Indirimbo ya 54
Tugomba kugira ukwizera
Igicapye
1. Yah yavuganye n’abantu kenshi
Binyuze ku bahanuzi.
Ubu asaba ‘bose kwihana,’
Bivuzwe n’Umwana we.
(INYIKIRIZO)
Ese koko turizera?
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
2. Dushimishwa no kumvira Yesu,
Tugatangaza Ubwami.
Tubwiriza dushize amanga;
Ntiduhisha ukuri.
(INYIKIRIZO)
Ese koko turizera?
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
3. Ukwizera kwacu kurahamye;
Ntidusubira inyuma.
Nubwo abanzi batwibasira,
Gukizwa biri hafi.
(INYIKIRIZO)
Ese koko turizera?
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
(Reba nanone Rom 10:10; Efe 3:12; Heb 11:6; 1 Yoh 5:4.)