INDIRIMBO YA 84
Twagure umurimo
Igicapye
1. Yah Yehova adufasha
Guhitamo umurimo
Uzatuma tunezerwa
Mu buzima bwacu bwose.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
2. Hari byinshi byo gukora:
Tujya aho dukenewe,
Tukagura umurimo.
Twifuza ko bose bumva.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
3. Twifatanya mu bwubatsi
Tukagira ubuhanga,
Kandi twiga indimi nshya
Ngo tugere kuri bose.
(INYIKIRIZO)
Twitange, dukore
Ibyo ashaka.
Tugende dufashe abandi
Tubyishimiye.
(Reba nanone Yoh 4:35; Ibyak 2:8; Rom 10:14.)