ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuki wagombye gusoma Bibiliya?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2017 | No. 1
    • Umugore avana Bibiliya mu kabati

      INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

      Kuki wagombye gusoma Bibiliya?

      “Numvaga ko ntashobora gusobanukirwa Bibiliya.”​—Jovy

      “Natekerezaga ko gusoma Bibiliya bizandambira.”​—Queennie

      “Iyo nabonaga ukuntu Bibiliya ari nini, numvaga ntashaka kuyisoma.”​—Ezekiel

      Ese nawe wigeze kwifuza gusoma Bibiliya, ariko birakunanira bitewe n’izo mpungenge tumaze kuvuga? Hari abantu benshi batinya gusoma Bibiliya. Ariko se umenye ko ishobora kugufasha kugira ibyishimo no kunyurwa, ntiwashishikazwa no kuyisoma? Uramutse umenye se ko hari uburyo bworoshye bwo kuyisoma kandi ikakuryohera, wakora iki? Nuyisoma, uzibonera ukuntu ifite akamaro.

      Reka dusuzume ingero nke z’abantu bayisomye, bakibonera ibyiza byayo.

      Ezekiel uri mu kigero cy’imyaka 20, yaravuze ati “kera nari meze nk’umuntu utwaye imodoka, ariko atazi iyo ajya. Ariko gusoma Bibiliya byamfashije kugira ubuzima bufite intego. Irimo inama nziza kandi z’ingirakamaro.”

      Frieda na we uri mu kigero cy’imyaka 20, yaravuze ati “mbere nakundaga kurakazwa n’ubusa. Ariko aho ntangiriye gusoma Bibiliya, namenye kwifata. Ibyo byamfashije kubana neza n’abandi, none ubu mfite incuti nyinshi.”

      Umugore witwa Eunice uri mu kigero cy’imyaka 50, yavuze ko “Bibiliya yamufashije kuba umuntu mwiza no gucika ku ngeso mbi.”

      Nk’uko abo bantu ndetse n’abandi benshi babivuze, gusoma Bibiliya bishobora gutuma ugira imibereho myiza (Yesaya 48:17, 18). Ishobora kugufasha (1) gufata imyanzuro myiza, (2) kugira incuti nziza, (3) guhangana n’imihangayiko, kandi ikiruta byose, izagufasha (4) kumenya Imana by’ukuri. Gukurikiza inama zirimo ntibizatuma umanjirwa kuko zituruka ku Mana, kandi Imana ntiyatanga inama mbi.

      Icy’ingenzi ni ugutangira kuyisoma. Dore inama zagufasha gutangira kuyisoma kandi ukarushaho kuyikunda.

  • Uko watangira
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2017 | No. 1
    • INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

      Uko watangira

      Umugore asenga mbere yo gusoma Bibiliya

      Ni iki cyagufasha gusoma Bibiliya ku buryo uyikunda kandi ikakugirira akamaro? Reka dusuzume ibintu bitanu byafashije benshi.

      Jya usomera ahantu hakwiriye. Gerageza gushakisha ahantu hatuje. Jya wirinda ibyakurangaza kugira ngo urusheho kwerekeza ibitekerezo ku byo usoma. Iyo usomeye Bibiliya ahantu hari urumuri rukwiriye n’akuka keza, bituma uzirikana ibyo usoma.

      Jya utegura umutima. Bibiliya yaturutse kuri Data wo mu ijuru. Bityo rero, kugira ngo ikugirire akamaro, wagombye kuyisoma nk’umwana muto, witeguye kwigishwa n’umubyeyi we akunda. Niba hari ibintu wishyizemo byatuma udasoma Bibiliya, ujye ubyikuramo kugira ngo Imana ibone uko ikwigisha.—Zaburi 25:4.

      Jya usenga mbere yo kuyisoma. Bibiliya irimo ibitekerezo by’Imana. Ni yo mpamvu dukeneye ko Imana idufasha gusobanukirwa Bibiliya. Imana yadusezeranyije ko ‘izaha umwuka wera abawusaba’ (Luka 11:13). Uwo mwuka wera ushobora kugufasha kumenya uko Imana ibona ibintu. Nyuma y’igihe, uzasobanukirwa “ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 Abakorinto 2:10.

      Jya usoma ugamije gusobanukirwa. Irinde gusoma uhushura, ugamije gusa kurangiza ibyo wateganyije. Ahubwo jya ufata igihe, utekereze ku byo usoma. Jya wibaza uti “ni iyihe mico uyu muntu afite? Namwigana nte?”

      Jya wishyiriraho intego zifatika. Kugira ngo Bibiliya igire icyo ikungura, jya uyisoma ushakamo ikintu cyakugirira akamaro. Urugero, ushobora kwiyemeza kumenya byinshi ku Mana, kuba umuntu mwiza kurushaho no kuba umugabo cyangwa umugore w’imico myiza. Hanyuma, ujye utoranya aho wasoma muri Bibiliya kugira ngo ugere ku byo wiyemeje.a

      Ibyo bintu uko ari bitanu bizagufasha gutangira gusoma Bibiliya. Ariko se wakora iki ngo gusoma Bibiliya birusheho kugushimisha? Soma ingingo ikurikira.

      a Niba utazi aho ibyo wifuza gusoma biherereye muri Bibiliya, uzabaze Abahamya ba Yehova bazabigufashamo.

      ICYAGUFASHA GUSOMA BIBILIYA IKAGUKORA KU MUTIMA

      • Jya ufata igihe gihagije kandi usome udahushura

      • Jya werekeza umutima ku byo usoma, use n’ureba ibirimo biba

      • Suzuma imirongo ikikije uwo usomye

      • Shakisha amasomo wavana mu byo usomye

  • Wakora iki ngo gusoma Bibiliya bigushimishe?
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2017 | No. 1
    • Umugore usoma Bibiliya yifashishije imfashanyigisho

      INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

      Wakora iki ngo gusoma Bibiliya bigushimishe?

      Ese usoma Bibiliya ukumva uyikunze cyangwa irakurambira? Kugira ngo uyikunde, biterwa ahanini n’uko uyisoma. Reka turebe icyo wakora kugira ngo ushishikarire kuyisoma kandi uyikunde.

      Jya uhitamo Bibiliya yizewe kandi ikoresha imvugo yoroshye. Iyo usomye igitabo kirimo amagambo akomeye cyangwa utazi bitewe n’uko atagikoreshwa, ntushobora kugikunda. Ubwo rero, jya ushaka Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye kandi ikora ku mutima. Ariko nanone igomba kuba ihinduye neza kandi ihuje n’ukuri.a

      Jya wifashisha ikoranabuhanga. Muri iki gihe, hari Bibiliya zicapye n’izo kuri interineti. Hari izo ushobora gusomera kuri interineti cyangwa ukazivanaho, ukajya uzisomera kuri mudasobwa, kuri tabuleti cyangwa kuri telefoni. Hari Bibiliya zifite uburyo bwagufasha kubona vuba imirongo y’inyongera ivuga ku ngingo runaka, cyangwa ikagufasha kugereranya Bibiliya zitandukanye. Nanone niba gutega amatwi Bibiliya yasomwe ari byo byakorohera, ushobora kuyibona. Abantu benshi bakunda gutega amatwi Bibiliya bari mu modoka zitwara abagenzi, bamesa cyangwa bakora indi mirimo itababuza gutega amatwi. Ushobora guhitamo uburyo bukunogeye.

      Jya ukora ubushakashatsi. Hari ibitabo bishobora kugufasha gusobanukirwa ibyo usoma. Nanone hari amakarita yo muri Bibiliya yagufasha kumenya aho uduce runaka tuvugwamo twari duherereye n’aho ibintu runaka byabereye. Ingingo zo muri iyi gazeti cyangwa izo ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw, ahanditse ngo “inyigisho za Bibiliya,” zishobora kugufasha gusobanukirwa byinshi.

      Jya uhinduranya ibyo usoma. Niba gusoma Bibiliya uhereye mu Ntangiriro bikurambira, ushobora guhera ku bitabo bigushishikaza. Niba wifuza kumenya byinshi ku bantu bazwi cyane bavugwa muri Bibiliya, ushobora kuyisoma uhereye ku bitabo bibavugaho. Uburyo bubiri bwagaragajwe mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo, bushobora kubigufashamo. Ako gasanduku gafite umutwe ugira uti “Kora ubushakashatsi umenye abantu bavugwa muri Bibiliya.” Nanone ushobora gusoma Bibiliya ukurikije ingingo zivugwamo cyangwa uko ibintu byagiye bikurikirana. Hitamo ubwo ushaka ubugerageze.

      a Abantu benshi basanze Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yizewe, ihuje n’ukuri kandi ikoresha imvugo yoroshye. Iyo Bibiliya yahinduwe n’Abahamya ba Yehova iboneka mu ndimi zirenga 130. Ushobora kuyivana ku rubuga rwa jw.org/rw cyangwa kuri porogaramu ya JW Library. Nanone niba ukeneye Bibiliya icapye, Abahamya ba Yehova bashobora kuyikuzanira iwawe.

      KORA UBUSHAKASHATSI UMENYE ABANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

      Bamwe mu bagore bazwi cyane

      Abigayili

      1 Samweli igice cya 25

      Esiteri

      Esiteri igice cya 2-5, 7-9

      Hana

      1 Samweli igice cya 1-2

      Mariya

      (nyina wa Yesu) Matayo igice cya 1-2; Luka igice cya 1-2; reba nanone Yohana 2:1-12; Ibyakozwe 1:12-14; 2:1-4

      Rahabu

      Yosuwa igice cya 2, 6; reba nanone mu Baheburayo 11:30, 31 no muri Yakobo 2:24-26

      Rebeka

      Intangiriro igice cya 24-27

      Sara

      Intangiriro igice cya 17-18, 20-21, 23; reba nanone mu Baheburayo 11:11; 1 Petero 3:1-6

      Bamwe mu bagabo bazwi cyane

      Aburahamu

      Intangiriro igice cya 11-24; reba nanone igice cya 25:1-11

      Dawidi

      1 Samweli igice cya 16-30; 2 Samweli igice cya 1-24; 1 Abami igice cya 1-2

      Yesu

      Ivanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana

      Mose

      Kuva igice cya 2-20, 24, 32-34; Kubara igice cya 11-17, 20, 21, 27, 31; Gutegeka kwa Kabiri igice cya 34

      Nowa

      Intangiriro igice cya 5-9

      Pawulo

      Ibyakozwe igice cya 7-9, 13-28

      Petero

      Matayo igice cya 4, 10, 14, 16-17, 26; Ibyakozwe igice cya 1-5, 8-12

      INYANDIKO Z’ABAHAMYA BA YEHOVA ZAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA

      • JW.ORG​—Uru rubuga ruriho ibintu byinshi byagufasha gusobanukirwa Bibiliya. Urugero hari ingingo ivuga ngo “ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Nanone rwerekana uko twavana kuri interineti porogaramu ya JW Library

      • Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye​—Ni agatabo karimo amakarita n’amafoto agaragaza uduce tuvugwa muri Bibiliya

      • Étude perspicace des Écritures​—Ni igitabo gitanga ibisobanuro by’abantu n’ibintu bivugwa muri Bibiliya

      • “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile”​—Ni igitabo gisobanura igihe ibitabo byo muri Bibiliya byandikiwe, aho byandikiwe n’impamvu byanditswe, n’ibivugwa muri make muri buri gitabo

      • La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?​—Ni igitabo kirimo ibimenyetso bifatika byemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana

      • Bibiliya—Irimo ubuhe butumwa?​—Ni agatabo k’amapaji 32 kavuga muri make ibikubiye muri Bibiliya

  • Icyo wakora ngo Bibiliya ihindure imibereho yawe
    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2017 | No. 1
    • Umugabo n’umugore batetse

      INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

      Icyo wakora ngo Bibiliya ihindure imibereho yawe

      Bibiliya ni igitabo kidasanzwe. Irimo inama zituruka ku Muremyi wacu (2 Timoteyo 3:16). Ubutumwa burimo bushobora kuguhindura. Bibiliya ubwayo igira iti “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ishobora guhindura imibereho yacu mu buryo bubiri. Iratuyobora kandi ikadufasha kumenya Imana n’amasezerano yayo.​—1 Timoteyo 4:8; Yakobo 4:8.

      Uko Bibiliya yahindura imibereho yawe. Bibiliya ishobora kugufasha, ikakugira inama mu bintu bikurikira:

      • Imibanire yawe n’abandi.​—Abefeso 4:31, 32; 5:22, 25, 28, 33.

      • Uko wagira umutuzo n’ubuzima bwiza.​—Zaburi 37:8; Imigani 17:22.

      • Uko wakwitoza imico myiza.​—1 Abakorinto 6:9, 10.

      • Uko wacunga umutungo.​—Imigani 10:4; 28:19; Abefeso 4:28.a

      Hari umugabo n’umugore we bo muri Aziya bashimishijwe n’ukuntu inama zo muri Bibiliya zabagiriye akamaro. Kimwe n’abandi bantu bakimara gushaka, bahanganye n’ibibazo byo kumenyerana no kuganira batishishanya. Nyuma yaho batangiye gukurikiza ibyo basomaga muri Bibiliya. Byabagiriye akahe kamaro? Uwo mugabo witwa Vicent yagize ati “ibyo nasomye muri Bibiliya, byamfashije gukemura neza ibibazo twahuraga na byo. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byatumye tugira urugo rwiza.” Umugore we Annalou yaravuze ati “ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya zaradufashije cyane. Ubu ndishimye kandi ndanyuzwe. Nezezwa n’uko twageze kuri byinshi.”

      Kumenya Imana. Vicent yavuze ko Bibiliya yabafashije no mu bindi, agira ati “gusoma Bibiliya byatumye numva negereye Yehova kurusha mbere hose.” Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane. Bibiliya ishobora kugufasha kumenya Imana. Kumenya Imana bituma inama ikugira zikugirira akamaro kandi ukaba incuti yayo. Nanone Imana yavuze ko tuzabaho neza mu gihe kizaza, tukagira “ubuzima nyakuri” ari bwo buzima bw’iteka (1 Timoteyo 6:19). Nta kindi gitabo wasangamo ibyo byose.

      Nutangira gusoma Bibiliya kandi ukabikomeza, nawe uzagera ku byo abo bantu bagezeho. Uzabaho neza kandi umenye Imana. Icyakora uko uzagenda usoma Bibiliya, ni ko uzagenda wibaza ibibazo byinshi. Nugira ibibazo wibaza, uzibuke urugero rwiza rw’umugabo wo muri Etiyopiya wabayeho mu myaka 2.000 ishize. Yibazaga byinshi ku birebana na Bibiliya. Igihe bamubazaga niba ibyo asoma abyumva, yarashubije ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?”b Yemeye ko Filipo wari umwigishwa wa Yesu, amwigisha Bibiliya kuko yari ayisobanukiwe (Ibyakozwe 8:30, 31, 34). Kimwe n’uwo mugabo, niba wifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, ushobora kubisaba ku rubuga rwa www.jw.org/rw cyangwa ukandikira Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu, kuri aderesi iri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti. Nanone ushobora kubiganiraho n’Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu, cyangwa ukajya ku Nzu y’Ubwami iri hafi yawe. Soma Bibiliya uhereye uyu munsi maze ikuyobore, wibonere ukuntu uzagira ubuzima bwiza.

      Niba wifuza kumenya ko Bibiliya ari yo kwiringirwa, reba videwo ngufi ivuga ngo Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? Kugira ngo uyigereho, jya kuri jw.org/rw, ahanditse ngo IBYASOHOTSE > VIDEWO

      a Niba wifuza izindi nama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya, jya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.

      b Nanone reba ingingo iri muri iyi gazeti igira iti “Ese ni uko ntabisobanukiwe?”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze