IGICE CYA 7
Umunara w’i Babeli
Nyuma y’Umwuzure, abahungu ba Nowa n’abagore babo babyaye abana benshi. Abo bana na bo bagize imiryango baba benshi, bajya gutura mu bice bitandukanye by’isi, nk’uko Yehova yari yarabibabwiye.
Ariko hari imiryango itarumviye Yehova. Abagize iyo miryango baravuze bati: “Reka twubake umujyi maze twigumire hano. Tuzubaka umunara muremure cyane ugera ku ijuru, maze tube ibyamamare.”
Yehova yarabahagaritse kubera ko atishimiye ibyo bakoraga. Ese uzi uko yabigenje? Yatumye batangira kuvuga indimi zitandukanye. Bahagaritse imirimo yo kubaka kuko batashoboraga kumvikana. Umujyi bubakaga waje kwitwa Babeli, bisobanura ngo: “Urujijo.” Abantu batangiye gutatana, bakwira isi yose. Ariko aho bagiye kuba hose, bakomezaga gukora ibibi. Ese hari abantu bari bagikunda Yehova? Tuzabireba mu gice gikurikira.
‘Umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi, ashyirwe hejuru.’—Luka 18:14