ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 103 p. 238-p. 239 par. 2
  • “Ubwami bwawe nibuze”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ubwami bwawe nibuze”
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Imibereho igoranye itangira
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Umugambi Imana ifitiye isi ugiye gusohora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 103 p. 238-p. 239 par. 2
Abantu bakuru n’abana bishimiye ubuzima muri Paradizo

IGICE CYA 103

“Ubwami bwawe nibuze”

Yehova yatanze isezerano rigira riti: “Kurira, kubabara, kurwara cyangwa gupfa, ntibizongera kubaho. Nzahanagura amarira yose ku maso yabo. Ibintu bibi bya kera byose ntibizongera kwibukwa.”

Yehova yashyize Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni kugira ngo babeho bishimye kandi bafite amahoro. Bagombaga gukorera Papa wabo wo mu ijuru kandi bakabyara abana bakuzura isi. Adamu na Eva basuzuguye Yehova, ariko ntibyatumye ahindura ibintu byiza yashakaga gukorera abantu. Muri iki gitabo, twabonye ko icyo Yehova asezeranyije cyose agikora. Ubwami bwe buzatuma abantu bo ku isi babona imigisha myinshi, nk’uko yabisezeranyije Aburahamu.

Abantu bakuru n’abana bari kumwe n’inyamaswa muri Paradizo

Vuba aha, Satani, abadayimoni n’abantu bakora ibibi, bazarimbuka. Abantu bose bazaba bari ku isi bazaba basenga Yehova. Ntituzongera kurwara cyangwa ngo dupfe. Ahubwo buri munsi tuzajya tubyuka dufite imbaraga kandi twishimye. Isi yose izahinduka paradizo. Abantu bose bazaba bafite ibyokurya byiza n’amazu meza yo guturamo. Abantu bazaba ari abagwaneza nta bugome bafite. Inyamaswa ntizizadutinya, kandi natwe ntituzazitinya.

Yehova natangira kuzura abapfuye, tuzagira ibyishimo byinshi. Tuzabona abantu babayeho kera, urugero nka Abeli, Nowa, Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Esiteri na Dawidi. Tuzafatanya na bo guhindura isi paradizo. Buri gihe tuzaba dufite ibintu bishimishije tugomba gukora.

Yehova yifuza ko nawe wazaba uhari. Icyo gihe uzarushaho kumumenya, birenze uko wabyiyumvisha. Nimureke buri munsi, twiyemeze kurushaho kuba incuti za Yehova, uhereye ubu kugeza iteka ryose.

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo, icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”​—Ibyahishuwe 4:11

Ibibazo: Ubwami bw’Imana buzatuma abantu bo ku isi bagira ubuzima bumeze bute? Mu bantu bose wasomye muri iki gitabo, ni nde wifuza kuzahura na we muri Paradizo?

Ibyahishuwe 21:3, 4; Yobu 33:25; Imigani 2:21, 22; Yesaya 11:2-10; 33:24; 65:21; Matayo 6:9, 10; Yohana 5:28, 29; 17:3

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze