INDIRIMBO YA 59
Dusingize Yehova
Igicapye
1. Dusingize Yah Yehova
Kuko aduha impano nziza.
Dusingize Yah iteka.
Tubwire bose urukundo rwe.
Dutangaze izina rye ryera.
2. Dusingize Yah Yehova,
Kuko atwumva iyo dusenze.
Atwitaho muri byose,
Agakomeza ab’intege nke,
Akanaduha umwuka wera.
3. Dusingize Yah Yehova,
Ni we ukwiriye kwiringirwa.
Aruhura imitima.
Azaha abantu imigisha.
Twese tumusingize twishimye!
(Reba nanone Zab 94:18, 19; 145:21; 147:1; 150:2; Ibyak 17:25.)