ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/14 pp. 8-9
  • Amafaranga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amafaranga
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi byose?
  • Akamaro k’amafaranga
  • Uko wakoresha amafaranga yawe neza
  • Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko dukwiriye kubona amafaranga
    Nimukanguke!—2015
  • Uko mwacunga amafaranga
    Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
  • Ni gute wakomeza kugira imyifatire ishyize mu gaciro ku byerekeranye n’amafaranga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 3/14 pp. 8-9
Ibirundo by’amafaranga biri mu bubiko

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Amafaranga

Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi byose?

‘Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.’​—1 Timoteyo 6:​10.

ICYO ABANTU BAMWE BABIVUGAHO.

Amafaranga ni umuzi w’ibibi byose.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Amafaranga si cyo kibazo; ahubwo ‘kuyakunda’ ni byo ‘muzi w’ibibi.’ Muri Bibiliya, Umwami Salomo wari umukire yagaragaje ibibazo bitatu abakunda amafaranga bahura na byo. Imihangayiko: Bibiliya igira iti “ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira” (Umubwiriza 5:​12). Kutanyurwa: Bibiliya igira iti “ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu” (Umubwiriza 5:​10). Kwica amategeko: Bibiliya igira iti “uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.”​—Imigani 28:​20.

Akamaro k’amafaranga

‘Amafaranga ni uburinzi.’​—Umubwiriza 7:​12.

ICYO ABANTU BAMWE BABIVUGAHO.

Amafaranga atuma umuntu yumva yishimye kandi atekanye.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Ikinyoma kivuga ko amafaranga ahesha ibyishimo n’umutekano ni kimwe mu “mbaraga zishukana z’ubutunzi” (Mariko 4:​19). Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko ‘amafaranga asubiza ibibazo byose’ (Umubwiriza 10:​19). Amafaranga ashobora gutuma ugura ibyo ukenera kugira ngo ubeho, urugero nk’ibyokurya n’imiti.​—2 Abatesalonike 3:​12.

Nanone amafaranga agufasha kwita ku muryango wawe. N’ubundi kandi, Bibiliya igira iti “iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera.”​—1 Timoteyo 5:​8.

Uko wakoresha amafaranga yawe neza

‘Banza wicare ubare ibyo uzatanga.’​—Luka 14:​28.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Jya ukoresha amafaranga mu buryo buhuje n’amahame y’Imana (Luka 16:​9). Jya ugaragaza ko uri inyangamugayo kandi wirinde uburiganya mu birebana no gukoresha amafaranga (Abaheburayo 13:​18). Kugira ngo wirinde kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe, ujye wirinda ‘imibereho irangwa no gukunda amafaranga.’ ​—Abaheburayo 13:​5.

Nubwo Bibiliya itarwanya ibyo gufata amadeni, iduha umuburo ugira uti “uguza aba ari umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:​7). Jya wirinda kugura ibintu utateganyije, kuko ‘umuntu uhubuka atazabura gukena’ (Imigani 21:​5). Ahubwo ‘ujye ugira icyo ushyira ku ruhande iwawe mu rugo ukurikije ibyo ufite,’ kugira ngo ubone amafaranga yo gukoresha ibintu by’ingenzi. ​—1 Abakorinto 16:​2.

Bibiliya idutera inkunga yo ‘kugira akamenyero ko gutanga’ (Luka 6:​38). Abantu bifuza gushimisha Imana bafite impamvu zo gutanga, kuko “Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:​7). Ku bw’ibyo, ‘ntukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.’ ​—Abaheburayo 13:​16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze