ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 9/14 pp. 14-15
  • Uko Esipanye yirukanye Abamorisike

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Esipanye yirukanye Abamorisike
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • BAHINDUYE IDINI KU NGUFU
  • ‘NTIBARI ABAKRISTO BEZA KANDI NTIBUMVIRAGA UBUTEGETSI’
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
  • Uko Ijambo ry’Imana ryamenyekanye muri Esipanye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Amategeko yatumye isi igabanywamo ibice
    Nimukanguke!—2015
  • Ni Iki Uzabwira Umwisilamu?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 9/14 pp. 14-15
Abamorisike birukanwa muri Esipanye

ABANTU BA KERA

Uko Esipanye yirukanye Abamorisike

Hari abavuga ko muri icyo gihe cy’amateka ababaje, ibintu hafi ya byose Abesipanyoli bakoraga, kiliziya yabigiragamo uruhare. Turagutera inkunga yo gusoma iyo nkuru.

UBWAMI bwa Esipanye bwashakaga ko habaho leta ya gikristo igendera ku mategeko amwe. Kubera ko Abamorisike batari abayoboke ba kiliziya, hari abumvaga ko kuba bariho byari igitutsi gikomeye ku Mana. Nyuma y’imyaka myinshi, abo Bamorisike bafatiwe icyemezo. Ikihe? Hafashwe icyemezo cyo kubirukana.a

BAHINDUYE IDINI KU NGUFU

Mu gihe cy’imyaka amagana, Abamore bo muri Esipanye bitwaga Abamudejari, iryo zina rikaba ryerekeza ku Bisilamu bo muri Esipanye bari bake, biberagaho mu mahoro mu duce twategekwaga n’Abagatolika. Mu duce tumwe na tumwe, bamaze igihe runaka bafite uburenganzira bwo gukurikiza amategeko n’imigenzo yabo, no kugendera ku mahame y’idini ryabo.

Icyakora mu mwaka wa 1492, abami b’Abagatolika ari bo Ferdinand wa II na Isabella bigaruriye intara ya Grenade, ari na ko gace ka nyuma ka Ibérie kari kakiri mu maboko y’’Abisilamu. Igihe Abamore bishyiraga mu maboko y’abo bami, basezeranyijwe guhabwa uburenganzira nk’ubwari bwarahawe Abamudejari. Ariko bidatinze, abayobozi b’Abagatolika barushijeho gutoteza Abisilamu bo mu bwami bwabo bari bake no kubotsa igitutu, babahatira guhinduka. Abamore bamaganye uwo mwanzuro bitewe n’uko warengaga ku masezerano bari baragiranye, maze mu wa 1499 bigomeka ku butegetsi. Ingabo za leta zahosheje iyo myigaragambyo, ariko nyuma yaho Abisilamu bo mu turere dutandukanye bagiye bahatirwa guhindura idini cyangwa bakimukira mu tundi duce. Abemeye guhindura idini bakaguma muri Esipanye, Abesipanyoli babise Abamorisike.

‘NTIBARI ABAKRISTO BEZA KANDI NTIBUMVIRAGA UBUTEGETSI’

Mu mwaka wa 1526, idini rya Isilamu ryaciwe muri Esipanye hose. Ariko Abamorisike benshi bakomeje gukurikiza amahame y’idini ryabo rwihishwa, kandi mu rwego rw’itsinda bakomeye ku muco wabo.

Mu mizo ya mbere, kuba Abagatolika ku izina byarihanganiwe. N’ubundi kandi, bari bafatiye runini leta kuko bari abanyabugeni, abanyabukorikori, bagakora imirimo y’ingufu kandi bagatanga imisoro. Icyakora kuba muri rusange baranze kuyoboka idini gatolika, byatumye bahabwa akato na leta ndetse na rubanda. Urwo rwikekwe rushobora kuba rwaraterwaga n’uko bagendaga barushaho gukekwa amababa, abantu bibaza niba koko barahindukiriye kiliziya babikuye ku mutima.

Icyakora nyuma y’igihe gito, kubihanganira byaje kuvamo guhatirwa guhindura idini ku ngufu. Mu mwaka wa 1567, Umwami Philippe wa II yatanze itegeko rivuga ko Abamorisike batemerewe kuvuga ururimi rwabo, kwambara imyambaro yabo no gukurikiza imigenzo yabo. Iryo tegeko ryatumye bongera kwigomeka kandi hameneka amaraso menshi.

Ugereranyije, Abamorisike bagera hafi ku 300.000 bahatiwe kuva muri Esipanye kandi bahava nabi cyane

Abahanga mu by’amateka bavuze ko abategetsi bo muri Esipanye bemezaga ko “Abamorisike batari Abakristo beza kandi ko batumviraga ubutegetsi.” Ni yo mpamvu babashinjaga kuba ibyitso by’abanzi ba Esipanye ari bo Baberiberi, Abaporotesitanti bo mu Bufaransa, n’Abanyaturukiya, ibyo ngo bikaba byarashoboraga gutuma ayo mahanga abagabaho ibitero. Urwo rwikekwe no gutinya ko Abamorisike bazavamo abagambanyi, byatumye Philip wa III afata umwanzuro wo kubirukana mu mwaka wa 1609.b Mu myaka yakurikiyeho abantu bakekwagaho kuba Abamorisike baratotejwe. Nguko uko Esipanye yose yaje guhinduka iy’Abagatolika hakoreshejwe ibikorwa nk’ibyo by’urukozasoni.

a Izina ry’Abamorisike rikomoka ku ijambo ry’icyesipanyoli risobanurwa ngo “Abamore bato.” Abahanga mu by’amateka bakoresha iryo zina mu buryo bwiyubashye, berekeza ku bantu bari Abisilamu bakaza guhinduka bakaba Abagatolika. Igihe ubwami bwa nyuma bw’Abisilamu bwari bumaze kugwa mu mwaka wa 1492, bigumiye mu mwigimbakirwa wa Ibérie.

b Nanone abahanga mu by’amateka bakeka ko nibura umwe mu bayobozi ba Esipanye yaboneyeho uburyo bwo gufatira imitungo itimukanwa y’Abamorisike.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Mu ntangiriro z’ikinyejana cya munani, Abisilamu bo mu majyaruguru ya Afurika n’ab’Abarabu bafashe igice kinini cy’umwigimbakirwa wa Ibérie, muri iki gihe akaba ari ibihugu bya Esipanye na Porutugali.

  • Ingabo z’Abagatolika zatangiye kwigarurira buhoro buhoro utwo duce kugeza mu mwaka wa 1492, ubwo zigaruriraga agace kari gatuwe n’Abamore kari gakikije intara ya Grenade.

  • Mu mwaka wa 1492, Umwami Ferdinand n’Umwamikazi Isabella birukanye Abayahudi bose batashakaga guhinduka Abagatolika. Mu myaka ya 1500, Abisilamu bahindutse Abagatolika n’ababakomotseho baratotejwe bikabije kandi bimurwa mu duce bari batuyemo. Kuva mu wa 1609 kugeza mu wa 1614, Abamorisike, ni ukuvuga Abakristo bari bamaze kuva mu Bisilamu, barirukanywe.

  • Ugereranyije, Abamorisike bagera ku 300.000 bahatiwe kuva muri Esipanye kandi bahava nabi cyane. Nibura abagera ku 10.000 bapfuye bagerageza kwirwanaho.

Igihugu cyose cyaje guturwa n’Abagatolika “nyabo”

Arikiyepisikopi wa Valence ari we Juan de Ribera, yagize uruhare rukomeye mu iyirukanwa ry’Abamorisike

Arikiyepisikopi wa Valence ari we Juan de Ribera, yashyigikiye byimazeyo iyirukanwa ry’Abamorisike

Nta gushidikanya ko ubukungu bwa Esipanye bwasubiye inyuma bitewe no gutakaza imbaraga z’Abamorisike. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Abamorisike bamaze kwirukanwa igihugu cyagize umunezero mu rugero runaka. Hari ibitabo by’amateka bivuga ko Abesipanyoli benshi “babangamirwaga” no kubona Abamorisike mu gihugu cyabo, kandi ko idini ryabo ryari riteje akaga, ku buryo “bumvaga ari igisebo ku gihugu cyabo.” Si bo rero babonye abo bantu bababangamiraga bacibwa mu gihugu. Abayobozi, abaturage muri rusange ndetse na kiliziya bishimiye ko amaherezo igihugu cyose cyaje guturwa n’Abagatolika “nyabo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze