ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 44
  • Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Wowe ubibona ute?
  • Ukuri ni ukuhe?
  • Kuki kubisobanukirwa ari ngombwa?
  • Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 44
Umukobwa n’umuhungu

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?

Dukurikije raporo yakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika Gishinzwe Kurwanya Indwara, kimwe cya kabiri cy’abana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 bakoreweho ubushakashatsi, bendanye mu kanwa. Hari umwanditsi w’igitabo witwa Sharlene Azam wavuze ati “iyo ubwiye urubyiruko ibyo kwendana mu kanwa bakubwira ko ari ibintu bisanzwe. Bumva ko atari ubusambanyi.”​—Oral Sex Is the New Goodnight Kiss.

  • Wowe ubibona ute?

  • Ukuri ni ukuhe?

  • Kuki kubisobanukirwa ari ngombwa?

Wowe ubibona ute?

Subiza ibibazo bikurikira, ukoresheje yego cyangwa oya.

  1. Ese kwendana mu kanwa byatuma umukobwa atwita?

    1. Yego

    2. Oya

  2. Ese kwendana mu kanwa bigira ingaruka ku buzima?

    1. Yego

    2. Oya

  3. Ese kwendana mu kanwa ni ubusambanyi?

    1. Yego

    2. Oya

Ukuri ni ukuhe?

Gereranya ibisubizo watanze n’ibi bikurikira.

  1. Ese kwendana mu kanwa byatuma umukobwa atwita?

    Igisubizo: Oya. Iyo ni yo mpamvu ituma abantu benshi batekereza ko kwendana mu kanwa nta cyo bitwaye, nubwo baba bibeshya.

  2. Ese kwendana mu kanwa bigira ingaruka ku buzima?

    Igisubizo: Yego. Umuntu wendana mu kanwa ashobora kwandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa A cyangwa B, kurwara ibisebe mu myanya ndangagitsina, imitezi, uburagaza, virusi itera sida na mburugu.

  3. Ese kwendana mu kanwa ni ubusambanyi?

    Igisubizo: Yego. Igikorwa icyo ari cyo cyose gituma ukora ku myanya ndangagitsina y’undi muntu, urugero nk’imibonano mpuzabitsina, kwendana mu kanwa, kwendana mu kibuno no gukinisha imyanya ndangagitsina y’undi muntu ugamije guhaza irari ry’ibitsina, ni ubusambanyi.

Kuki kubisobanukirwa ari ngombwa?

Reka dusuzume imirongo y’Ibyanditswe igira icyo ivuga ku birebana no kwendana mu kanwa.

Bibiliya igira iti ‘icyo Imana ishaka ni iki: ni uko mwirinda ubusambanyi.’​—1 Abatesalonike 4:3.

Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “ubusambanyi” ryerekeza ku bikorwa byose byo kugaragariza urukundo umuntu mutashakanye, hakubiyemo no kugirana imibonano mpuzabitsina, kwendana mu kanwa, kwendana mu kibuno no gukinisha imyanya ndangagitsina y’undi muntu ugamije guhaza irari ry’ibitsina. Umuntu wese wiyandarika ashobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye kandi ikibabaje kurushaho ni uko byangiza imishyikirano afitanye n’Imana.​—1 Petero 3:12.

Bibiliya igira iti “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.”—1 Abakorinto 6:18.

Kwendana mu kanwa bishobora kukugiraho ingaruka mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Nanone bishobora kugira ingaruka mbi ku byiyumvo byawe. Hari igitabo cyavuze kiti “guhuza ibitsina si byo byonyine bituma wumva warabaye nk’igikoresho cyangwa ngo bitume uhora wicuza. Uko umuntu agira agahinda iyo akoze icyaha cy’ubusambanyi ni na ko agira agahinda iyo akoresheje imyanya ndangagitsina mu bundi buryo bwose budakwiriye. Gukoresha imyanya ndangagitsina mu buryo bwose budakwiriye ni ubusambanyi nk’ubundi.”—Talking Sex With Your Kids.

Bibiliya igira iti “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”—Yesaya 48:17.

Ese wemera ko Amategeko y’Imana agusaba kwirinda ubusambanyi agufitiye akamaro? Cyangwa ubona akubuza umudendezo? Kugira ngo tugufashe gusubiza ibyo bibazo, turagasaba gutekereza umuhanda urimo imodoka nyinshi, urimo ibyapa byo ku mihanda, ibigaragaza umuvuduko ukwiriye kugenderaho n’ibihagarika imodoka. Ese ubona ibyo byapa bigamije kukubuza umudendezo cyangwa bigamije kukurinda? Byagenda bite se wowe, cyangwa abandi bashoferi, mubyirengagije?

Umushoferi wirengagije icyapa cyo ku muhanda ata inzira ajya mu mukono w’izindi modoka

Ibyapa byo ku muhanda bikubuza gukora ibyo wishakiye ariko birakurinda. Amategeko y’Imana na yo akubuza gukora ibyo wishakiye ariko arakurinda

Uko ni na ko bimeze ku mahame y’Imana. Iyo uyirengagije, usarura ibyo wabibye (Abagalatiya 6:7). Hari igitabo cyavuze ngo “iyo urenze ku myizerere n’amahame ugenderaho ugakora ikintu uzi ko ari kibi bituma utiyubaha.” (Sex Smart) Ariko kandi nukurikiza amategeko y’Imana uzaba ugaragaje ko ufite imyifatire izira amakemwa. Kandi ikiruta byose uzagira umutimanama utagucira urubanza.​—1 Petero 3:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze