Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira
Bataye inzu ya Yehova.—2 Ngoma 24:18.
Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Umwami Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig. 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.—Imig. 13:20. w23.09 9-10 par. 6-7
Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira
Ndi Alufa na Omega.—Ibyah. 1:8.
Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki, naho Omega ni iya nyuma. Ubwo rero, kuba Yehova yaravuze ko ari “Alufa na Omega,” yashakaga kugaragaza ko iyo atangiye ikintu nta cyamubuza kukirangiza. Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yarababwiye iti: ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke’” (Intang. 1:28). Icyo gihe ni nkaho Yehova yari avuze ko ari “Alufa.” Yari agaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi kandi bakayihindura Paradizo. Ibyo nibiba, ni nkaho Yehova azaba avuze ko ari “Omega.” Yehova amaze kurema “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, yavuze ikintu kitwizeza ko ibyo yavuze bizabaho. Yashakaga kutwizeza ko ibyo yateganyije gukorera isi n’abantu azabikora rwose. Bizabaho ku iherezo ry’uwo munsi wa karindwi.—Intang. 2:1-3. w23.11 5 par. 13-14
Ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira
Nimutunganyirize Yehova inzira! Nimugororere Imana yacu inzira y’igihogere inyura mu kibaya cy’ubutayu.—Yes. 40:3.
Urugendo rwo kuva i Babuloni bajya muri Isirayeli, rwari kumara amezi ane kandi ntirwari rworoshye. Ariko Yehova yabasezeranyije ko yari kubakuriraho ibintu byose, byari gutuma urwo rugendo rubagora. Abayahudi b’indahemuka bari biteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo cya Isirayeli. Kubera iki? Kubera ko byari gutuma babona imigisha. Umugisha ukomeye bari kubona, ni uko bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera. I Babuloni nta rusengero rwa Yehova rwari ruhari. Nta gicaniro Abisirayeli bashoboraga gutambiraho ibitambo nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, kandi nta nubwo abatambyi bashoboraga gutamba ibyo bitambo. Nanone abo Bayahudi bari kumwe n’abantu benshi cyane basengaga izindi mana, kandi ntibumvire Yehova n’amategeko ye. Ni yo mpamvu Abayahudi b’indahemuka bifuzaga gusubira mu gihugu cyabo, kugira ngo bongere gusenga Yehova mu buryo yemera. w23.05 14-15 par. 3-4