-
Mu gihe ugize ibyagoNimukanguke!—2014 | Nyakanga
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?
Mu gihe ugize ibyago
BYATINDA byatebuka, abantu hafi ya bose bagira ibyago. Muri bo hakubiyemo na ba bandi wavuga ko bagashize.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
“Maze mbona ko abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa, kandi intwari si zo zitsinda urugamba n’abanyabwenge si bo babona ibyokurya, kandi abajijutse si bo babona ubutunzi n’abafite ubumenyi si bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.” —Umubwiriza 9:11.
Ku bw’ibyo, ikibazo si ukumenya niba uzahura n’ingorane; ahubwo ni ukumenya uko uzabyitwaramo mu gihe uzaba uhuye na zo. Reka dufate urugero:
Wabyitwaramo ute mu gihe habayeho ibiza, ugatakaza ibyo wari utunze byose?
Wabyitwaramo ute mu gihe bagusuzumye, bakagusangana indwara ikomeye?
Wabyitwaramo ute mu gihe upfushije uwawe?
Abahamya ba Yehova ari bo banditsi b’iyi gazeti, bizera ko Bibiliya ishobora kugufasha kwihanganira ibyago, kandi igatuma ugira ibyiringiro bihamye (Abaroma 15:4). Reka dusuzume inkuru eshatu zigaragaza uko Bibiliya ishobora kubigufashamo.
-
-
Gutakaza ibyo wari utunzeNimukanguke!—2014 | Nyakanga
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?
Gutakaza ibyo wari utunze
Kuwa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2011, umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 9 wibasiye u Buyapani, uhitana abantu barenga 15.000, kandi wangiza ibintu bifite agaciro ka miriyari 200 z’amadolari y’Amanyamerika. Kei ufite imyaka 32 amaze kumenya ko hagiye kubaho tsunami, yahungiye ahantu hirengeye. Yaravuze ati “bukeye bwaho, nasubiye mu rugo kugira ngo ndebe ko hari icyo naramura. Ariko nasanze amazi yaroshye ibintu byose mu nyanja, harimo n’inzu yanjye. Hari hasigaye fondasiyo gusa.
“Kugira ngo nemere ko natakaje byose, hakubiyemo n’aho nari ntuye, byamfashe umwanya. Nta na kimwe nari nsigaranye. Nari natakaje imodoka yanjye, za orudinateri nakoreshaga mu kazi, intebe n’ameza, piyano, gitari n’umwirongi, ibikoresho nakoreshaga nsiga amarangi, amakaramu y’amabara atandukanye hamwe n’ibishushanyo byanjye.”
UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA
Gerageza kwibanda ku byo ugifite, aho kwibanda ku byo watakaje. Bibiliya igira iti “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kei avuga ibyamubayeho agira ati “nabanje gukora urutonde rw’ibyo nifuzaga, ariko nta kindi byamariye uretse kunyibutsa ibyo nari natakaje byose. Niyemeje gukora urutonde rw’ibyo nari nkeneye by’ukuri, ibyo mbonye nkabivana kuri urwo rutonde. Ibyo byamfashije kugarura agatege.”
Aho guheranwa n’agahinda, jya uhumuriza abandi uhereye ku byakubayeho. Kei yaravuze ati “nabonye imfashanyo nyinshi nahawe na leta hamwe n’incuti zanjye. Ariko uko nagendaga menyera guhabwa, ni ko nagendaga ndushaho kumva ko nta cyo maze. Naje kwibuka amagambo yo muri Bibiliya ari mu Byakozwe 20:35, agira ati ‘gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.’ Kubera ko nta bintu nari mfite natanga, niyemeje guhumuriza abandi bantu bagwiririwe n’ayo makuba, kandi ibyo byaramfashije cyane.”
Jya usenga Imana uyisaba ubwenge bwo guhangana n’ingorane wahuye na zo. Kei yiringira isezerano riboneka muri Bibiliya rivuga ko Imana ‘yumva isengesho ry’abacujwe byose’ (Zaburi 102:17). Nawe ushobora kubigenza utyo.
Ese wari ubizi? Bibiliya ivuga ko hari igihe abantu bazaba batagihangayikishwa no gutakaza ibyabo bitewe n’ibiza.a—Yesaya 65:21-23.
a Niba wifuza kumenya umugambi Imana ifitiye isi, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
-
-
Indwara ikomeyeNimukanguke!—2014 | Nyakanga
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?
Indwara ikomeye
Mabel wo muri Arijantine yari umuganga wita ku bamugaye, kandi yari afite ubuzima bwiza. Mu mwaka wa 2007 yatangiye kugira umunaniro udasanzwe kandi yahoranaga umutwe udakira. Yaravuze ati “nta ho ntivurije kandi nta muti ntanyoye, ariko byose nta cyo byamariye.” Amaherezo bamunyujije mu cyuma, bamusangana ikibyimba mu bwonko. Yagize ati “numvise ntazi uko mbaye! Siniyumvishaga ukuntu naba mbana n’icyo kintu mu mutwe wanjye.
“Nubwo byari bimeze bityo ariko, maze kubagwa ni bwo nasobanukiwe ko burya indwara yanjye ikomeye. Igihe nari mu bitaro by’indembe, narakangutse ariko sinashoboraga kwinyagambura. Icyo nari nshoboye ni ukwitegereza igisenge gusa. Mbere yo kubagwa nikoreraga buri kintu cyose. Ariko mu buryo butunguranye, nisanze nta cyo ngishoboye gukora. Ubwo nari mu bitaro by’indembe numvaga ntazi iyo ndi. Numvaga gusa ibikoresho by’abaganga bibomborana, intabaza zisakuza n’abarwayi baniha. Nta kindi numvaga uretse agahinda n’umubabaro.
“Ubu narorohewe mu rugero runaka. Nshobora kwigenza nkaba nagera kure nta muntu turi kumwe. Icyakora, sindeba neza kandi imikaya yanjye ntirakora uko bikwiriye.”
UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA
Ntukihebe. Mu Migani 17:22 hagira hati “umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.” Mabel yagize ati “igihe natangiraga koroherwa, nahuye n’ingorane abarwayi navuraga bahuraga na zo. Gukora imyitozo ngororamubiri byarambabazaga, ku buryo numvaga nayireka. Ariko nihatiye kwivanamo iyo mitekerereze idakwiriye, kuko nari nzi ko gukomeza guhatana byari gutuma noroherwa.”
Jya utekereza ku byiringiro by’igihe kizaza kugira ngo ushobore kwihangana. Mabel yagize ati “Bibiliya yari yaramfashije kumenya impamvu duhura n’ibyago. Ariko nanone nari nzi ko uko bwije n’uko bukeye, tugenda turushaho kwegereza igihe cyiza, ubwo isi izaba itarangwamo imibabaro.”a
Jya uzirikana ko Imana ikwitaho (1 Petero 5:7). Mabel yavuze uko ibyo byamufashije agira ati “igihe banjyanaga ku iseta, niboneye ko amagambo yo muri Yesaya 41:10 ari ukuri, aho Imana yavuze iti ‘ntutinye kuko ndi kumwe nawe.’ Kumenya ko Yehova Imana yari azi ikibazo mpanganye na cyo byarampumurije cyane.”
Ese wari ubizi? Bibiliya ivuga ko hari igihe abantu batazongera kurwara.—Yesaya 33:24; 35:5, 6.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
-
-
Gupfusha uwaweNimukanguke!—2014 | Nyakanga
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | WAKORA IKI MU GIHE UGIZE IBYAGO?
Gupfusha uwawe
Ronaldo wo muri Burezili yagize impanuka y’imodoka. Iyo mpanuka yaguyemo abantu batanu bo mu muryango we, harimo se na nyina. Yaravuze ati “nyuma y’amezi abiri ndi mu bitaro, ni bwo nabwiwe ko baguye muri iyo mpanuka.
“Bakibimbwira sinahise mbyemera. Naribajije nti ‘bishoboka bite ko bose bapfira rimwe?’ Maze kubona ko ari byo koko, numvise bindenze. Icyo gihe nagize agahinda katavugwa. Mu minsi yakurikiyeho, numvaga kubaho ntabafite nta cyo bimariye. Namaze amezi menshi ndira buri munsi. Nicujije impamvu naretse iyo modoka igatwarwa n’undi muntu. Naribwiye nti ‘iyo nza kuba ari jye wari uyitwaye, wenda ntibaba barapfuye.’
“Ubu hashize imyaka cumi n’itandatu ibyo bibaye, kandi namaze kubyakira. Ariko urupfu rwabo rwasize icyuho mu mutima wanjye.”
UKO WAHANGANA N’AYO MAKUBA
Jya uririra uwawe. Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo kurira” (Umubwiriza 3:1, 4). Ronaldo yagize ati “buri gihe iyo numvaga nshaka kurira, narariraga. Kubera ko kubirwanya nta cyo byari kumarira, narariraga kandi nyuma yaho nkumva ndaruhutse.” Birumvikana ko abantu bose bataririra ababo mu buryo bumwe. Ku bw’ibyo, niba utagaragaza agahinda, ntibishatse kuvuga ko upfukirana ibyiyumvo byawe cyangwa ko ugomba kurira byanze bikunze.
Irinde kwigunga (Imigani 18:1). Ronaldo yaravuze ati “nubwo numvaga nshaka kwigunga, nageragezaga kubirwanya. Abantu baransuraga kandi nkabakira. Nanone nabwiraga umugore wanjye n’incuti zanjye magara uko niyumva.”
Jya utuza mu gihe hari ukubwiye amagambo agukomeretsa. Muri ayo magambo harimo nk’aya agira ati “ihangane nta kundi byari kugenda!” Ronaldo yagize ati “hari abambwiraga amagambo bibwira ko bampumuriza, ariko akankomeretsa.” Aho kwibanda kuri ayo magambo akomeretsa, jya ukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya igira iti “ntukerekeze umutima wawe ku magambo yose abantu bavuga.”—Umubwiriza 7:21.
Menya ukuri ku byerekeye abapfuye. Ronaldo yaravuze ati “mu Mubwiriza 9:5, Bibiliya ivuga ko abapfuye batababara, kandi ibyo byarampumurije cyane. Nanone Bibiliya igaragaza ko hazabaho umuzuko, abapfuye bose bakongera kuba bazima. Ku bw’ibyo, nishyiramo ko abanjye bapfuye bagiye mu rugendo rwa kure.”—Ibyakozwe 24:15.
Ese wari ubizi? Bibiliya idusezeranya ko hari igihe Imana ‘izamira [urupfu] bunguri kugeza iteka ryose.’a—Yesaya 25:8.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Kiboneka no ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.
-