuze ko ari “Alufa na Omega,” yashakaga kugaragaza ko iyo atangiye ikintu nta cyamubuza kukirangiza. Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yarababwiye iti: ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke’” (Intang. 1:28). Icyo gihe ni nkaho Yehova yari avuze ko ari “Alufa.” Yari agaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi kandi bakayihindura Paradizo. Ibyo nibiba, ni nkaho Yehova azaba avuze ko ari “Omega.” Yehova amaze kurema “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, yavuze ikintu kitwizeza ko ibyo yavuze bizabaho. Yashakaga kutwizeza ko ibyo yateganyije gukorera isi n’abantu azabikora rwose. Bizabaho ku iherezo ry’uwo munsi wa karindwi.​—Intang. 2:1-3. w23.11 5 par. 13-14

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze