ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 94 p. 220-p. 221 par. 3
  • Ibintu bibiri bikenewe cyane—Isengesho no kwicisha bugufi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu bibiri bikenewe cyane—Isengesho no kwicisha bugufi
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Akamaro ko Gusenga no Kwicisha Bugufi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yehova azatuma abantu ‘barenganurwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Impamvu tutagomba kwirata
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 94 p. 220-p. 221 par. 3
Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro barimo basenga

IGICE CYA 94

Ibintu bibiri bikenewe cyane​—Isengesho no kwicisha bugufi

LUKA 18:1-14

  • UMUGANI W’UMUPFAKAZI WATITIRIJE

  • UMUFARISAYO N’UMUKORESHA W’IKORO

Yesu yari yamaze gucira abigishwa be umugani ugaragaza akamaro ko gutitiriza mu gihe basenga (Luka 11:5-13). Ubu noneho ashobora kuba yari i Samariya cyangwa i Galilaya, kandi yongeye gutsindagiriza ko ari ngombwa gusenga ubudacogora. Ibyo yabigaragaje aca uyu mugani ukurikira.

Umupfakazi uri imbere y’umucamanza amusaba kumucyemurira ikibazo

Yaravuze ati “mu mugi umwe hari umucamanza utaratinyaga Imana kandi ntagire umuntu yubaha. Ariko muri uwo mugi hari umupfakazi wahoraga ajya kumureba, akamubwira ati ‘ndenganura kuko uwo tuburana yandenganyije.’ Nuko hashira igihe adashaka kumwumva, ariko nyuma yaho aribwira ati ‘nubwo ntatinya Imana cyangwa ngo ngire umuntu nubaha, ibyo ari byo byose kubera ko uyu mupfakazi ahora ambuza amahwemo, nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka.’ ”​—Luka 18:2-5.

Yesu yabasobanuriye uwo mugani agira ati “mwiyumviye ibyo uwo mucamanza yavuze nubwo atari umukiranutsi! Mu by’ukuri se, Imana yo ntizarenganura intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro, nubwo bisa naho itinda kubera ko yihangana ku bw’inyungu zabo” (Luka 18:6, 7)? None se Yesu yashakaga kugaragaza ko Se ateye ate?

Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko mu rugero runaka Yehova Imana ameze nk’uwo mucamanza udakiranuka. Ahubwo yashakaga kumvikanisha igitekerezo cye agereranya ibintu bihabanye. Niba n’umucamanza udakiranuka agera aho akumva ibyo asabwa n’abamutitirije, nta gushidikanya ko Imana na yo izatwumva rwose. Irakiranuka, ni nziza kandi izasubiza abagaragu bayo bakomeza kuyisenga ubudacogora. Ibyo dushobora kubyemezwa n’ibyo Yesu yongeyeho agira ati “ndababwira ko [Imana] izazirenganura bidatinze.”​—Luka 18:8.

Akenshi abantu boroheje n’abakene bararenganywa mu gihe abantu bakomeye n’abakire bo bahabwa agaciro. Ariko Imana yo ntikora ityo. Igihe nikigera, izahana abantu babi kandi ihe abagaragu bayo ubuzima bw’iteka.

Ni nde ufite ukwizera nk’uk’uwo mupfakazi? Ni ba nde mu by’ukuri bizera ko Imana “izabarenganura bidatinze”? Yesu yari amaze gutanga urugero rugaragaza ko tugomba gusenga ubudacogora. Noneho yashatse kumenya niba barizeraga imbaraga z’isengesho, maze arababaza ati “ariko se, Umwana w’umuntu naza, mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi” (Luka 18:8)? Ibyo byumvikanisha ko Yesu naza, azasanga abantu benshi badafite ukwizera nk’uko.

Bamwe mu bari bateze amatwi Yesu bibwiraga ko bafite ukwizera gukomeye. Bariyiringiraga bakibwira ko ari abakiranutsi kandi bagasuzugura abandi. Abo bantu ni bo Yesu yaciriye uyu mugani ukurikira.

Yaravuze ati “hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umukoresha w’ikoro. Umufarisayo arahagarara atangira gusengera mu mutima avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro. Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’ ”​—Luka 18:10-12.

Abafarisayo bari bazwi ho kwibonekeza imbere y’abantu ko ari abakiranutsi kugira ngo babatangarire. Bari barishyiriyeho umugenzo wo kwiyiriza ubusa, bakabikora ku minsi amasoko manini yaremeragaho, ni ukuvuga kuwa mbere no kuwa kane, kugira ngo abantu bababone ari benshi. Kandi batangaga icya cumi babyitondeye, bagatanga n’icya cumi cy’imboga (Luka 11:42). Mu mezi make mbere yaho, bari baragaragaje ko basuzuguraga abantu bo muri rubanda, bagira bati “aba bantu batazi Amategeko [ukurikije uko Abafarisayo bayabonaga] baravumwe.”​—Yohana 7:49.

Yesu yakomeje uwo mugani agira ati “ariko umukoresha w’ikoro we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati ‘Mana ngirira imbabazi kuko ndi umunyabyaha.’ ” Uwo mukoresha w’ikoro yicishije bugufi yemera amakosa ye. Yesu yashoje avuga ati “ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”​—Luka 18:13, 14.

Bityo rero Yesu yagaragaje neza ko kwicisha bugufi ari iby’ingenzi. Iyo nama yari ingirakamaro ku bigishwa ba Yesu bari barakuriye mu karere kiganjemo Abafarisayo biyitaga abakiranutsi, bagashyira imbere ibyo guharanira imyanya y’ibyubahiro no gusumba abandi. Kandi iyo nama ni ingirakamaro ku bigishwa ba Yesu bose.

  • Ni iyihe nyigisho Yesu yigishije mu mugani w’umucamanza udakiranuka wahaye umupfakazi ibyo yamusabaga?

  • Yesu naza yifuza ko yasanga abantu bafite ukwizera bwoko ki?

  • Yesu yasabye abigishwa be kwirinda iyihe myifatire yarangaga Abafarisayo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze