INDIRIMBO YA 29
Tubeho duhuje n’izina ryacu
Igicapye
1. Yehova Mana ushobora byose,
Urakiranuka bihebuje.
Uri isoko y’ukuri n’ubwenge,
Ni wowe Mwami usumba byose.
Twishimira cyane kugukorera;
Dutangaza iby’Ubwami bwawe.
(INYIKIRIZO)
Twishimira ko turi Abahamya.
Tubeho duhuje n’iryo zina!
2. Gukora umurimo wawe wera
Bituma tubana mu mahoro.
Kwigisha ukuri kw’Ijambo ryawe
Biratunezeza bihebuje.
Data, twitirirwa izina ryawe;
Tuzatangaza ikuzo ryawe.
(INYIKIRIZO)
Twishimira ko turi Abahamya.
Tubeho duhuje n’iryo zina!
(Reba nanone Guteg 32:4; Zab 43:3; Dan 2:20, 21.)