INDIRIMBO YA 8
Yehova ni ubuhungiro bwacu
Igicapye
1. Yah buhungiro bwacu,
Ni we twiringira.
Ni we bwugamo bwacu;
Tugumane na we.
Kuko azaturengera,
Turindwa n’imbaraga ze.
Ni we gihome cyacu,
Kandi ni indahemuka.
2. Ibihumbi nibigwa
Iruhande rwacu,
Abicisha bugufi
Nta cyo tuzikanga.
Ntituzagira ubwoba,
Nk’abahuye n’amakuba.
Turindwa na Yehova,
Tugume mu mababa ye.
3. Tuzarindwa n’Imana
Mu rugendo rwacu,
Nta kizaduhutaza
Ngo duhungabane.
Nta cyo tuzatinya na mba;
Nta n’ahantu tuzatinya.
Yah buhungiro bwacu
Ukomeze kuturinda.
(Reba nanone Zab 97:10; 121:3, 5; Yes 52:12.)