ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
Itangazo
Indimi nshya ziboneka: Betsimisaraka (Northern), Betsimisaraka (Southern), Konkomba, Matses, Mi'kmaq
  • Uyu munsi

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira

Ndi Alufa na Omega.​—Ibyah. 1:8.

Alufa ni inyuguti ya mbere mu rurimi rw’Ikigiriki, naho Omega ni iya nyuma. Ubwo rero, kuba Yehova yaravuze ko ari “Alufa na Omega,” yashakaga kugaragaza ko iyo atangiye ikintu nta cyamubuza kukirangiza. Yehova amaze kurema Adamu na Eva, yarababwiye iti: ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke’” (Intang. 1:28). Icyo gihe ni nkaho Yehova yari avuze ko ari “Alufa.” Yari agaragaje neza ko hari igihe abakomoka kuri Adamu, bumvira kandi batunganye, bari kuzura isi kandi bakayihindura Paradizo. Ibyo nibiba, ni nkaho Yehova azaba avuze ko ari “Omega.” Yehova amaze kurema “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, yavuze ikintu kitwizeza ko ibyo yavuze bizabaho. Yashakaga kutwizeza ko ibyo yateganyije gukorera isi n’abantu azabikora rwose. Bizabaho ku iherezo ry’uwo munsi wa karindwi.​—Intang. 2:1-3. w23.11 5 par. 13-14

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira

Nimutunganyirize Yehova inzira! Nimugororere Imana yacu inzira y’igihogere inyura mu kibaya cy’ubutayu.​—Yes. 40:3.

Urugendo rwo kuva i Babuloni bajya muri Isirayeli, rwari kumara amezi ane kandi ntirwari rworoshye. Ariko Yehova yabasezeranyije ko yari kubakuriraho ibintu byose, byari gutuma urwo rugendo rubagora. Abayahudi b’indahemuka bari biteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo basubire mu gihugu cyabo cya Isirayeli. Kubera iki? Kubera ko byari gutuma babona imigisha. Umugisha ukomeye bari kubona, ni uko bari kongera gusenga Yehova mu buryo yemera. I Babuloni nta rusengero rwa Yehova rwari ruhari. Nta gicaniro Abisirayeli bashoboraga gutambiraho ibitambo nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, kandi nta nubwo abatambyi bashoboraga gutamba ibyo bitambo. Nanone abo Bayahudi bari kumwe n’abantu benshi cyane basengaga izindi mana, kandi ntibumvire Yehova n’amategeko ye. Ni yo mpamvu Abayahudi b’indahemuka bifuzaga gusubira mu gihugu cyabo, kugira ngo bongere gusenga Yehova mu buryo yemera. w23.05 14-15 par. 3-4

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira

Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo.​—Efe. 5:8.

Dukeneye umwuka wera kugira ngo udufashe gukomeza kwitwara “nk’abana b’umucyo.” Kubera iki? Ni ukubera ko gukomeza kuba umuntu utanduye muri iyi si y’abantu biyandarika, ari ibintu bitoroshye (1 Tes. 4:3-5, 7, 8). Umwuka wera udufasha kurwanya imitekerereze y’abantu bo muri iyi si, batabona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nanone kandi, umwuka wera utuma twera imbuto z’umucyo, zikubiyemo “uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka” (Efe. 5:9). Kimwe mu byo twakora kugira ngo tubone umwuka wera, ni ugusenga tuwusaba. Yesu yavuze ko Yehova ‘aha umwuka wera abawumusaba’ (Luka 11:13). Nanone tubona umwuka wera, iyo dusingiza Yehova turi kumwe n’abandi mu materaniro (Efe. 5:19, 20). Umwuka wera uzadufasha kubaho mu buryo bushimisha Imana. w24.03 23-24 par. 13-15

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze