ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/11 p. 3
  • Bumva ko gukunda Imana bigoye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bumva ko gukunda Imana bigoye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ukuri kuzababatura
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyobera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ikinyoma kivuga ko Imana igira ubugome
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Kunda Imana yo igukunda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/11 p. 3

INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA

Bumva ko gukunda Imana bigoye

“‘Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi.”​—Yesu Kristo, mu wa 33.a

Hari abantu bumva ko gukunda Imana bigoye. Batekereza ko iby’Imana ari amayobera, ko iri kure kandi ko itadukunda. Dore icyo bamwe babivuzeho:

  • “Nasengaga Imana nyisaba kumfasha, ariko nanone nkumva iri kure; mbese nkumva ko nta wayigeraho. Numvaga itagira ibyiyumvo.”—Marco wo mu Butaliyani.

  • “Nubwo nifuzaga gukorera Imana, numvaga isa n’aho iri kure yanjye. Natekerezaga ko ari Imana igira ubugome, iba ishaka kuduhana gusa. Sinemeraga ko idukunda.”—Rosa wo muri Gwatemala.

  • “Nkiri umwana, numvaga ko Imana iba idushakaho amakosa gusa, ihora yiteguye kuduhana mu gihe twayakoze. Nyuma yaho naje kwishyiramo ko iri kure yacu. Numvaga ko imeze nka Minisitiri w’Intebe usuzuma ibibazo by’abaturage ayobora, ariko mu by’ukuri atabitayeho.”—Raymonde wo muri Kanada.

Wowe ubitekerezaho iki? Ese Imana ntikwiriye gukundwa? Abakristo bagiye bibaza icyo kibazo mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Koko rero, hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, abantu benshi babaga mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo ntibasengaga Imana Ishoborabyose. Kubera iki? Barayitinyaga cyane. Umuhanga mu by’amateka witwa Will Durant, yaravuze ati “none se umuntu woroheje w’umunyabyaha, yashoboraga ate guhangara gusenga iyo [Mana] iteye ubwoba kandi iri kure yacu, yicaye ku ntebe y’ubwami?”

Byagenze bite kugira ngo abantu babone ko Imana ‘iteye ubwoba kandi ko iri kure yacu’? None se, ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku byerekeye Imana? Ese kubimenya byatuma uyikunda?

a Matayo 22:37, 38.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze