IGICE CYA 96
Yesu atoranya Sawuli
Sawuli yari yaravukiye i Taruso, akaba yari anafite ubwenegihugu bw’Abaroma. Yari Umufarisayo w’umuhanga mu Mategeko y’Abayahudi, kandi yangaga Abakristo. Yavanaga abagabo n’abagore b’Abakristo mu ngo zabo akajya kubafunga. Nanone igihe abantu bari barakaye bicishaga Sitefano amabuye, Sawuli yari ahagaze aho yitegereza ibyo bari gukora.
Ariko Sawuli yumvaga ko gufunga Abakristo b’i Yerusalemu bidahagije. Yanasabye umutambyi mukuru kumwohereza i Damasiko ngo ajye gufata Abakristo baho. Igihe Sawuli yari ageze hafi y’umujyi, urumuri rwinshi ruturutse mu ijuru rwaramugose maze yitura hasi. Yumvise ijwi rimubwira riti: “Sawuli, kuki untoteza?” Sawuli yaravuze ati: “Uri nde?” Iryo jwi ryaramusubije riti: “Ndi Yesu. Jya i Damasiko, ni ho uzamenyera icyo ugomba gukora.” Sawuli yahise ahuma, maze bamujyana i Damasiko bamufashe ukuboko.
I Damasiko hari Umukristo w’indahemuka witwaga Ananiya. Yesu yaramubonekeye aramubwira ati: “Haguruka ujye mu muhanda witwa Ugororotse, mu nzu ya Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli.” Ananiya yaravuze ati: “Mwami, nzi ibyo uwo mugabo akora. Agenda afunga abigishwa bawe.” Ariko Yesu yaramubwiye ati: “Jya kumureba, kuko namutoranyije ngo azabwirize ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi.”
Ananiya yagiye kureba Sawuli aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Yesu yantumye ngo nguhumure.” Sawuli yahise yongera kureba. Yamenye ibya Yesu, aba umwigishwa we. Sawuli amaze kubatizwa, yatangiye kubwiriza mu masinagogi ari kumwe n’abandi Bakristo. Ese uriyumvisha ukuntu Abayahudi batangaye babonye Sawuli yigisha ibya Yesu? Baravuze bati: “Ese uyu si wa muntu watotezaga abigishwa ba Yesu?”
Sawuli yamaze imyaka itatu abwiriza i Damasiko. Abayahudi baramwanze, bashaka no kumwica. Icyakora abavandimwe barabimenye, bamufasha guhunga. Bamushyize mu gitebo, baramumanura bamugeza hasi bamunyujije mu mwenge baciye mu rukuta rw’umujyi.
Sawuli ageze i Yerusalemu, yagerageje kwifatanya n’abigishwa baho, ariko baramutinyaga. Icyakora umwigishwa witwaga Barinaba yazanye Sawuli imbere y’intumwa, azemeza ko yari yarahindutse by’ukuri. Sawuli yatangiye kwifatanya n’itorero ry’i Yerusalemu, abwiriza ubutumwa bwiza ashyizeho umwete. Sawuli ni we waje kwitwa Pawulo.
“Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha. Muri abo, ni njye munyabyaha kubarusha.”—1 Timoteyo 1:15