-
Bumva ko gukunda Imana bigoyeUmunara w’Umurinzi—2013 | 1 Ugushyingo
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA
Bumva ko gukunda Imana bigoye
“‘Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi.”—Yesu Kristo, mu wa 33.a
Hari abantu bumva ko gukunda Imana bigoye. Batekereza ko iby’Imana ari amayobera, ko iri kure kandi ko itadukunda. Dore icyo bamwe babivuzeho:
“Nasengaga Imana nyisaba kumfasha, ariko nanone nkumva iri kure; mbese nkumva ko nta wayigeraho. Numvaga itagira ibyiyumvo.”—Marco wo mu Butaliyani.
“Nubwo nifuzaga gukorera Imana, numvaga isa n’aho iri kure yanjye. Natekerezaga ko ari Imana igira ubugome, iba ishaka kuduhana gusa. Sinemeraga ko idukunda.”—Rosa wo muri Gwatemala.
“Nkiri umwana, numvaga ko Imana iba idushakaho amakosa gusa, ihora yiteguye kuduhana mu gihe twayakoze. Nyuma yaho naje kwishyiramo ko iri kure yacu. Numvaga ko imeze nka Minisitiri w’Intebe usuzuma ibibazo by’abaturage ayobora, ariko mu by’ukuri atabitayeho.”—Raymonde wo muri Kanada.
Wowe ubitekerezaho iki? Ese Imana ntikwiriye gukundwa? Abakristo bagiye bibaza icyo kibazo mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Koko rero, hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, abantu benshi babaga mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo ntibasengaga Imana Ishoborabyose. Kubera iki? Barayitinyaga cyane. Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant, yaravuze ati “none se umuntu woroheje w’umunyabyaha, yashoboraga ate guhangara gusenga iyo [Mana] iteye ubwoba kandi iri kure yacu, yicaye ku ntebe y’ubwami?”
Byagenze bite kugira ngo abantu babone ko Imana ‘iteye ubwoba kandi ko iri kure yacu’? None se, ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku byerekeye Imana? Ese kubimenya byatuma uyikunda?
-
-
Ikinyoma kivuga ko Imana itagira izinaUmunara w’Umurinzi—2013 | 1 Ugushyingo
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA
Ikinyoma kivuga ko Imana itagira izina
IBYO ABANTU BENSHI BIZERA.
“Kugeza ubu turacyibaza niba Imana ifite izina, kandi niba inarifite ntituzi iryo ari ryo.”—Porofeseri David Cunningham, Theological Studies.
UKURI KO MURI BIBILIYA.
Imana yaravuze iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). “Yehova” ni izina ry’igiheburayo risobanura ngo “Ituma biba.”—Intangiriro 2:4.
Yehova ashaka ko dukoresha izina rye. Bibiliya igira iti “mwambaze izina rye. Mumenyeshe abantu bo mu mahanga imigenzereze ye. Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.”—Yesaya 12:4.
Yesu yakoreshaga izina ry’Imana. Igihe yasengaga, yabwiye Yehova ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha.” Kuki Yesu yamenyesheje abigishwa be izina ry’Imana? Yakomeje agira ati “kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yohana 17:26.
IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.
Umuhanga mu bya tewolojiya witwa Walter Lowrie, yaranditse ati “umuntu utazi izina ry’Imana mu by’ukuri ntaba ayizi, kandi ntashobora kuyikunda kuko aba atazi ibyayo.”
Umugabo witwa Victor yajyaga mu rusengero buri cyumweru, ariko ntiyigeze yumva ko mu by’ukuri azi Imana. Yagize ati “naje kumenya ko izina ry’Imana ari Yehova. Numvise ari nk’aho noneho itangiye kunyibwira. Byabaye nk’aho mpuye n’Imana najyaga numva. Naje kubona ko ari Imana iriho koko, maze ntangira kugirana ubucuti na yo.”
Yehova na we yireherezaho abantu bakoresha izina rye. Imana yahaye abantu ‘batekereza ku izina ryayo’ isezerano rigira iti “nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera” (Malaki 3:16, 17). Nanone kandi, Imana igororera abambaza izina ryayo. Bibiliya ivuga ko “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Abaroma 10:13.
-
-
Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyoberaUmunara w’Umurinzi—2013 | 1 Ugushyingo
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA
Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyobera
IBYO ABANTU BENSHI BIZERA.
Amadini atatu akomeye ku isi yiyita aya gikristo, “ni ukuvuga Kiliziya Gatolika y’i Roma, Aborutodogisi bo mu Burasirazuba n’Abaporotesitanti, yemera ko hari abaperisona batatu mu Mana imwe, ni ukuvuga Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu. Tewolojiya ya gikristo ivuga ko ibyo bitavuze ko hariho imana eshatu, ahubwo ko ari abaperisona batatu mu mana imwe.”—The New Encyclopædia Britannica.
UKURI KO MURI BIBILIYA.
Yesu Umwana w’Imana ntiyigeze avuga ko angana n’Imana cyangwa ko asangiye kamere na Se. Ahubwo yaravuze ati “ngiye kwa Data, kuko Data anduta” (Yohana 14:28). Nanone yigeze kubwira umwe mu bigishwa be ati “ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”—Yohana 20:17.
Umwuka wera si umuperisona. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ‘bujujwe umwuka wera,’ kandi Yehova yaravuze ati “nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose” (Ibyakozwe 2:1-4, 17). Ku bw’ibyo, umwuka wera si umwe mu baperisona bagize ubutatu, ahubwo ni imbaraga Imana ikoresha.
IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.
Intiti z’Abagatolika, ari zo Karl Rahner na Herbert Vorgrimler, zasobanuye ibirebana n’Ubutatu, zigira ziti “nta wushobora kubusobanukirwa atabonekewe, kandi niyo yabonekerwa ntashobora kubusobanukirwa neza.” Ese koko ushobora gukunda umuntu udashobora kumenya cyangwa ngo usobanukirwe ibye? Ubwo rero, inyigisho y’ubutatu ni nk’inzitizi ituma abantu batamenya Imana by’ukuri, kandi igatuma batayikunda.
Marco twavuze mu ngingo yabanjirije iyi na we ni uko yabibonaga. Yaravuze ati “natekerezaga ko Imana yanyihishe kugira ngo ntayimenya, kandi ibyo byatumaga ndushaho kumva ko iri kure, ko ari iyobera kandi ko nta wushobora kuyegera.” Icyakora “Imana si Imana y’urujijo” (1 Abakorinto 14:33, American Standard Version). Ntiyaduhishe imico yayo, kandi yifuza ko tuyimenya. Yesu yaravuze ati “dusenga uwo tuzi.”—Yohana 4:22.
Marco yakomeje agira ati “igihe namenyaga ko Imana atari kimwe mu bice bigize Ubutatu, ni bwo natangiye kugirana na yo imishyikirano ya bwite.” Iyo tubona ko Yehova ariho koko aho kumva ko ibye ari amayobera, kumukunda biratworohera. Bibiliya igira iti “udakunda ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.
-
-
Ikinyoma kivuga ko Imana igira ubugomeUmunara w’Umurinzi—2013 | 1 Ugushyingo
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA
Ikinyoma kivuga ko Imana igira ubugome
IBYO ABANTU BENSHI BIZERA.
“Iyo umunyabyaha akimara gupfa roho ye ijya ikuzimu, aho ihanirwa mu muriro w’iteka” (Catechism of the Catholic Church). Bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko abajya ikuzimu baba bashyizwe mu kato, bagatandukanywa n’Imana burundu.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
“Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezekiyeli 18:4). Abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). None se niba ubugingo bupfa kandi bukaba budashobora kugira icyo bumenya, bishoboka bite ko bwababarizwa “mu muriro w’iteka,” cyangwa bugatandukanywa n’Imana burundu?
Muri Bibiliya, amagambo y’ikigiriki n’igiheburayo yahinduwemo “ikuzimu,” ubundi yerekeza ku mva. Urugero, igihe Yobu yarwaraga indwara ikomeye ikamubabaza cyane, yasenze agira ati “icyampa ukampisha mu mva,” cyangwa ikuzimu (Yobu 14:13). Yobu yashakaga kuruhukira mu mva si mu muriro w’iteka.
IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.
Ubugome ntibutuma dukunda Imana, ahubwo butuma tuyitarura. Uwitwa Rocío wo muri Megizike, yagize ati “nigishijwe ko umuriro w’iteka ubaho kuva nkiri umwana. Iyo nyigisho yanteraga ubwoba ku buryo numvaga ko Imana atari nziza. Natekerezaga ko igira ubugome kandi ko idashobora kutwihanganira.”
Uko Bibiliya isobanura neza ibirebana n’imanza z’Imana n’imimerere abapfuye barimo, byatumye Rocío ahindura uko yabonaga Imana. Yaravuze ati “numvise nduhutse! Nabaye nk’utuye umutwaro uremereye nari nikoreye. Natangiye kwiringira ko Imana itwifuriza ibyiza, ko idukunda kandi ko nanjye nshobora kuyikunda. Imeze nk’umubyeyi ufata umwana we ukuboko kw’iburyo, kandi akaba amwifuriza ibyiza.”—Yesaya 41:13.
Abantu benshi bagiye babaho bitwararika babitewe no gutinya umuriro w’iteka. Ariko kandi, Imana ntishaka ko uyikorera bitewe n’uko uyitinya. Ahubwo Yesu yaravuze ati ‘ukunde Yehova Imana yawe’ (Mariko 12:29, 30). Nanone, kumenya ko nta muntu Imana irenganya muri iki gihe, bishobora gutuma twiringira ko izaca imanza zitabera mu gihe kizaza. Kimwe na Elihu wari incuti ya Yobu, dushobora kwiringira amagambo agira ati “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”—Yobu 34:10.
-
-
Ukuri kuzababaturaUmunara w’Umurinzi—2013 | 1 Ugushyingo
-
-
INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA
Ukuri kuzababatura
Umunsi umwe igihe Yesu yari i Yerusalemu, yavuze ibirebana na se Yehova kandi ashyira ahagaragara abayobozi b’amadini y’ikinyoma (Yohana 8:12-30). Ibyo yavuze icyo gihe bitwigisha ukuntu tugomba gusuzuma imyizerere yogeye muri iki gihe. Yesu yaravuze ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:31, 32.
Amagambo ngo “niba muguma mu ijambo ryanjye,” yumvikanisha iki? Aha ngaha Yesu yashyizeho urufatiro umuntu yaheraho asuzuma niba inyigisho z’amadini ari “ukuri.” Mu gihe wumvise ikintu kivugwa ku Mana, jya wibaza uti ‘ese ibi bihuje n’amagambo ya Yesu hamwe n’icyo Ibyanditswe Byera bivuga?’ Icyo gihe uzaba wigana abari bateze amatwi Pawulo, kuko bo ‘bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.’—Ibyakozwe 17:11.
Marco, Rosa na Raymonde bavuzwe mu ngingo yabanjirije izi zose, bize Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze basuzuma imyizerere yabo babyitondeye. Ni iki bagezeho?
Marco: “Jye n’umugore wanjye, uwatwigishaga Bibiliya yadusubizaga ibibazo byose tumubajije akoresheje Ibyanditswe. Urukundo dukunda Yehova rwagiye rwiyongera, kandi turushaho kunga ubumwe.”
Rosa: “Mu mizo ya mbere, numvaga ko Bibiliya ari igitabo kirimo ibitekerezo by’abantu, bagerageza gusobanura uko Imana ishobora kuba imeze. Amaherezo ariko, Bibiliya yamfashije kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Ubu noneho numva ko Yehova ariho koko, ku buryo kumwizera bidashobora kungora.”
Raymonde: “Nasenze Imana ngo imfashe kuyimenya. Nyuma y’igihe gito, jye n’umugabo wanjye twatangiye kwiga Bibiliya. Nguko uko twamenye ukuri ku byerekeye Yehova. Twashimishijwe cyane no gusobanukirwa neza iby’iyo Mana.”
Uretse kuba Bibiliya ishyira ahagaragara ibinyoma bivugwa ku Mana, inaduhishurira imico yayo myiza cyane. Ni ijambo ryayo ryahumetswe, kandi ridufasha “kumenya ibintu Imana yaduhaye ibigiranye ineza” (1 Abakorinto 2:12). None se ntibikwiriye ko wikorera ubushakashatsi, ukareba uko Bibiliya yagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi wibaza ku Mana, umugambi wayo n’ibyo izadukorera mu gihe kizaza? Jya kuri www.pr418.com/rw, usome ahanditse ngo “Inyigisho za Bibiliya > Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Ushobora no gusaba uwakwigisha Bibiliya binyuze kuri urwo rubuga, cyangwa ukabaza Umuhamya wa Yehova. Nubigenza utyo, gukunda Imana bizakorohera kandi uzibonera ko bishoboka.
-