INDIRIMBO YA 1
Imico ya Yehova
Igicapye
1. Yehova, Mana Isumbabyose,
Wowe Muremyi w’ibiriho byose,
Waremye ijuru n’isi yose,
Mana yacu urahebuje.
2. Utegekesha ubutabera,
Utumenyesha ibyo udusaba.
Ijambo ryawe riradufasha
Tukabona ubwenge bwawe.
3. Yehova Mana uradukunda,
Ibyo uduha biradushimisha.
Tuzavuga iby’izina ryawe
N’imico yawe ihebuje.
(Reba nanone Zab 36:9; 145:6-13; Umubw 3:14; Yak 1:17.)