IGICE CYA 8
Nabona nte incuti nziza?
“Iyo ndakaye, mba nkeneye uwo mbwira uko merewe. Iyo mbabaye, mba nkeneye umpumuriza, kandi iyo nishimye, mba nkeneye uwo dusangira ibyo byishimo. Jye numva ntabaho ntafite incuti.”—Brittany.
UKIRI umwana, wakeneraga abandi bana mukina. Bakubaga hafi kugira ngo utagira irungu. Icyakora, ubu ukeneye incuti nyayo, izajya ikumara irungu, ariko nanone mukaba mubona ibintu kimwe.
Nanone Bibiliya ivuga ko ‘incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikakubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba’ (Imigani 17:17). Ubwo bucuti Bibiliya ivuga bushobora kuba bukomeye kurusha ubwo wari ufitanye n’umwana mwakinanaga.
Icyo ukwiriye kumenya: Uko ugenda ukura, ugenda ukenera incuti
1. Zifite imico myiza
2. Zifite amahame akwiriye zigenderaho
3. Zituma ugira imico myiza
Ikibazo: Wakora iki kugira ngo ubone incuti zujuje ibyo bintu? Reka tugende dusuzuma buri kintu kiranga incuti nziza.
Icya #1: Imico myiza
Icyo wagombye kuzirikana. Abiyita incuti zawe bose si ko mu by’ukuri bakubera incuti nziza. Hari n’aho Bibiliya ivuga ko “habaho incuti ziba ziteguye kumarana” (Imigani 18:24). Ushobora kumva ibyo ari nko gukabya. Ariko tekereza kuri ibi: ese haba hari umuntu wabaye “incuti” yawe ariko hari ikindi agushakaho? Nta muntu witaga “incuti,” nyamara wajyaga agenda akuvuga nabi cyangwa akagenda agusebya? Ibyo bishobora gutuma nta muntu wongera kugirira icyizere.a Buri gihe ujye uzirikana ko kugira incuti nziza, ari byo bifite agaciro kuruta kugira incuti nyinshi.
Icyo wakora. Toranya incuti zifite imico myiza ikwiriye kwiganwa.
“Abantu bose bavuga neza incuti yanjye Fiona. Nanjye nifuza ko bamvuga neza batyo. Nifuza kwihesha izina ryiza nka we. Ibyo ni ibintu nishimira.”—Yvette, ufite imyaka 17.
Gerageza gukora uyu mwitozo:
1. Soma mu Bagalatiya 5:22, 23.
2. Ibaze uti “ese incuti zanjye zifite imico nk’igize ‘imbuto z’umwuka’”?
3. Andika hasi aha amazina y’incuti zawe magara. Inyuma ya buri zina, uhandike umuco uranga uwo muntu.
Izina
․․․․․
Umuco
․․․․․
Inama: Niba usanze bafite imico mibi gusa, byaba byiza ushatse incuti nziza ziruta izo.
Icya #2: Ifite amahame akwiriye igenderaho
Icyo wagombye kuzirikana. Uko ushakisha incuti cyane, ni na ko uba ushobora kubona incuti mbi. Bibiliya igira iti “ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Ijambo “abapfapfa” ntiryumvikanisha abantu badafite ubwenge cyangwa b’abaswa mu ishuri. Ahubwo ryumvikanisha abanga kumvira inama zishyize mu gaciro, maze bakagira imyifatire mibi. Birumvikana ko izo atari zo ncuti wifuza.
Icyo wakora. Aho kugira ngo ugirane ubucuti n’umuntu uwo ari we wese, jya utoranya (Zaburi 26:4). Ibyo ntibishatse kuvuga ko hari abo wagombye kugirira urwikekwe. Gutoranya bivugwa aha ngaha, bisobanura gushishoza bihagije ku buryo ushobora “kubona itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha, hagati y’ukorera Imana n’utayikorera.”—Malaki 3:18.
“Nshimira ababyeyi banjye ko bamfashije kubona incuti nziza zo mu kigero cyanjye, kandi zigendera ku mahame akiranuka.”—Christopher, ufite imyaka 13.
Subiza ibi bibazo bikurikira:
Ese iyo ndi kumwe n’incuti zanjye, nterwa impungenge n’uko zishobora gutuma nkora ibintu nsanzwe nzi ko ari bibi?
□ Yego
□ Oya
Ese nterwa ubwoba no kwereka izo ncuti ababyeyi banjye, ntinya ko batazishima?
□ Yego
□ Oya
Inama: Niba washubije yego kuri ibi bibazo, ukwiriye gushaka incuti zigendera ku mahame akiranuka, z’Abakristo b’intangarugero mu mibereho yabo.
Icya #3: Ituma ugira imico myiza
Icyo wagombye kuzirikana. Bibiliya ivuga ko “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Umukobwa witwa Lauren yaravuze ati “iyo nkoze ibyo abo twigana bansabye gukora, ni bwo banyemera. Kubera ko numvaga nigunze, nahisemo kwitwara nka bo kugira ngo abandi banyemere.” Uwo mukobwa yaje kubona ko iyo wemeye gukurikiza amahame y’abandi, uba umeze nk’inka bakinisha umukino wa esheki (échec), bagenda bimura uko bishakiye. Ibyo ntabwo bigukwiriye rwose!
Icyo wakora. Ukwiriye gucana umubano n’incuti zishaka ko uhinduka kugira ngo ubeho uko zibyifuza. Nutera iyo ntambwe, ushobora kuzasigarana incuti nke, ariko uzumva uguwe neza kandi uzaba ubonye uburyo bwo kugira incuti nziza, zizatuma urushaho kugira imico myiza.—Abaroma 12:2.
“Incuti yanjye magara Clint, ashyira mu gaciro kandi azirikana uko abandi bamerewe. Yambereye isoko y’inkunga cyane.”—Jason, ufite imyaka 21.
Ibaze ibi bibazo bikurikira:
Ese njya mpindura imyambarire yanjye n’uko mvuga, cyangwa nkitwara nabi kugira ngo nshimishe incuti zanjye?
□ Yego
□ Oya
Ese hari igihe njya ahantu hakemangwa, ntashoboraga kujya iyo nza kuba ntari kumwe n’incuti zanjye?
□ Yego
□ Oya
Inama: Niba ushubije yego kuri ibyo bibazo, gisha inama ababyeyi bawe cyangwa undi muntu ukuze. Niba uri Umuhamya wa Yehova, ushobora gusanga umusaza w’Umukristo, ukamusaba ko yagufasha guhitamo incuti zizatuma ugira imico myiza.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 9
Ese umutima wawe cyangwa abo wibwira ko ari incuti zawe, baba bagushukashuka ngo ukore ibibi? Dore uko wananira ibyo bishuko.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nk’uko ubizi, nta muntu udakosa (Abaroma 3:23). Bityo rero, iyo incuti yawe igukoreye ikintu kikakubabaza ariko ikagusaba imbabazi ibivanye ku mutima, ujye wibuka ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.
UMURONGO W’IFATIZO
“Habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”—Imigani 18:24.
INAMA
Niba mu mibereho yawe ukurikiza amahame akiranuka, abandi bagerageza kubigenza batyo ntibazabura kukubona, kandi bazakubera incuti nziza.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Imana ntirobanura ku butoni, ariko iyo ishaka uwo ‘yakira mu ihema ryayo,’ iratoranya.—Zaburi 15:1-5.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo mbone incuti nziza: ․․․․․
Bamwe mu bantu bakuze nifuza kugirana na bo ubucuti cyane ni aba: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni iyihe mico iruta iyindi wakwifuza ko incuti yawe yagira, kandi se kuki?
● Ni ibihe bintu ukwiriye guhindura kugira ngo ube incuti nziza?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 60]
‘‘Igihe ababyeyi banjye bambuzaga kwifatanya n’incuti zanjye, jye numvaga nta zindi ncuti nagira zitari izo. Icyakora inama ababyeyi banjye bangiriye yari nziza. Aho mariye kugarura akenge, nasanze hari abandi benshi bashobora kumbera incuti nziza.’’—Cole
[Agasanduku ko ku ipaji ya 61]
Gerageza gukora ibi bikurikira:
Ganira n’ababyeyi bawe ku birebana n’uko washaka incuti. Babaze incuti bari bafite igihe bari mu kigero cyawe. Ese baba bicuza bitewe n’incuti bahisemo? Niba ari uko byagenze se, byatewe n’iki? Babaze uko wakwirinda bimwe mu bibazo bahuye na byo?
Ereka incuti zawe ababyeyi bawe. Niba utinya kubikora, ibaze uti “biterwa n’iki?” Ese hari ikintu uzi ku ncuti zawe, kitashimisha ababyeyi bawe? Niba ari uko bimeze, wagombye gushishoza cyane mu gihe utoranya incuti.
Ujye umenya gutega amatwi. Jya ushishikazwa n’uko incuti zawe zimerewe n’ibibazo zifite.—Abafilipi 2:4.
Jya ubabarira. Ntukitege ubutungane ku bandi. “Twese ducumura kenshi.”—Yakobo 3:2.
Jya umenya ko kugira incuti bitavuga ko muhorana. Si ngombwa ko umwe ahora yiziritse ku wundi. Incuti nyazo ziza ari uko uzikeneye.—Umubwiriza 4:9, 10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 63]
Iyo wemeye gukurikiza amahame y’abandi kugira ngo bakwemere, uba umeze nk’inka bakinisha uyu mukino wa esheki, bagenda bimura uko bishakiye